Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Umuhanzikazi Lucky Rehema arahamagarira Abinginzi kumufasha kuririra itorero-Video

Umuhanzikazi Antoinette Rehema [Lucky Rehema] umaze kuba ikimenywa na benshi mu mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasinziriye maze bigeze mu mu gitondo aka Humana indirimbo ihamagarira abatuye Isi kuza kumufasha kuborogera itorero kuko ryanyazwe.

Antoinette Rehema ni umuhanzikazi ukomeye mu muziki wa Gospel, akaba akorera umuziki muri Canada. Afite izina rikomeye mu Karere ugendeye ku bikorwa yahakoze umwaka ushize birimo iby’ubugiraneza ndetse n’iby’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Tariki 21 Ukwakira 2017 ni bwo yakoreye igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kampala aho yari yatumiye Gaby Irene Kamanzi na Pastor Wilson Bugembe. Kwinjira byari amashiringi ya Uganda 20.000 muri VIP n’amashiringi 10.000 mu myanya isanzwe.

Nyuma y’imyaka 3 atumvikana mu muziki, kuri ubu Rehema yawugarukanyemo indirimbo nshya yise “Kuboroga”. Ni indirimbo ifite amagambo akomeye agaruka cyane ku mpamvu zo kuborogera Itorero. Avuga ko Itorero ryanyazwe, abakristo bakorwa n’Isoni kubera ibisigaye bibera mu itorero.

Ahanika ijwi agira ati “Ko mbona inkike zibaye amatongo, intwari ku murimo zagiye hehe?, zagiye hehe? Ko gusenga byabaye umugenzo, icyizere cyo kurama cyava hehe? Cyava hehe? Ibizira byimikiwe ahera, ubupfapfa bunejeje imitima, ibirura bifatwa nk’ibiryoshye; gitinyiro cyaranganga ubwoko bw’Imana cyarayoyotse”.

“Maze kubonibyo byose, nshigutsumutima, yemwe bagore bose muzi kuboroga, muze dufatanye kuborogera itorerooooo (…) Uwiteka Imana nawe niko kuvuga ati Kuko barets’amategeko nabashyiz’imbere, bakanga kumvira no gukurikiz’ijwi ryanjye ahubwo bayobejwe n’imitima yabo inangiye n’ibigirwa mana bya bayariiii”.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Antoinette Rehema ukomeje kwishimirwa cyane mu ndirimbo ye nshya “Kuboroga” yasohokanye n’amashusho yayo, yavuze ko ashima Imana yongeye kumushoboza kugaruka mu murimo yamuhagariye. Ati “Igihe cyari kinyuzemo ni kinini uretse n’abankurikira nanjye ubwanjye numvaga bimvuna mu mutima!”.

Yavuze inkomoko y’iyi ndirimbo ye, ati “Nzanye ibihimbano by’Umwuka nahawe nyuma yo gufata igihe nkegera Imana nyisaba kumpa icyo kuvuga. Uwiteka yumvise gusaba no nkwinginga kwanjye anyibutsa ubutumwa yari yarampaye buri muri Yeremiya 9 nkoramo indirimbo yitwa “Kuboroga” “.

Uyu muramyi ushavujwe n’ubuzima bw’Itorero muri iyi minsi yakomeje avuga ko mu mwaka wa 2021 mu kwezi kwa Gashyantare (2) yakoze impanuka y’imodoka “yatumye ndyama amezi 8 mu rugo! Narigaga mbura 1 mois et demi ngo mbone diplôme mpita nkora impanuka birahagarara!”.

Ati: “Muri icyo gihe cya njyenyine niho Mwuka Wera yarushijeho kumpa aya magambo aboneka muri Yeremiya 9: 13-19, hanyuma nagiranye ubusabane bwimbitse n’Imana maze korohera, ngira urugendo aho nerekeje mpahurira n’izindi ngorane aho nahamiririjwe ko ngomba gutanga iyi message, noneho mpitamo guhita nkora iyi ndirimbo nahaye izina ‘Kuboroga’ “.

Rehema avuga ko atazongera kubura kuko Imana “yampaye n’ibindi byiza mbahishiye nabyo bitazatinda muzabibona ngenda mbibagezago gahoro gahoro. Mbijeje ko ntazongera guhita mbura mu gihe nkifite ‘package’ Ijuru ryampaye ndajya mbahamo iyo Mwuka Wera anyemeje kubagezaho mu gihe cye cyiza gikwiriye kandi kitarambiranye”.

REBA IYI NDIRIMBO HANO :

Madame Antoinette Rehema arahamagarira binginzi kuza kumufasha bakaborogera itorero

REHEMA arasaba Imana ngo igarurire itorero ibyaryo satani yanyaze

Antoinette Rehema yateguje izindi ndirimbo nyinshi mu minsi iri imbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *