Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Umuririmbyi Liliane Kabaganza yageze mu Rwanda, apfukama ku kibuga cy’indege (Amafoto)

Liliane Kabaganza witabiriye igitaramo cya Tonzi akigera ku Kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe yapfukamye abanza gusenga, ahamya ko ari igikorwa cyo gushimira Imana yamufashije kugera mu Rwanda amahoro.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Liliane Kabaganza usanzwe atuye muri Kenya, yavuze ko yagombaga gushimira Imana yabagejeje i Kigali amahoro.

Ati “Byari ngombwa ko nshimira Imana kuko iyo umuntu aryamye bugacya, agakora urugendo akabona ageze iyo ajya amahoro ntabwo ari ubuhanga bw’uwatuzanye ahubwo ni ubuntu bw’Imana. Niyo mpamvu naciye bugufi nyiha icyubahiro!”

Liliane Kabaganza waherukaga gutaramira mu Rwanda mu mpeshyi y’umwaka ushize, yavuze ko yishimiye kuba agiye guhurira mu gitaramo n’abagize ‘The Sisters’ bari bamaze igihe badataramana.

Uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ni umwe mu batumiwe mu gitaramo cyo kumurika album ‘Respect’ ya Tonzi.

Iyi album ya Tonzi izamurikirwa ahitwa ‘Crown conference hall’ aho kwinjira ari ibihumbi 10Frw, ibihumbi 25Frw n’ibihumbi 50Frw ku bari kugura amatike mbere mu gihe abazayagurira ku muryango bo aazaba agura ibihumbi 15Frw, ibihumbi 50frw n’ibihumbi 100Frw.

Amatike y’iki gitaramo akomeje kugurishwa 

Ubwo Liliane Kabaganza yari ahingutse mu kibuga cy’indege i Kanombe

Liliane Kabaganza agarutse i Kigali nyuma hafi y’umwaka yari amaze ahavuye

Kabaganza yihumuriza indabyo yakirijwe 

Akigera i Kanombe yapfukamye arasenga

Kabaganza yavuze ko isengesho rye ryari iryo gushimira Imana yamurinze mu rugendo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *