Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Umuramyi “BIKEM” yashyize hanze indirimbo yise “Nyobora “

Umuramyi Bikorimana Emmanuel ukoresha amazina ya “BIKEM” mu muziki, yashyize hanze indirimbo yise “Nyobora” akaba ari indirimbo yumvikanamo amagambo ashishikariza abantu kuyoborwa n’Imana mu buzima bwa buri munsi.

Iyi ndirimbo itangira igira iti”Ndashaka kuyoborwa nawe mwami, ndashaka ko unjya imbere nkagukurikikira, kuko ngiye imbere ntaho nashyika, nungenda imbere nzagera iyo njya neza”.

Mu nyikirizo uyu muramyi akomeza asaba Imana kumuyobora agira ati”Nyobora ungeze iyo ngana, kuko niyoboye sinshyika”.

Mu kiganiro kigufi iyobokamana twagiranye na BIKEM, yadutangarije ko imvano yo guhanga iyi ndirimbo, yaragamije gushishikariza abantu kuyoborwa n’Imana kuko bigoye kwiyobora ngo uzabashe gushyika mu bwami bw’ijuru.

Yagize ati “Impamvu iyi ndirimbo nayise “Nyobora” nuko nasanze muri uru rugendo rwo kujya mu ijuru, bibaye ari icyifuzo cy’umuntu ku giti cye gusa biragoye ko yabyishoboza, ndetse ni nako bimeze no mu buzima busanzwe tuba dukwiye gushyira Imana imbere mu byo dukora byose”.

Ikindi uyu muramyi yatubwiye ko bidahindutse, ateganya gukora igitaramo muri Nzeri 2024, amatariki naho kizabera akaba azabimenyesha abakunzi be.

BIKEM asaba abantu gukomeza gushyigikira abaramyi muri rusange

yiMu gusoza BIKEM yasabye arabizi b’indirimbo zihimbaza Imana gukomeza gushyigikira abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana, kuko baba babakeneye yaba mu buryo bw’amasengesho, ndetse n’ibifatika kugira ngo bakomeze bamamaze ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Bikorimana Emmanuel ni umuramyi uvuka mu karere ka Rusizi mu muryango w’abana icumi, akaba avuga ko kuririmba yabitangiye ari umwana muto cyane, ndetse akaba avuka mu muryango wabatambyi, kuko Papa we umubyara yari Pasiteri mu itorero ADEPR Rwanda, ndetse nabavandimwe be bamwe bakaba ari abaririmbyi, abandi nabo bakaba bakora imirimo y’Imana itandukanye.

Ikindi uyu muramyi ni umwarimu w’umuziki, akaba yigisha abantu gucuranga Guitar ndetse na Piano, aho avuga ko amaze gufasha abantu benshi cyane kumenya gucuranga ibyo bicurangisho.

Uyu musore iyo muganira akubwira ko umuziki ari igice kinini kigize ubuzima bwe, aho avuga ko intego nyamukuru afite ari ukwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo, abantu bakaha bakaronka ubugingo buhoraho.

Uyu muramyi ni ni umwarimu wa Guitar ndetse na Piano

Reba indirimbo “Nyobora” ya BIKEM :

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *