Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Umuramyi Ange Nicole yashyize hanze indirimbo yibutsa abantu gukomera kw’Imana

Umuhanzi Ange Nicole, yashyize hanze indirimbo yise”Buri igihe”ikaba ari indirimbo yumvikanamo amagambo avuga gukomera kw’Imana.

Iyi ndirimbo itangira igira iti”Imana turirimba siyo twabwiwe, iyo tuvuga siyo abakomeye n’abahanga, ahubwo n’Imana ya buri gisubizo cya buri wese wayimenye Kandi akayizera”.

Uyu muramyi akomeza avuga ko Uwiteka yakoze ibikomeye, ariyo mpamvu dukwiye guhora tumushima.

Mu gusoza asoza agira ati”Buri gihe, buri munsi ukwiriye kujya umushimira, kuko yatanze ingabo nyinshi zigapfa kubwawe, nta kiguzi yaka arashakako umuhanga amaso ukamwizera”.

Ange Nicole yatubwiye ko intego afite ari ukwamamaza inkuru nziza ya Kristo

Mu kiganiro yagiranye na iyobokamana.rw, yadutangarije ko impamvu iyi ndirimbo yayise buri gihe, ari uko yashakaga kwibutsa abantu ko buri gihe tugomba gushimira Imana cyangwa kwibuka ibyo idukorera.

Yakomeje atubwira ko intego afite mu muziki , ari uko ubutumwa bwiza bw’Imana bwamamara hose , ikindi abantu bose bakamenya gukora kw’Imana bakanayizera.

Ati”Intego yanjye nukwamamaza Kristo, no kurushaho kubwira abantu imbaraga z’Imana”.

Mu gusoza yasoje atubwira ko abakunzi be atazabicisha irungu, ndetse abasaba gukomeza kumushyigikira hamwe no kumusengera.

Reba indirimbo “Buri Gihe” ya Ange Nicole:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *