Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Twirinde ubuhezanguni nk’ubw’Abafarisayo! Pst Tuyizere Jean Baptiste yavuze ku bitabo bizabumburwa ku munsi w’urubanza

Muri iki gihe usanga abantu bajya impaka ku birebana n’Ijuru, abazarijyamo n’ikizashingirwaho, rimwe narimwe, bamwe bakabishyiramo ubuhezanguni bw’idini, ubujiji ubutamenya n’imyumvire micye n’ibindi.

Kumva kamere y’Imana  n’urukundo rwayo bijyendanye n’urubanza rwanyuma bisiga benshi abandi bakumvako imyemerere yabo, ibyo bizera aribyo Imana izashingiraho iciraho iteka abandi batizera kimwe nabo, bakumva ko aribo bazajya mu ijuru abandi bagacirwaho iteka. 

Abahanga mu bumenyamuntu n’ubumenyi bw’isi bahamya ko isi imaze imyaka irenga amamiliyari 4, muri iyo myaka yose isi yarituwe n’abantu bagiye bapfa kandi bategereje umuzuko no kuzajya imbere y’intebe y’Imana mu rubanza.

Uyu munsi Isi ituwe n’abarenga miliyari umunani z’abantu bafite imico itandukanye, imyemerere n’imyizerere itandukanye, umubare w’abafite imyemerere ya Gikristo ni abarenga miliyari 2, ni ukuvuga abagera kuri miliyari 6 ntibarakira ubutumwa bwiza, muri aba hari abatarigera bumva ubutumwa bwiza kuva bavuka bitewe n’ibice by’isi batuyemo.

Mu myaka irenga  miliyari 4 isi imaze, ubukristo bumaze imyaka ibihumbi bibiri. Ikibazo cyo gusubiza muri iyi nyandiko ni iki: ni iki kizahesha umuntu gutsinda urubanza rwa nyuma, akarokoka gucibwaho iteka ry’urupfu?

Yohana na Daniel bahurije ku kugaragaza uko bizagenda ku munsi w’urubanza rwa nyuma: bagaragaje ko abantu bose bazateranira imbere y’intebe y’Imana maze ibitabo bikabumburwa buri wese agacibwa urubanza ruhwanye n’ibyanditse muri ibyo bitabo (ibyahishuwe 20:12; Daniel 7:10).

Ese ibi bitabo bizabumburwa ni ibihe? Ni ibiki bizaba byanditsemo? Byanditswemo nande kandi ryari ? 

Intumwa Pahulo yandikiye timoteyo amubwira ko Ijambo ry’Imana ryatanzwe kugirango umuntu w’Imana abe atunganye afite ibimukwiriye byose. “kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.” (2 Timoteyo 3:17) kandi na Petero yagarutse kubyo umuntu w’Imana agomba kuba afite ngo abe ashyitse maze agahagarara imbere y’ubwiza bw’Imana adatsinzwe n’urubanza. (2 petero 1:5-9).

Kwizera n’ingombwa ariko na none hari ibyo tugomba kongera ku kwizera Yesu Kristo kugirango “tube abantu b’Imana bashyitse, bafite ibibakwiriye byose kandi bakora imirimo myiza yose”. Iyo mirimo myiza yose rero izacibwa imanza hashingiwe ku byanditse muri bya bitabo bizabumburwa aribyo :

Igitabo cy’ubugingo (ibyahishuwe 20:15) 

Iki ni igitabo cyanditsemo abantu bose bakijijwe kubwo kwizera amaraso y’umwana w’intama w’Imana. Kwizera agakiza k’ubuntu muri Kristo Yesu nicyo cyonyine gituma umuntu yandikwa muri iki gitabo. Yesu yaravuze ati:” Uwizeye ahabwa ubugingo utamwizeye acirwaho iteka” (Yohana 3:18).

Iyo umaze kwizera wandikwa mu gitabo cy’ubugingo hanyuma ibyo ukora bituma uba umuntu w’Imana ushyitse nabyo byandikwa mu bindi bitabo. Nyuma y’umuzuko wa Kristo, atsinze urupfu na Satani ababayeho nyuma y’iki gihe, bandikwa muri iki gitabo cy’ubugingo kubwo kwizera Yesu Kristo ariko, ababayeho mbere ya Yesu bagishyirwamo bitewe no kwizera Imana (abaheburayo 11).

Igitabo cy’urwibutso cyangwa igitabo cy’imirimo ( Zaburi 56:8, Zaburi 139:4, Malaki 3:16) 

Iki gitabo cyandikwamo imirimo yose umuntu akoze. Imirimo yose dukora yaba myiza cyangwa mibi irandikwa kandi ku munsi w’urubanza iki gitabo kizabumburwa. Pahulo yandikiye abakorinto ababwira uko bizagenda igihe imirimo yabo izashyirwa ku gipimo. “ariko umurimo w’umuntu nushya azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa ariko nk’ukuwe mu muriro.” (1 Abakorinto 3:15), ibi bisobanura uburyo abantu bazajya mu Ijuru ariko badahuje ingororano bamwe bazaba batamirijwe amakamba abandi bameze nk’umushumi wakowe mu muriro.

Igitabo cy’umutimanama (Abaroma 2:15-16)

Iki gitabo cyandikwamo impamvu yose yo mu mutima wawe yaguteye gukora igikorwa runaka kigaragarira abantu,kibe cyiza cyangwa kibi. Buri muntu wese agira umutima nama uyobora ibikorwa bye.

Hari abantu bakora ibitandukanye n’ibyo umutima nama wabo wabemeje agakora igikorwa cyitwa cyiza mu maso y’abantu nyamara mu mutima we hari ibitandukanye aha rero Imana yo icira urubanza ibyo umutimanama wawe wemera kuruta ibikorwa wakoze. Pahulo uyu mutimanama yawise umwuka wacu. “Umwuka w’Imana ubwe ahamanya n’umwuka wacu yuko turi abana b’Imana” (Abaroma 8:16). 

Igitabo k’ibyanditswe byera cyangwa Igitabo cy’Ijambo rya Kristo (Yohana 12:48)

Iki gitabo cyandikwamo ibyo wakoze byose bigereranyijwe n’icyo ijambo ry’Imana ribivugaho. Ubundi igikorwa cyose gihabanye n’ibyanditswe byera ni impfabusa kandi nta n’ingororano bizahabwa bizatsindirwa mu rubanza.

Ijambo ry’Imana ni cyo gipimo gipima ubuziranenge bw’ikintu cyose  cyakozwe mu izina ry’Imana. Igikorwa, ubuhanuzi, inyigisho, indirimbo cyangwa ikindi cyose gikozwe mu izina ry’Imana ariko kikaba kinyuranyije n’ijambo ryayo ryanditswe mu byanditswe byera, icyo gikorwa  kiba gipfuye niyo cyane cyakozwe kitiriwe izina ry’Imana. Niyo mpamvu ku munsi w’urubanza imirimo yacu izashyirwa ku gipimo cy’ibyanditswe byera.

Igitabo cy’Amategeko (abaroma 2: 12 Abagalatiya 3:10-12) 

Imana imaze kurema umuntu, icyakurikiyeho ni ukumuha amategeko, amabwiriza n’ibindi bigendanye nayo, inkomoko y’amategeko yose iva mu ihame rigira riti: “Nta sosiyete itagira amategeko” ibi bisobanura ko ahari abantu hagomba kuba amategeko.

Buri sosiyete yose y’inyokomuntu yabayeho yarifite amategeko yayigenganga, amabwiriza n’amahame yayihuzaga aya rero nyuma yo kuyamenya, ukayemera kuyica kubushake ni icyaha. Ababayeho mbere y’uko bumva ubutumwa bwiza bazacirwa urubanza rw’ibyanditse mu gitabo cy’amategeko.

Iki gitabo cyandikwamo amategeko yose wemeye kugengwa nayo mu buzima bwawe, uhereye kuya Mose kugeza kuyo uherutse gushyiraho umukono bwa nyuma. Amategeko yose yaba, aya :koperative, ikibina, akazi, ishyaka, korari, itorero, ayo gushyingiranwa, ayo kwishingira abantu n’ayandi, wemeye ukayarahiririra ukayashyiraho umukono agushyira mu rubanza iyo utayubahirije niyo mpamvu ari byiza ko mbere y’uko wemera ibintu, ubirahirira, ubishyiraho umukono uba ugomba kubanza kwemezanya n’umutimanama wawe ndetse ukabishyira ku munzani w’ijambo ry’Imana ukareba ko bitabusanyije naryo kuko kubyemera ntubishyire mu bikorwa bigushyira mu rubanza.

Aha niho dusanga y’amategeko y’imyitwarire n’ibindi biba mu madini benshi babarizwamo. Iyo ubyemera ukaba warabirahiriye kutabikora bizagushyira mu rubanza. Ariko niba bitabusanya n’ijambo ry’Imana kandi umutimanama wawe ukaba wemeranya nabyo n’ibyiza kubikora ariko sibyiza gucira urubanza abatabikora nk’uko ubikora.

Igitabo cy’ubushake bw’Imana cyangwa cy’ibyo Imana yagambiriye (Zaburi139:16, ibyakozwe n’intumwa 20:27) 

Iki gitabo cyandikwamo ibyo Imana yagambiriye kubuzima bwa buri muntu wese kandi adashobora kugira icyo abikoraho ngo abihindure n’imyitwarire ya buri muntu mukwakira ubu bushake bw’Imana kubuzima bwe. Imyitwarire y’umuntu wese imbere y’ubu bushake bw’Imana ku mibereho ye nabyo bizamushyira mu rubanza.

Yesu yagarutse kuri ubu bushake bw’Imana ari kwigisha abigishwa be gusenga agira ati:”Ubwami bwawe buze, Ibyo ushaka bibeho mu isi, Nk’uko biba mu ijuru.” (Matayo 6:10). Yobu yasobanukiwe iby’ubu bushake aravuga ati:”Naho yanyica napfa nyiringira, Nubwo bimeze bityo, inzira zanjye nzazikomeza imbere yayo.” (Yobu 13:15)

Kwizera no kuyoborwa n’umwuka ni byiza kandi n’ibyingenzi ariko dukwiye no kugira umwete mubyo kumenya no kwiga Ijambo ry’Imana kugira ngo tube abantu bayo bashyitse batazatsindwa n’urubanza ku munsi w’amateka. 

Pasiteri Tuyizere Jean Baptiste wo muri Zion Temple yasobanuye ibitabo bizabumburwa ku munsi w’urubanza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *