Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Tonzi na Aline Gahongayire bibutse ibihe byabo bya kera Basuka amarira

Aline Gahongayire yafashwe n’ikiniga ubwo yibukaga ibihe yanyuranyemo na Tonzi cyane cyane igihe yari mu bitaro agiye kwibaruka imfura.

Uyu muhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yagarutse kuri ibi bihe mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV yibutsa Tonzi ko hari ibihe bagiranaye adateze kwibagirwa.

Aline Gahongayire iyo abara iby’iyi nkuru ahera ku byo yigiye kuri Tonzi yakurikiye kuva kera ataraba umuririmbyi, kugeza ubwo babaye inshuti bakaririmbana mu itsinda The Sisters, uburyo yamubaye hafi mu bihe byari bikomeye yanyuzemo birimo igihe yakoraga ubukwe avuga ko atari azi neza ibyo yari arimo ndetse n’igihe yari agiye kwibaruka.

Ati “Kumenya Tonzi kwanjye ni imbaraga, sinzibagirwa ibihe nanyuzemo n’iyo twaba tumaze imyaka itatu tutavugana ariko urwibutso rw’ibyiza bya Tonzi byasigaye muri njye nzarinda nsaza bitarava mu mutwe wanjye.”

“Narongowe mpumye ntazi ibyo ndimo ariko Tonzi yambereye umuyobozi mwiza muri urwo rugendo, yambereye igitangaza, ndabyibuka nakoze ubukwe amaze iminsi itatu avuye muri Amerika araza anyambarira neza ahagararana nanjye , nkumva ari mushiki wanjye birenze kuba turirimbana.”

Gahongayire n’ikiniga cyinshi yakomeje avuga ko igihe yari agiye kubyara abazwe, uwahoze ari umugabo we ntiyabashije kuboneka, Tonzi aba ariwe uza umuba hafi.

Ati “Ndabyibuka igihe naringiye kubyara ndi mu bitaro ngiye kubagwa, nari ku gitanda ntabwo nzabyibagirwa, warakoze cyane, ndabyara umwana arapfa, Tonzi ahagararana nanjye arambwira ngo ‘humura mfite urwandiko rw’uru rugendo.”

“Sinzabyibagirwa yabanye nanjye, aramfubika ambera inshuti , arantambagiza muri uru rugendo narindi gucamo kugeza ubwo yambwiraga uko nambara , uko nitwara, ntacyabuze iwanjye anyakirira abashyitsi , ndabyibuka tujya gutaha yarwaniye fagiture arayishyura, ishusho nabonyeho umwana wanjye yari ampagaze inyuma amfashe mu bitugu. Byari gushoboka ko Imana ihashyira undi muntu ariko Tonzi ni we wari uhari ntacyatuma umutima wanjye utamwubaha.”

Aline Gahongayire avuga ko Tonzi ari umugore udasanzwe uharanira ko bagenzi be bamera neza.

Gabby Kamanzi, Gisele Phanny Wibabara na Aline Gahongayire babanye na Tonzi mu itsinda The Sisters.

Tonzi ageze kure imyiteguro y’igitaramo cyo kumurika album ye ya cyenda tariki 31 Werurwe 2024 yahisemo kongera guhuriza hamwe aba bahanzikazi baririmbanye igihe kinini muri iki gitaramo.

Album ‘Respect’ Tonzi agiye kumurika ayifiteho amateka akomeye kuko yayihimbye atwite aza no guhura n’ibibazo birimo uburwayi bwamufashe ayigezemo hagati amaze gukora indirimbo ebyiri gusa, ariko arahatana kugeza irangiye.

Ni album igizwe n’indirimbo 15 zirimo ’Respect’ yayitiriye, ‘Nshobozwa’ yakoranye na Gerald, ’Merci’, ’Warabikoze’, ’Umbeshejeho’, ’Uwirata’, ’Nimeonja’, ’Ndashima’, ’Niyo’, ’Unyitaho’, ’Ubwami’, ’Ndakwizera’, ’Nahisemo’, ’Kora’ na ’Wageze’.

Aline Gahongayire yavuze ko adateze kwibagirwa uburyo Tonzi yamubaye hafi mu bihe bikomeye yanyuzemo nyuma kurushinga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *