Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Bosebabireba numwe mubimbere mu bahanzi bafite abakunzi benshi mu Rwanda we n’Abaririmbyi ba Sauti Hewani Minsitries bemeje amakuru ko bazitabira igiterane gikomeye batumiwemo na Bishop Dr.Rugagi Innocent kizabera mu karere ka Ruhango mu Mpera z’icyumweru kiri imbere.
Bishop Dr.Rugagi Innocent ni umushumba warukumbuwe cyane muri aka karere ka Ruhango dore ko ariho yatangiriye umurimo w’Imana mu myaka ya za 2006 aho yarafite itorero ry’Abacunguwe ndetse Imana ikaba yaramukoresheje ibikomeye muri aka gace aho abarwayi bakiraga baturutse mu mihana nka Mayaga,Kareba,Cyaratsi ,Kinazi ,Rubona,Nkubi ,Kigoma n’ahandihatandukanye kuburyo iyo uvuze izina ry’uyu mushumba abantu baho benshi intero yabo iba kugira bati:”Uwo ni umubyeyi wacu turamwibuka muri byinshi mu murimo w’Imana hano nkuko iyobokamana ikunda kubyumvana abaturiye aka karere
Aganira na IYOBOKAMANA ubwo twari tumubajije ibyo Amakuru avugako afite igiterane yatumiwemo mu Ruhango,Theo Bosebabireba yadusubije muri aya magambo ati:Nibyo rwose inkuru ni impamo nkomeje imyiteguro y’igiterane gikomeye natumiwemo n’umukozi w’Imana Bishop Dr.Rugagi Inmocent Kandi rwose niteguye neza kuko sinarimperutse gutaramira muri aka gace bityo ndabwira abantu baho ngo bazitabire ku bwinshi.
Ibi kandi byashimangiwe n’Abaririmbyi ba Sauti Hewan Mistries nayo yatumiwe muri iki giterane ubwo twababazaga niba aya makuru ari impamo bagize bati:Yego rwose tuzaba duhari turi mu myitwguro kandi turahamya tudashidikanyako abantu bazitabira bazabona Imana ko ishobora byose kandi igakora ibyananiranye kuko Umukozi wayo Bishop Dr.Rugagi Inmocent asanzwe akoreshwa nayo imirimo n’ibitangaza bikomeye .
Aganira na IYOBOKAMANA,Bishop Dr.RugagInnocent yavuzeko yuzuye amashimwe ku Mana ku kuba agiye kongera kugira ibihe byiza n’abaturiye aka karere ka Ruhango aho yarahetse mbere ya Covid-19.
Yagize ati:”Buri muntu wese murugo agira aho yandikira amateka,burya amateka yanjye yo gutangira gukoreshwa n’Imana imirimo ‘ibitangaza ari muri aka karere ka Ruhango kurusha ahandi kuko henshi bamenye nyuma bityo duteguyeyo iki giterane mu ntego zo gushima Imana yabanye natwe ikanabana n’abantu bayo ,ikaturindira ubuyobozi bw’igihugu n’igihugu muri rusange none twese tukaba turi amahoro”.
Yakomeje avugako ibi byose n’ibindi aribyo yashingiyeho iki giterane akita icy’imbaraga zo gushima Imana ati:”nkuko byanditswe muri Yeremiya 30: Ahavuga ngo”Hazavamo gushima n’ijwi ry’abanezerewe, kandi nzabagwiza ntibazaba bake, kandi nzabubahiriza ntibazaba aboroheje.Ibi bishatse kuvuga ko iyo Imana yagukoreye imirimo umutima wawe uranezerwa kandi iyo ikugwirije warufite bike ntabwo uba ukiri uworoheje ahubwo ufasha benshi”.
Uyu mushumba yokomeje avugako muri iki giterane hazabamo umwanya wo gushima Imana no gusengera ibyifuzo by’abantu no gusengera ubuyobozi bw’igihugu n’abanyarwanda muri rusange tutibagiwe ko turi kwegereza ibihe by’amatora y’ubuyobozi ko nabyo dukwiye kubyereka Imana ngo izabane natwe muri byose.
Iki giterane kizaba kuwa gatandatu taliki ya 30 Weruwe 2024 kuva kw’isaha ya saa sita kugera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kikazabera ku kibuga cyegeranye naho akarere ka Ruhango kubatse, abazakitabira bakaba bazataramirwa n’abaririmbyi barimo Engels Worship Team ,Redeemed Choir ndetse n’abatumirwa aribo Theo Bosebabireba na Sauti Hewani Ministries na Evangeliste Gloriose Kashama guturuka muri Norvege uyu akaba nawe ari umuririmbyi ukomeye uzafatanya naba bose bavuzwe haruguru n’abandi bakozi b’Imana bazaturuka hirya no hino.
Wifuza kujya ukurikira Bishop.Dr.Rugagi Innocent wanyura hano kuri TV7 Family Channel:
Indirimbo Ijisho ry’Imana ya Sauti Hewani Ministries:
Reba Theo BOSEBABIREBA mu biterane bikomeye uburyo Imana inana nawe
Bishop Dr.Rugagi Innocent amaze kumenyekana cyane mu gukoreshwa n’Imana imirimo n’ibitangaza bikomeye
Menya byinshi kuri iki giterane gikomeye kigiye kubera mu karere ka Ruhango