Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Sheikh Sindayigaya Mussa yatorewe kuba Mufti w’u Rwanda

Sheikh Sindayigaya Mussa yatorewe kuba Mufti w’u Rwanda asimbuye Sheikh Salim Hitimana wari umaze imyaka umunani ayoboye Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC).

Mu matora yabaye kuri iki Cyumweru, tariki 26 Gicurasi 2024, Sheikh Sindayigaya Mussa yagize amajwi 44, impfabusa ziba 9.

Aya matora asimbuye ayagombaga kuba mu 2020 ariko agahurirana n’uko Isi yari mu bihe bya Covid-19, akaza gusubikwa.

Sheikh Salim Hitimana wari Mufti w’u Rwanda, wari mu bakandida babiri bamamajwe, yatangaje ko yahisemo gukuramo kandidatire ye kuko yari amaze imyaka umunani ayobora Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda kandi akaba yizeye ubushobozi bwa Sheikh Sindayigaya Mussa.

Yagize ati “Ndamwizeye kandi nzi ko ibyo azabishobora birenzeho. Mwahisemo neza kuduteranya ngo tujye muri uyu mwanya twembi turi babiri ariko nkaba nagira ngo mbabwire ko njyewe kandidatire yanjye nyikuyemo kubera impamvu zanjye z’imyaka umunani nari maze ariko n’imyaka 30, guhera mu 1994 ndi umukozi w’uyu muryango, murumva ko igihe ari kirekire.”

Sheikh Sindayigaya Mussa watowe nka Mufti w’u Rwanda mushya, yatangaje ko ashima imiyoborere y’uwo asimbuye na komite ye n’uburyo yahisemo kumwegurira amajwi ye muri aya matora.

Ati “Tuzubakira ku byo bari bagejejeho, ku misingi ikomeye badusigiye kandi twizeye ko bazatuba hafi ngo duhuze umugambi mu kuyobora umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda.”

“Tuzimakaza imikorere ishingiye ku gukorera hamwe, twuzuzanya. Tuzakomeza kubaka ubumwe bw’Abayisilamu. Burya ubumwe ni bwo buri ku isonga, tuzaharanira icyakomeza kubaka no kubungabunga ubumwe bw’Abayisilamu.”

Ku mwanya wa Mufti wungirije hatowe Mushumba Yunusu naho Ushinzwe gukemura Amakimbirane mu Muryango w’Abayisilamu mu Rwanda hatowe Segisekure Ibrahim.

Sheikh Sindayigaya yanavuze ko mu bizibandwaho cyane harimo imishinga minini y’iterambere izafasha Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda kwigira.

Ati “Hari kandi gutekereza imishinga minini y’iterambere igamije gushoboza imbaga y’Abayisilamu mu Rwanda kwigira no kugira ibikorwa bikenewe, tuzareba rero imishinga minini yayindi igamije gutuma twigira.”

Mu bandi batowe harimo Inama Nkuru igizwe n’abamenyi b’idini 61 barimo abo mu turere twose tugize igihugu n’abahagarariye ibyiciro binyuranye.

Mu Rwanda habarurwa Abayisilamu bangana na 2% by’abaturage bose, nk’uko ibarura rusange rw’abaturage ryo mu 2022 ribigaragaza.

Sheikh Salim Hitimana, yatangaje ko yizeye ubushobozi bwa Mufti mushya
Uyu muhango witabiriwe n’Abayisilamu batandukanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *