Kuri uyu wa 30 Werurwe,Irushanwa rya “Rwanda Gospel Stars Live season 2” ryakomereje Mu karere ka Rubavu mu ntara y’iburengerazuba ahatowe abanyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bazahatanira ibihembo by’uyu mwaka.
Ni Irushanwa ryitabiriwe nabanyempano batandukanye abato ndetse n’abashesha akanguhe, aho abagera kuri 33 banyuze imbere y’akanama nkemurampaka, kari kagizwe na Mike Karangwa, Nelson Mucyo hamwe na Umurerwa Mediatrice umunyamakuru wa RBA ishami rya Rubavu.
Ahagana ku isaha ya saa munani nibwo abahatanaga batangiye kwerekana impano zabo maze abagera ku 10 bakomeza mu kiciro gikurikiraho.
Abanyempano bakomeje abenshi bavuze ko intego nyamukuru bafite baramutse batdindiye iri Irushanwa, ko byabafasha gukora indirimbo zabo, bityo ubutumwa bwiza bukabasha kugera ku bantu benshi.
Amajonjora yo mu karere Ka Rubavu yasize; Hategekimana Justin, Niyigena Aline, Irakoze Tresor, Muhorakeye Queen, Irikumwenatwe Schadrack, Uwitugabiye Divine, Niyigena Germaine, Abayo Herthier, Ishimwe Bernice, Mahirwe Evariste.
Iri Irushanwa rizakomeza Taliki ya 20 Mata, Mu ntara y’amajyepfo, akarere ka Huye.
Buri Karere kazatanga abanyempano bazahurira mu mwiherero, mbere y’uko hatoranywa batatu ba mbere.
Biteganyijwe ko uwa mbere azahembwa miliyoni 3Frw akanongerwa amasezerano y’umwaka afashwa mu bijyanye n’umuziki.
Uwa kabiri azahabwa miliyoni 2 Frw mu gihe uwa gatatu we azahembwa miliyoni 1Frw.
Batatu ba mbere bazakorerwa indirimbo imwe kuri buri wese, bakazaziririmba mu gitaramo cyo kwishimira uko iri rushanwa ryagenze giteganyijwe muri Kanama 2024.
Irushanwa rya Rwanda Gospel Stars Live ryatangiye mu 2022 rihuriramo abahanzi banyuranye barimo Israel Mbonyi waryegukanye agahabwa miliyoni 7Frw.
Aline Gahongayire wabaye uwa kabiri yahawe miliyoni 2 Frw, Gisubizo Ministries yabaye iya gatatu ihabwa miliyoni 1 Frw ni mu gihe Rasta Jay yahawe ibihumbi 500 Frw nk’Umuhanzi uri kuzamuka neza.
Ku nshuro ya kabiri, iri rushanwa ryahinduye umuvuno kuko ryavuye mu byamamare ahubwo rijya mu gufasha abanyempano bakiri bato ribasanze aho batuye.
Abagize Akanama Nkemurampaka bahuye n’akazi katoroshye i Rubavuku Gicumbi cy’abanyempano