Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Rubavu:For his Glory Evangelistic Ministries bagarukanye Israel Mbonyi na Ev.Rob Welch kuva USA mu giterane cy’ibitangaza

Israel Mbonyi umaze kwigwizaho abakunzi benshi mu Rwanda ndetse no hanze yarwo yahamije ko azitabira igiterane cy’Ivugabutumwa n’ibitangaza yatumiwemo n’umuryango wa For his Glory Evangelistic Ministries ufatanije na mpuzamatorero yo muri aka karere.

Iki giterane cy’imbaturamugabo kigiye kubera mu Karere ka Rubavu kuri Stade Umuganda kikaba kitezweho gukorekeramo imirimo n’ibitangaza bikomeye nkuko bisanzwe mu biterane Evangelist Rob Welch wo muri Amerika akorera hirya no hino mu bihugu byo kw’isi.

Ntabwo ari Israel Mbonyi uzagaragara muri iki giterane wenyine kuko azafatanya na Danny Mutabazi nawe uri mu bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, hamwe na Evangelist Rob Welch wo muri Amerika ari nawe uzaba umwigisha mukuru w’icyi giterane Kikaba kizajya gitangira kuva kw’isaha ya saa cyenda kugera saakumi n’ebyiri z’umugoroba (15H00-18H00)

Iki giterane cy’Ivugabutumwa n’ibitangaza kizatangira kuwa 13-17 Werurwe 2024 aho cyatumiwemo Israel Mbonyi na Danny Mutabazi bose bakunzwe muri Gospel y’u Rwanda.

Uyu muryango wa For His Glory Ministries uyobowe na Evangelist Rob Welch wo mu gihugu cya Amerika usanzwe ukora ibiterane bikomeye hano mu Rwanda aho twavuga icyo baherutse gukorera mu Karere ka Muhanga umwaka ushize. Igiterane cyari cyatumiwemo Israel Mbonyi na Theo Bosebabireba gisiga abantu benshi bakiriye agakiza abandi bakize indwara zikomeye nkuko bimaze kumenyerwa ko mu biterane uyu mukozi w’Imana akora hirya no hino Kw’Isi akoreshwa ibitangaza.

Ku itangazo ry’iki giterane hagira hati “Muzazane abarwayi n’abafite ibibazo Imana izabakiza” Matayo 11:28. Iyi ikaba ari n’imwe mu ntego nkuru z’ibi biterane bya For His Glory dore ko ibiterane bategura bisiga benshi baje kuri Yesu ndetse n’abarwayi bakize.

Mu kiganiro yahaye IYOBOKAMANA, Israel Mbonyi yahamije ko azitabira iki giterane ndetse avuga ko imyiteguro yacyo ayigeze kure Kandi ko yishimiye kongera gutaramira abatuye i Rubavu aherutse muri 2018-2019.

Yagize ati :“Icyo giterane nzaba nkirimo rwose, nditeguye na team yose”. Yakomeje avuga ko ari kunshuro ya kabiri agiye gutaramira abanya Rubavu kandi ko yizeye ko Imana izabana na we.
Mu magambo ye yagize ati:“Ndizera ko Imana izahagararana natwe ikagira icyo ikora Kandi rwose ndahamya ko abazitabira iki giterane Tuzahabwa Umugisha.”

Ku ruhande rwa Danny Mutabazi ugiye gutaramira I Rubavu ku nshuro ya kane, nawe yatubwiye ko igiterane acyiteguye neza mu buryo bwose bwaba ubw’amasengesho n’imyitozo.

Yagize ati “Igiterane nkiteguye neza mu buryo bwose ubw’amarepetition no guseng kugira ngo ibintu bizagende neza”.

Tumubaza uko yakiriye kuba agiye gutaramana na Israel Mbonyi yatubwiye ko ar’iby’Umugisha kuko asanzwe ari inshuti ye kandi bakaba bazasangira ibihe byiza.

Ati “Nibyiza kuko urumva ni inshuti yange rero ni umugisha kuba tuzasangira ibihe byiza bizaba biri muri iki Giterane”.

Menya byinshi kuri iki giterane

Uyu mukozi w’Imana guturuka muri Amerika akunda u Rwanda ndetse Imana ijya imukoresha ibitangaza mu biterane ahitabira

Israel Mbonyi umwaka ushize yahesheje umugisha abaturiye akarere ka Muhanga none uyu mwaka uyu muryango w’ivugabutumwa umujyanye i Rubavu

Danny Mutabazi azahurira na Israel Mbonyi muri Stade y’akarere ka Rubavu

REBA zimwe mu ndirimbo za Israel Mbonyi na cyane ko azaba ataramira i Rubavu bumva igiswayire cyane:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *