Roberto Firmino wakiniye Liverpool FC, kuri ubu akaba ari muri Al-Ahli Saudi Football Club yo muri Arabia Saoudite, yabaye umuvugabutumwa w’Itorero rya Gikirisitu ‘Manah Church’ yashinze i Maceio, muri Brésil, ari kumwe n’umugore we, Larissa Pereira.
Uyu Munya-Brésil ni umwe mu bakinnyi beza bakinnye muri Shampiyona y’u Bwongereza ndetse akaba ari umwe muri ba rutahizamu bakiniye Ikipe y’Igihugu cye kuva mu myaka 20 ishize. Niwe mukinnyi ukomoka muri Brésil ufite ibitego byinshi muri Premier League.
Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Brésil byabyanditse, uyu mugabo amaze igihe gito ashinze itorero rya Gikirisitu ndetse atangira umurimo wo kuba umushumba waryo.
Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga, Firmino na Pereira bavuze ko “Kuva twatangira, twumvise imitima yacu inyotewe. Dushaka ko abantu biyumvamo uru rukundo natwe rwatugezeho. Ubu hari ibyo twifuza ariko dufite n’inshingano zo kuba abavugabutumwa ku bw’Imana.”
Si ubwa mbere uyu mukinnyi w’imyaka 32 agaragaje ko yiyeguriye Imana cyane ko nyuma yo kubatizwa mu 2020, yatangiye kujya atanga ubutumwa bwayo mu buryo butandukanye cyane cyane ubwo yanyuzaga ku mbuga nkoranyambaga.
Roberto Firmino Barbosa de Oliveira yavuye muri Liverpool FC yo mu Bwongereza yerekeza muri Al-Ahli Saudi FC yo muri Arabie Saoudite, asiga ayitsindiye ibitego 111 birimo 82 yatsinze muri Premier League, atanga imipira 75 ivamo ibindi mu mikino 362 yayikiniye.
Roberto Firmino n’umugore we Larissa Pereira biyeguriye Imana
Roberto Firmino yabaye Pasiteri mu itorero rye yashinze ‘Manah Church’
Firmino yabaye umukinnyi ukomeye muri Liverpool
Kugeza ubu Firmino akinira Al-Ahli Saudi Football Club yo muri Arabie Saoudite