Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Itorero rya Living Faith Fellowship Community C rihagaze neza mu murage Yesu yasize(Amafoto)

Nkuko Yesu yabivuze muri Matayo 28:19-20 havuga ngo nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.”

Yesu Kristo kandi muri Yakobo 1:27 ubwo yabazwaga ibijyanye n’idini Nyakuri yasubije ko Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ari irisura impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi.

Ibi bintu uko ari bibiri Yesu yavuze niyo ntego nyamukuru y’Itorero rya Living Faith Fellowship Community Church (LFFCC) aho bakomeje kubishyira mu bikorwa mu buryo bugaragarira buri wese kuko nyuma yuko kuwa 16 Kamena 2024 bakoze umubatizo w’abizera bashya 74 hatarashira ukwezi no kuri iki cyumweru bongeye kubatiza abandi bashya 30.

Ibi bikorwa by’umubatizo biri kuba muri iri torero mu gihe rimaze amezi agera kuri 4 gusa ritangiye gukora kumugaragaro kuburyo umuntu wese ubirebye abona ko iri torero rikataje mu gushyira mu ntego ibi Yesu yasize avuze byo kumushakira iminyago nk’intego nkuru itorero ryose rivugako rigendera ku mahame ya Gikristo rikwiye kugenderaho.

Kubatiza aba bizera bashya byabereye ku rusengero ruri ku cyicaro cy’iri torero ruherereye i Kabuga hirya gato y’isoko, gitangizwa n’Ijambo ry’Imana ndetse n’amasengesho bigamije gusobanura neza umumaro wo kubatizwa umubatizo wo mu mazi menshi.

Rev.Pastor Emmanuel Sitaki Kayinamura umushumba w’itorero rya LFFCC afatanyije na Pastor Theobald nawe wo muri iri torero nibo bafatikanya gukora ibi bikorwa by’umubatizo aho babikora mu masaha ya mugitondo abanziriza amateraniro aba kuri iri torero buri cyumweru.

Uretse kubatizwa mu mazi menshi, bamwe mu babatijwe bujujwe imbaraga z’umwuka wera aho bamwe bavuze mu ndimi nshya ndetse bagaragarwaho ibindi bimenyetso by’imbaraga z’umwuka wera.

Mu kiganiro gito IYOBOKAMANA twagiranye na Rev.Pastor Emmanuel Sitaki Kayinamura umushumba mukuru w’itorero rya LFFCC twamubajije imbamutima ze nk’umushumba kubona hari abantu bashya bakira Yesu bakanemera kubatizwa, yavuze ko ari ikimenyetso kigaragaza ko Imana iri kumwe n’Itorero.

Yagize ati “Ibi ni ibigaragaza ko Imana ituri imbere mu muhamagaro wayo kuri twe mu gutangiza uyu murimo, kandi bigaragara ko warukenewe hano I Kabuga! Turashima Imana rero cyane yo yaduteye iteka yongera abakizwa buri munsi mw’ Itorero Ubuzima bwo Kwizera ( Living Faith Fellowship Community Church)”.

Uyu ni Bwana Rev.Pastor Emmanuel Sitaki umushumba mukuru wiri torero wavuzeko gukura abantu mu byaha no kugarura ibyiringiro mu bihebye no gukura w’ivugabutumwa mu magambo ariyo ntego nkuru yabo

Tumubaza niba hari icyo aba bizera bashya itorero ribateganyiriza kugira ngo bakomeze gukomerera mu byo bizeye yatwemereye ashize amanga agira ati “Yego kandi cyane, dufite gahunda yo gukurikirana cyane cyane aba bakristo bacu bashya, ariko muri rusange dukurikirana abakristo bacu, tubasura aho batuye kuko intego yacu n’ukumenya ingingo z’itorero neza, tukamenya imibereho yabo ya buri munsi, kugirango tubashe gufatanya kwiteza imbere nk’itorero.”

Uyu mushumba yashoje agenera ubutumwa abizera bashya n’abakristo b’itorero rya LFFCC abizeza ko nk’itorero bazakomeza gukurikirana ubuzima bw’ingingo z’itorero haba mu mwuka no mu mubiri.

abizera bashya n’abakristo b’itorero rya LFFCC abizeza ko nk’itorero bazakomeza gukurikirana ubuzima bw’ingingo z’itorero haba mu mwuka no mu mubiri.

Yagize ati “Icyo twasabye ababatizwe n’ukumenya ko ari ingingo za Kristo kandi batari bonyine muri uru rugendo, tuzafatanya dushakira ingingo z’itorero imibereho myiza, kandi ibi bizakorwa muri rusange kubirebana n’ubuzima bwo mu Mwuka no mu mibiri bw’Ingingo z’itorero ryacu. Intego yacu, n’ukuvuga ubutumwa mu bikorwa, atari mu magambo gusa”.

Itorero ubuzima bwo Kwizera (Living Faith Fellowship Community Church) ni itorero riherereye mu karere ka Gasabo i Kabuga, aho amwe mu mahame shingiro yaryo harimo kwita ku buzima bw’umwuka bw’abantu ariko bakanita no ku buzima bwo mu mubiri harimo gufashanya kuzamurana bava mu bukene no guteza imbere uburezi dore ko aho urusengero rwubatse hari n’ikigo cy’ishuri cy’iri torero kitwa ERM Hope TVET School, ikigo cy’imyuga gifasha abanyeshuri cyane cyane abanyetorero kwiga imyuga yo kubafasha kwivana mu bukene.

Tugaruka ku ngingo ya kabiri yo kwita ku mpfubyi n’abapfakazi ,iri torero umushumba mukuru waryo ni umwe mubantu babereye abantu benshi nk’umusamariya w’umunyembabazi kuko afite benshi yishyuriye amashuri,afite benshi yafashe ari abana batoya arabarera ubu babaye abantu b’abagabo nkuko iyobokamana.rw ifite benshi bayihaye ubuhamya bw’ineza uyu mushumba yabagiriye.

Uyu mushumba mu kiganiro aherutse kugirana na IYOBOKAMANA TV Online yavuzeko itorero ashumbye mu mahame rigenderaho harimo gufasha abatishoboye no kwita kumpfubyi n’abapfakazi ndetse no gukora ivugabutumwa rizima rihindurira abantu kuri Kirisitu Yesu.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PASTOR EMMANUEL SITAKI ATUBWIRA KUMUHAMAGARO WE/

Ejo bundi kucyumweru iri torero ryongeye kubatiza abizera bashya 30 nyuma gato yo kubatiza 74
Abazungu barafashijwe cyane mu materaniro yo kuri iki cyumweru bakunda cyane uko Abanyarwanda baramya bakanahimbaza Imana

Twibuke uko umubatizo wa mbere wari umeze:

Rev.Pastor Emmanuel Sitaki Kayinamura umushumba w’itorero rya LFFCC yafatanyije na Rev.Pastor Theobald kubatiza abizera bashya bamwe muribo bahise banabatizwa mu mwuka wera
Wari umunsi w’ibyishimo ku bakirisitu biri torero kubwo kunguka abizera bashya

Amafoto:IYOBOKAMANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *