Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Rev. Ndayizeye Isaïe uyobora ADEPR na Barore basoje kaminuza muri Tewolojiya

Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaïe n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, Pasiteri Barore Cléophas, basoje Icyiciro cya Kabiri cya kaminuza mu Ishami rya Tewolojiya, bari bamaze iminsi biga.

Ibirori byo guhabwa impamyabumenyi byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki 24 Gicurasi 2024, muri Kaminuza y’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, mu Ishami rya Tewolojiya.

Nk’uko bikubiye mu mabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu Rwanda (RGB), aho avuga ko byibura buri mushumba ushumbye itorero runaka akwiye kuba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kaminuza mu bigendanye na Tewolojiya, bamwe mu bashumba batangiye gukurikirana amasomo y’izi nyigisho muri kaminuza zitandukanye.

Abayobozi b’amatorero mu Rwanda barimo Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaïe na Rev. Eugène Rutagarama umwungirije muri iri torero; Bishop Ntazinda Emmanuel uyobora Itorero Angilikani Diyosezi ya Kibungo na Cléophas Barore uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) bari mu basoje aya masomo.

Mu bandi bahawe impamyabumenyi barimo Yvonne Mutakwasuku wahoze ayobora Akarere ka Muhanga; Rev. Pasiteri Emmanuel Ndagijimana, Umuvugizi w’Itorero ry’Ababatisita mu Rwanda (AEBR) n’Umunyamakuru Didas Niyifasha wa Radio Inkoramutima.

Mu 2020 ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwatangiye gufunga amadini atujuje ibisabwa no gusaba ko abayobozi bayo n’undi muntu ubwiriza ijambo ry’Imana agomba kuba afite ubumenyi runaka muri byo ari na yo mpamvu abashumba batandukanye bitabira amasomo nyobokamana agamije kurushaho kubagurira ubumenyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *