Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Rev.Dr. Rutayisire na James&Daniella kubufatanye na AEE Rwanda bataruye intama zazimiye muri UR-Nyarugenge campus (Amafoto)

Rev.Canon Dr.Antoine Rutayisire na James&Daniella k’ubufatanye n’umuryango wa African evangelistic enterprise (AEE) Rwanda bavuze ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo muri UR-Nyarugenge campus bwatumye urubyiruko rusaga 30 ruhindukira rugaruka kuri Yesu.

Umuryango w’ivugabutumwa wa African evangelistic enterprise (AEE) Rwanda ukomeje ivugabutumwa umaze iminsi ukorera hirya no hino mu gihugu; mu bigo by’amashuri no muri za kaminuza zitandukanye no mubiterane bihuza abantu benshi hagamijwe kugarura abantu kuri Christo Yesu.

Kuri iki cyumweru taliki ya 24 Werurwe 2024, uyu muryango wa African evangelistic enterprise (AEE) Rwanda wakoreye igiterane gikomeye muri UR-Nyarugenge campus aho wafatanije na Rev.Pastor Dr.Antoine Rutayisire n’itsinda rya James na Daniella guhembura imitima y’abanyeshuri basaga 750 bahembutse ndetse binatanga umusaruro wo kuba habonetse abizera bashya baza kuri Yesu.

Iki giterane kiswe ‘KUBAHO NI YESU’ cyari gifite intego igaragara muri Yesaya 53:5 hagira hati “Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha.”

Aya materaniro yatangiye ku isaha ya saa cyenda, yatangiye abantu binjira mu kirere cyo kuramya no guhimbaza Imana, babifashijwemo n’itsinda riramya rikanahimbaza Imana rigizwe n’abanyeshuri biga UR-Nyarugenge campus.

Nyuma yaho hakurikiyeho Korali Laetitia yanyuze abitabiriye iki giterane binyuze mu bihangano bitandukanye birimo arahamagara ya Ambassador n’izindi zitandukanye.

Itsinda rya James na Daniella binyuze mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Amaraso ya Yesu,’ ‘Umwani ni mwiza pe,’ ‘Ni muri Yesu Kristo,’ n’izindi zitandukanye, bashyize abantu mu kindi kirere cy’umwuka.

James yabwiye abitabiriye ayo materaniro ko ibyaha byose umuntu yaba yarakoze, Yesu abibarira iyo umwemereye.

Yakomeje agira ati ”Icyaha gikomeye imbere y’Imana ni ukwanga kwakira Yesu Kristo”.

Bwana NKURUNZIZA George waje ahagarariye African evangelistic enterprise (AEE) Rwanda yavuze ko ikintu nyamukuru cyatumye bategura iki giterane n’ibindi nk’ibi, Ari ugushaka abantu bataye Imana.

Mu magambo ye yagize ati “Ikintu nyamukuru cyaduhurije aha ni ukugira ngo umuntu wataye Imana yiyunge na yo binyuze muri Kristo.”

Pastor Antoine Rutayisire ubwo yigishaga ijambo ry’Iana yatangiye avuga ko amashuri yose wakiga aguhesha Diplome, ndetse bikaguhesha n’amafaranga, ariko ko bitatanga ubuzima.

Yakomeje avuga ko ubuzima butarimo Imana uba uri gukorera muri zero.

Yigishije inyigisho zikangurira abantu kuza kuri Kristo, aho yaberetse ko ubuzima burimo Yesu buba bufite ubwigenge ndetse buba buhindutse ubuzima budapfa.

Yagize ati “Iyo wakiriye Yesu mu buzima bwawe, uba uhindutse undi muntu mushya kandi unezeza Imana.”

Yashoje asengera inkumi n’abasore bahisemo guhindukirira Yesu abasabira Imbaraga anabagira Inama yo kudateshuka Ku mwanzuro mwiza bafashe.

Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya KIST bitabiriye iri vugabutumwa ari benshi muri Camp Kigali

Pastor George Nkurunziza umukozi wa AEE niwe wajeuhagarariye abavuye muri uyu muryango w’ivugabutumwa

Amakorali yo muri KIST na James na Daniella bataramiye abitabiriye iki gitaramo

Nyuma y’inyigisho za Rev.Dr.Antoine Rutayisire Abasaga 30 muri KIST bakiriye Agakiza nk’intego AEE bari bafite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *