Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Rwanda Bible Society, wasobanuye ko habayeho kudahuza mu biganiro na Korali Ambassadors of Christ, akaba ari byo byabaye intandaro yo kuba iyi korali itazaboneka mu gitaramo cya Ewangelia Easter Celebration, nk’uko byari byatangajwe mbere .
Uyu muryango kandi wanasobanuye ko impamvu Umuhanzi ukunzwe na benshi Israel Mbonyicyambu yatangajwe ku munota wa nyuma ko azaririmba muri iki gitaramo ko yari yarabisabwe mbere ariko bitewe na gahunda nyinshi z’ibitaramo aba afite bituma adahita abemerera maze agenzuye abona ko bishoboka ko yaboneka abibamenyesha ku munota wa nyuma ibintu bafata nk’ishimwe ku Mana yaciriye inzira uyu muhanzi akiyongera mubazaririmba muri iki gitaramo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa Kabiri ku ya 26 Werurwe 2024, ubuyobozi bwa Rwanda Bible Society, bwasobanuye ko mu ntangiriro zo kwamamaza igitaramo hasohotse amafoto agaragaza Ambassadors of Christ nka korali izaririmba, ariko nyuma haba impinduka zatumye imenyeshako itakitabiriye.
Umunyamabanga Mukuru wa Rwanda Bible Society, Pasiteri Ruzibiza Viateur, yasobanuye ko habayeho gusohora impapuro ziteguza igitaramo batakoze ibiganiro bya nyuma n’iyo korali ikunzwe cyane mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi.
Yagize ati:Iyo abantu bateguye igikorwa nkiki haba ibiganiro byinshi kandi bigomba kureba buri ngingo ari nayo mpamvu Korali Ambassadors of Christ yaje gusanga hari ibitararebweho bituma itazaboneka muri iki gitaramo.
Ruzibiza yagize ati “Ntabwo Israel Mbonyi yasimbuye Ambassadors of Christ, ahubwo habayeho kudahuza hasohoka integuza iriho iriya korali ariko ntabwo bivuze ko twabasimbuje. Buriya n’abandi bahanzi, andi makorali nayo azagerwaho kuko ubu bukangurambaga buzakomeza, ibitaramo bizakomeza kandi bose bakora umurimo w’Imana”.
Iki gitaramo cyitezweho gukusanyirizwamo inkunga ya Bibiliya, kizaba ku ya 31 Werurwe 2024, muri BK Arena. Imiryango izaba ifunguye kuva saa 14:00, abaramyi ba mbere bagere ku rubyiniro saa 16:00, babyine, baramye kugeza abantu binjiye mu mwuka.
Igiciro cyo kwinjira mu gitaramo cyashyizwe kuri 5.000 Frw n’ibihumbi 10.000 Frw mu myanya isanzwe. Hari kandi Vip ya 15.000 Frw, Vvip ya 20.000 Frw n’imeza y’abantu 6 igura 200.000 Frw.
Aya mafaranga yose azishyurwa ku muryango azakoreshwa mu kugura Bibiliya zabaye nke ku isoko ry’u Rwanda. Ni amatike ushobora kubona mu bice bitandukanye bisaga 14 byo mu mujyi wa Kigali.
Igitaramo cya Ewangelia Easter Celebration, kizitabirwa na James&Daniella, korali yo muri Kiliziya gatorika Christus Regnat, korali yo mu Itorero rya ADEPR Jehovah Jireh, Israel Mbonyi, na Alarm Ministries.
Bible Society n’Abaririmbyi bazaririmba muri iki gitaramo bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru
Peace Nicodem Nzahoyankuye niwe wayoboye iki kiganiro
James yasobanuye ko impamvu bemeye kwitabira iki gitaramo aruko Urupfu rwa Yesu ariwo musingi abakristo bubakiyeho
PEREZIDA wa Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yijeje abantu igitaramo kiza
Alarm Ministries nayo ngo imyiteguro irarimbanije
Rev.Ruzibiza Viateur Umunyamabanga mukuru wa Bible Society yasobanuye byose Abanyamakuru babajije