Group Biblique universitaire-INES Ruhengeri { GBU-INES }yabateguriye igiterane cyo kuzana impinduka z’ubumana mu rubyiruko kizigishwamo n’umukozi w’Imana wuje ubunararibonye ariwe Rev.canon Dr. Antoine Rutayisire.
Group Biblique universitaire(GBU) ni umuryango w’ivugabutumwa w’abanyeshuri bo muri za kaminuza n’amashuri makuru bahujwe no kwiga , gusobanukirwa no kwamamaza ijambo ry’Imana.
Ufite intego yo kubona buri munyeshuri ndetse n’uwarangije kwiga baba umusemburo wo kuzana impinduka z’ubu Mana mw’itorero no muri sosiyete,
Uyu muryango ukorera mw’ishami rya Ines-Ruhengeri, wabateguriye igiterane kizaba kuri uyu wa gatandatu taliki 09 Werurwe 2024 kikazabera kurusengero rwa Zion Temple celebration center Paroisse ya Musanze.
Kuva kw’isaha ya saa mbiri za mugitodo( 8:00 AM kugeza saa tanu 11:00AM) GBU-INES yateguye amahugurwa y’abayobozi b’urubyiruko { Leadership training}bo muri INES-RUHENGERI ndetse n’abayobozi b’urubyiruko bo mu matorero yo muri Musanze, afite intego yo kurema umuyobozi uzana impinduka,akazaba ayobowe n’umunyamabanga mukuru wa GBU,Bwana Rukundo Samson na Rev. canon Dr Antoine RUTAYISIRE.
Nyuma y’amahugurwa kuva kw’isaha ya saa munani kugera saa kumi n’ebyiri ( 2:00PM – 6:00PM) hazaba igiterane rusange cyo kuramya no guhimbaza Imana gitumiwemo abantu bose by’umwihariko urubyiruko , gifite isanganyamatsiko yo kuzana Impinduka z’ubu Mana m’urubyiruko { Rom 12:2} aho n’ubundi Rev. Dr Antoine RUTAYISIRE ariwe uzaba ari umuvugabutumwa w’umunsi ndetse hazaba hari amakorari meshi atandukanye ayobowe Fountain worship team ya GBU-INES Ruhengeri.
Muri aya magambo Bwana Rwigema Fred umuyobozi GBU-INES Ruhengeri yatangarije IYOBOKAMANA ati:“ Impamvu nyamukuru yaduteye gutegura igiterane ndetse n’amahugurwa y’abayobozi b’urubyiruko rwa Gikristo nuko twifuza ko mu munsi iri imbere tubona abayobozi mu Nzego zose bafite indangagaciro z’ubu Mana cyangwa za gikiristo “.
Ati “:Kandi twahisemo Rev.Dr.Antoine Rutayisire nk’umuntu ufite inararibonye mubuyobozi kandi akaba ari n’umukozi w’Imana wabereye benshi urugero rwiza. Iki ndi akaba yarabaye umuyobozi wa GBUR ( Groupe biblique universitaire au Rwanda).
Umwe mubasoje kaminuza akaba yarabaye n’umuyobozi wa GBU-INES; Bwana Ruberintwari Thierry yadutangarije ko zimwe mu Nkingi GBU ishingiraho mumyigishirize yayo yibandaho ari ukurema abayobozi buje indagangaciro z’ubukirisito.
Ati “Ni umugisha udasanzwe kuba hateguwe iki giterane kuko ibyo abanyamuryango ba GBU bigaga bonyine bagiye kubisangiza n’urundi rubyiruko rwo muri musanze”.Bityo rero mwese abari I musanze no hafi yaho muratumiwe ntimugacikwe n’ibi bihe bidasanzwe. Imana ibahe umugisha.
Rev.Dr.Antoine Rutayisire azahesha umugisha urubyiruko rw’i Musanze