Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Rehema Antoinette yatangaje ijambo ry’ Ihumure mu ndirimbo yise”Ibinezaneza” Videwo.

Umuramyi Antoinette Rehema utuye mu gihugu cya Canada yinjije abantu mu mwaka w’ibinezaneza mu ndirimbo “Ibinezaneza” .

Indirimbo “Ibinezaneza” itangirana n’amagambo y’amashimwe yo gushima Imana kubw’Imirimo yakoze, igasoza ishishikariza abantu kuza kuri Yesu ngo barebe imirimo akora. Hari aho Rehema aririmba ngo “Nawe ngwino urebe Uwiteka aracyakora”.

Antoinette Rehema abajijwe inkomoko y’iyi ndirimbo yavuze ko yayikuye mu buhamya bw’ibyo Imana yamukoreye, yagize ati “Ibyiza Imana yakoze mu buzima bwacu bituma twuzura ubuhamya tukabasha gukora tububwira abantu”.

Akomeza avuga ko mu minsi ishize ubwo yarimo aririmba iyi ndirimbo atwaye imodoka yerekeza ku kazi, yarokotse impanuka itunguranye y’inyamaswa nini yitwa “Original”.

Indirimbo ibinezaneza yavuye mu mashimwe yuzuye umutima wa Rehema.

Uyu muramyi uherutse mu Rwanda, yagaragaye mu bikorwa bitandukanye birimo gufata amashusho y’indirimbo eshanu ndetse akaba yaritabiriye ibiganiro bitandukanye haba ku ma radio n’ama television.

Iyi ndirimbo “Ibinezaneza” ije nyuma yiyo yise “Kuboroga” nayo yakunzwena benshi kubera amagambo y’igitsikamutima ayumvikanamo.

Iyi ndirimbo yanditswe na Rehema ubwe,amajwi yayo akorwa na Loader,Amashusho akorwa na Musinga mu gihe Ibikorwa byo kumenyekanisha iyi ndirimbo biri mu biganza bya Trinity For Support(TFS) Banakoranye ku ndirimbo “Ibinezaneza”.

Rehema wahiriwe na 2023 akomeje kugaragara nk’umunyempano udasanzwe utanga ikizere.

Reba indirimbo Ibinezaneza ya Rehema Antoinette.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress