Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Pst Liliose Tayi na Rev. Dr. Rutayisire basubije abashidikanya kugira umugore pasiteri

Rev. Dr. Antoine Rutayisire na Pasiteri Liliose Tayi bahuje imyumvire yo kunenga abantu bashidikanya ku cyemezo cyo kugira umugore umushumba cyangwa pasiteri mu itorero.

Babigarutseho ku wa Mbere, tariki ya 29 Mata 2024, mu mahugurwa yatangiwe mu Itorero EAR yahujwe n’ibiganiro by’abakozi b’Imana batandukanye aho basobanuriwe ibijyanye n’imiyoborere, amategeko mu iyobokamana n’ibintu bitanu bikunda kugusha abakozi b’Imana.

Aya mahugurwa n’ibiganiro nyunguranabitekerezo byahawe izina rya “Leadership and Revival” bishatse kuvuga “Imiyoborere n’ububyutse’’ byateguwe n’Ihuriro ryitwa ‘Igicaniro cy’ububyutse’ riyobowe n’Intumwa y’Imana Sosthene Serukiza, usanzwe ari Umushumba Mukuru w’Amatorero ya Guerrison des Ames. Ababyitabiriye barimo abashumba bose muri rusange bo mu madini n’amatorero atandukanye.

Abakozi b’Imana batandukanye barimo Pasiteri Kibinda wo mu Itorero Zion Temple; Bishop. Prof. Fidèle Masengo ukuriye Amatorero ya Foursquare Gospel Church mu Rwanda; Rev. Dr. Antoine Rutayisire wo muri EAR Remera na Pasiteri Cleophas Barore wo muri ADEPR.

Ibiganiro byatanzwe byibanze ku buryo bw’ivugabutumwa rigezweho muri iki gihe cy’ikoranabuhanga, impuguro n’amasomo akomeye abakozi b’Imana bakwiye kubakiraho.

Ubwo Bishop Prof. Fidèle Masengo yahuguraga abashumba ku bijyanye n’amategeko yasomye ijambo ry’Imana ryanditse mu 1 Abakorinto 14:33-40 harimo umurongo usaba abagore gucecekera mu materaniro (Umurongo wa 34 (Abagore nibacecekere mu materaniro, kuko batemererwa kuvuga, ahubwo baganduke nk’uko amategeko na yo avuga).

Uyu murongo watumye bamwe mu bari muri aya mahugurwa yaba mu buryo bw’imbonankubone bose babaza ikibazo kiwugarukaho utemerera abagore kuba abashumba b’itorero mu gihe hari abagore bashumbye amatorero ndetse na ADEPR yari isanzwe itimika abagore kuba abashumba igiye kubikora.

Ababajije bagize bati “Ko Bibiliya ivuga ngo abagore bacecekere mu materaniro babaye abashumba bate?”

Iki kibazo cyasubijwe na Pasiteri Liliose Tayi, Umushumba Mukuru w’Amatorero ya Omega Church aho yavuze ko ababivuga bahereye kuri uyu murongo bibeshya kuko Pawulo abivuga yabibwiraga abagore bo mu Baheburayo kuko no mu mico yabo hari ahantu basabwaga ko baceceka bakavugira mu rugo ariko ubu umwuka hari icyo abivugaho.

Pastor Liliose Tayi umushumba mukuru wa Omega Church yasubije abavugako umugore adakwiye kuba Pasiteri


Yagize ati “Reka turebe icyo Umwuka abivugaho twifashishije ibyanditswe biri mu Bagalatiya 3:28 (None ntihakiriho Umuyuda cyangwa Umugiriki, ntihakiriho imbata cyangwa uw’umudendezo, ntihakiriho umugabo cyangwa umugore, kuko mwese muri umwe muri Kristo Yesu). Murumva ko iri jambo ry’Imana ritanga umudendezo ungana hagati y’umugabo n’umugore kuko twese dukora umurimo w’Imana tubifashijwemo n’Umwuka Wera bityo rero abavuga ibyo ko nta mugore ukwiriye kuba Pasiteri ni abadasobanukiwe ijambo ry’Imana ryavuzwe ryari? Ryabwiraga bande? B’ahagana he? Kubera iki?’’

Rev. Dr. Antoine Rutayisire na we yamwunganiye mu gusubiza iki kibazo cyo kuba umugore yaba umushumba.

Yagize ati “Pawulo yandika kuriya yabivugaga mu muco w’Abagiriki bityo ni ngombwa ko tuzajya tumenya ababwirwaga ari bande kuko twebwe mu Rwanda turetse ibi bya Pawulo abagore bacu bafite agaciro.’’

Yagaragaje ko uruhare rw’umugore mu kurera ari ingenzi cyane ku buryo adakwiye gukerenswa.

Ati “Nigeze kujya impaka n’umuntu warimo ambwira ko bitemewe ko abagore baba abapasiteri, Bishop n’ibindi maze ndamubwira ngo njyewe narezwe na Mama. Uko meze kose ni we wabintoje, niba Mama yarashoboye kuntoza ngashobora kuba icyo nabaye cyo biranashoboka ko yantoza no mu itorero nkaba icyo ngomba kuba cyo.’’

Yavuze ko yarohamye akeneye kurohorwa atabanza ugiye kumutabara niba ari umugabo cyangwa umugore.

Rev. Dr. Rutayisire yagize ati “Tumenye ko twese dufite inshingano yo gukura abantu mu rupfu rw’ibyaha rwose. Aba bashiki bacu ni abashumba kandi bemewe n’Imana usibye ko hano iwacu mu Rwanda umwami yabaga ari kumwe n’umugabekazi bose bafata ibyemezo bityo umuco wacu aha agaciro umugore.’’

Ingingo yo guha abagore ubupasiteri yongeye gukomozwaho nyuma y’iminsi mike, ADEPR itangaje byeruye ko igiye gutangira gusengera ab’igitsinagore no kubaha inshingano z’ubushumba aho bashobora kwemererwa kubatiza, gushyingira, gutanga igaburo ryera n’ibindi.

Aya mahugurwa n’ibiganiro nyunguranabitekerezo byitabiriwe n’abashumba batandukanye barahugurana babaza ibibazo bitandukanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *