Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Prosper Nkomezi yateguje uburyohe mu gitaramo cy’imbaturamugabo

Umuhanzi w’Indirimbo zihimbaza Imana, Prosper Nkomezi, yateguje abakunzi b’umuziki we ko bazagirira ibihe byiza mu Gitaramo yise ‘Nzakingura Live Concert’ ateganya kumurikiramo album ebyiri icyarimwe.

‘Nzakingura Live Concert’ ni igitaramo giteganyijwe kubera mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village, KCEV, ahahoze hitwa Camp Kigali, tariki 12 Gicurasi 2024.

Binyuze mu Kiganiro The Gospel Relax cya Life Radio cyabaye ku wa Gatanu, Prosper Nkomezi, yavuze ko azaba ari kumwe n’abahanzi barimo Bosco Nshuti na Gaby Kamanzi, mu rwego rwo guha abantu ibyo yabateguriye byose.

Yagize ati “Ni hano mbitangarije, nzaba ndi kumwe n’abahanzi babiri bonyine, ni Bosco Nshuti na Gaby Kamanzi. Ni bo bonyine pe. Turashaka ko abantu bazaza tugatarama, tukanezererwa Imana.”

Prosper Nkomezi yaherukaga gukora igitaramo mu 2019 mu Ihema rya Kigali Serena Hotel. Icyo gihe uyu muhanzi ufite indirimbo zirenga 25, avuga ko yagikoze afite indirimbo zirindwi.

Prosper Nkomezi watangiye umuziki mu 2015, yamenyekanye cyane mu 2017, ubwo yari amaze gukora indirimbo yise ‘Sinzahwema’ yatumye abantu benshi bamumenya.

Igitaramo yateguye kucyinjiramo ni 5000 Frw mu myanya isanzwe na 10.000 Frw mu myanya yisumbuyeho, 20.000 mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ibihumbi 50.000 mu myanya y’icyubahiro cy’ikirenga.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA ‘NTUJYUHINDUKA’ YA PROSPER NKOMEZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *