Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Pastor Julienne Kabanda na Prospel Nkomezi bagushije mu ntego y’igiterane”Go to the next Level “muri living Word Church-Amafoto+Video

Living Word Church ikorera i Kanombe mu Mujyi wa Kigali, ikaba iyoborwa na Bishop Karemera Emmanuel, iri mu igiterane gikomeye cyiswe “Go to the Next Level Conference” [Kuzamurwa ku rundi rwego], akaba ari ku nshuro ya 17 kiri kuba aho ku munsi wacyo wa kane, Pastor Julienne Kabanda n’umuhanzi Prospel Nkomezi bagushije mu ntego zacyo kuko ivugabutumwa bakoze ryatumye abantu bazamuka kurundi rwego rwisumbuye.

Buri mwaka kuri Living Word Church i Kanombe haba igiterane “Go to the Next Level” kimaze kuba ubukombe. Hashize imyaka 16 iki giterane kiba ndetse benshi bakomeje gutanga ubuhamya ku bw’Ukuboko kw’Imana baboneye muri iki giterane. 

Kuva ku cyumweru cyo kuwa 17 Ukuboza 2023 iki giterane kiri guhembura imitima y’abari kukitabira binyuze mu bakozi b’Imana batandukanye bamaze kukibwirizamo muri aba umuntu yavuga nka Apotre SERUKIZA Sosthene,Pastor Nahimana Claude,Bishop Harerimana Jean Bosco n’abaririmbyi batandukanye barimo itsinda riramya rikanahimbaza Imana muri uru rusengero,Jado Sinza n’abandi benshi kikaba kiri  gutangira mu gitondo saa yine zuzuye maze kigakomeza ku mugoroba saa cyenda z’amanywa kiri gufasha abantu kuva ku rwego rumwe bajya ku rundi.  

Ku mugoroba w’umunsi w’ejo kuwa gatatu taliki ya 21 Ukuboza 2023,Umuririmbyi w’umunsi yari umuramyi Prospel Nkomezi aho mu ndirimbo ze zitandukanye yasusurukije imitima y’imbaga y’abakristo bitabiriye iki giterane abantu barabyina bahimbaza Imana biyikora ku marangamutima ndetse uburyo bayiramijemo bituma bava kurwego rumwe bajya kurundi rwisumbuyeho ari nayo ntego y’iki giterane.

Pastor Julienne Kabanda umuyobozi wa Grace Room Ministries yabaye umugisha ukomeye kubo muri Living Word Church

Umwigisha w’ijambo ry’Imana uyu munsi yari Pastor Julienne Kabanda umuyobozi wa Grace Room Ministries wanyuze cyane imitima y’abitabiriye iki giterane aho yatangiye avugako Bishop Karemera Emmanuel uyobora iri torero rya Living Word ari umugisha ukomeye kw’itorero ashumbye ndetse akaba n’umugisha ukomeye ku gihugu kubera ibihe bihagije byo gusenga agira.

Ati:”Bishop Karemera Emmanuel arasenga cyane ku buryo buri gitondo saacyenda z’ijoro aba ari Live asengera abantu,itorero ,igihugu nibyifuzo by’abantu b’Imana,rwose mwahawe umugisha kugira umushumba nkuyu nguyu.

Pastor Julienne Kabanda yabwiye abakristo ko intego iki giterane gifite ikomeye kuko Imana irimo iranyeganyeza itorero ivuga ngo nimuve aho mumaze iminsi mwimuke kuko igihe mumaze kuri uwo musozi kirahagije kandi igihe cyose Imana ijegeza nuko haba hari ikintu igiye gukora

Pastor Julienne Kabanda yabwiye abakristo ko hari ibintu bidashobora kuva ku muntu atabyigometseho bityo rero buri wese akwiye kubigiramo uruhare kugira ngo ave mu bwiza ajya mu bundi kandi iyo umuntu agize ubwo bushake Imana iraza ikamwuzuza .

Yifashishije ijambo ry’Imana ryanditse muri Yesaya 43:18 Pastor Julienne Kabanda yagushije cyane ku ntego y’iki giterane ivuga uburyo bwo kuva kurwego ujya kurundi.

Uyu munsi wo kuwa kane taliki ya 21 Ukuboza 2023 biteganjwe ko kw’isaha ya saayine haba ibiganiro by’abubatse aho Pastor Hortense Mazimpaka ari bufatanye n’abandi bateganijwe noneho nyuma ya saa sita nubundi uyu mushumba araba ariwe mwigisha w’ijambo ry’Imana hakaba hari buririmbe itsinda rya Healing Worship Team.

Iki giterane kiri kunyura imbonankubone kuri Chanel yiri torero yitwa LIVING WORD CHURCH RWANDA KANOMBE: https://www.youtube.com/results?search_query=living+word+church+kanombe

KURIKIRA HANO UKO BYARI BYIFASHE :

Bishop Karemera Umushumba mukuru w’amatorero ya Living Word Church akaba na nyiri iyerekwa ry’iki giterane cyiswe GO TO THE NEXT LEVEL CONFERENCE yashimye Imana uburyo iri kubafasha kugera ku ntego ikoresheje abakozi bayo
Bishop Karemera n’umufasha we n’abakristo b’itorero rya Living Word bafashijwe bikomeye n’indirimbo za Prospel Nkomezi
Indirimbo za Prospel Nkomezi zatumye abakristo bo muri Living Word Church bazamuka mu rundi rwego(Go to the next Level ) mu kuramya no guhimbaza nkuko intego y’iki giterane ari ukuva kurwego ujya kurundi rwego
Ijambo ry’Imana ryigishijwe na Pastor Julienne Kabanda ku munsi wa kane w’igiterane cyo kuva kurwego rumwe ujya kurundi rwego rwisumbuyeho ryatumye intego igerwaho

Abari kwitabira iki giterane bari gufashwa n’ibihe byiza biri kukiberamo kuburyo ari igihombo kutahagera,uyu munsi Pastor Hortense Mazimpaka na Healing Worship Team baraba bahabaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *