Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Nzashobozwa na Yesu-Umuramyi Laetitia Mulumba yatangiye kuririmba mururimi rwaho yaherewe Umugisha

Umuramyi Laetitia Mulumba utuye mu Bufaransa yatangiye urugendo rwo kuririmba mu Gifaransa ahereye ku ndirimbo yise “Ta bonté” yavomye mu Amaganya ya Yeremiya.

Laetitia Mulumba wamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Kwizera”, akaba umugore wa Producer Gates Mulumba [Bill Gates] umwe mu bashyize itafari ku muziki wa Gospel mu Rwanda, yasohoye indirimbo nshya iri mu rurimi rw’Igifaransa cy’Abafaransa, atangaza ko ari gahunda azakomeza bijyanye n’uko Imana izamushoboza.

Mu kiganiro na inyarwanda dukesha iyi nkuru, uyu muhanzikazi utuye mu Bufaransa hamwe n’umuryango we, avuga ko indirimbo ye nshya “Ta bonté” ni inganzo yavuye ku Ijambo riri mu Amaganya ya Yeremiya 3:22_23 havuga ku buntu bw’Imana buhora bwunguka. Ati “Ni Ijambo nkunda cyane n’ubundi rero iyo Ijambo rindimo akenshi rishibukamo igihangano.”

Avuga ko kuyishyira mu gifaransa ‘nanjye ntabwo nabihisemo ni uko narimo ntekereza kuri uwo murongo nyine mu gifaransa numva n’ibindi bigenda byisuka ndayandika gutyo’. Laetitia ati “Ubutumwa burimo ahanini nashimiraga Uwiteka ubuntu bwe agirira abo yaremye bose ni bwo buduhesha amahirwe yo kumwegera no kwemerwa nawe”.

Kuba atangiye kuririmba mu Gifaransa, twamubajije niba atari umuvuno wo kugeza ubutumwa bwiza mu Isi y’abumva Igifaransa, abanza guseka ati “Hahaha pourquoi pas” [nko kugaragaza ko bishoboka cyane], ariko yungamo ati “Bingirirweho.” Yahamije ko azakomeza gukora mu ndimi zombi ni ukuvuga Ikinyarwanda ndetse n’Igifaransa.

Avuga ko azakomeza uru rugendo “uko Uwiteka azanshoboza” kuko ni we ubikora byose. Ati “Hari igihe nakeneraga ko umuntu ansobanuri icyo bavuze mu gifaransa ariko ubwo abishimye akangeza ku rugero mbasha no kwiyandikiramo indirimbo nzakomeza mutumukire uko azantuma kose”.

Ku bijyanye no kuba akunze kuririmba ubwiza bw’Imana, asobanura ko biterwa n’uko yasanze Imana “Irenze uko bayimbwiye. Ikindi ni umuhamagaro buriya ni cyo Uwiteka yashyize muri njye imbere sinabyikoresha cyangwa ngo mbihindure”.

Laetitia Mulumba yabajijwe imishinga yindi afite muri uyu mwaka wa 2024 avuga ko ari “ugukomeza gukizwa kandi ngakizwa neza, ibindi Umwuka azajya atuyobora icyo gukora”.

Laetitia mu rugendo rwo kogeza izina rya Yesu mu Isi y’abumva Igifaransa

Laetitia akunze kuririmba ubwiza bw’Imana, uhite wibuka “Mu Bwiza” yakoranye na Aime Uwimana n’iyi nshya yasohoye

Avuga ko umushinga uruta iyindi azakora mu 2024 ari uguhora akizwa

REBA INDIRIMBO NSHYA “TA BONTE” YA LAETITIA MULUMBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *