Arikiyepisikopi wa Kigali akaba n’Umuvugizi Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, wibukije abakirisitu bose ko Bibiliya ariyo ibahuza kandi ko aricyo gitabo gifite agaciro kurenza ibindi byose biri ku Isi, bityo asaba buri wese gukora uko ashoboye mu kuyishyigikira ngo ikomeze kugera kuri bose.
Ibi yabivugiye mu gitaramo cya Ewangelia Easter Celebration, igitaramo cyateguwe n’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Society Biblique) mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gushyigikira Bibiliya ngo itazabura mu Rwanda.
Iki gitaramo cyabereye mu nzu ya BK Arena kuri Pasika, cyaranzwe no kwegerana n’Imana biri ku gipimo cyo hejuru kuko haba amakorali n’abahanzi bose baririmbye muri iki giterane, bahembuye imbaga y’abakitabiriye.
I Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba abantu bari binjiye muri BK Arena, Alarm Ministries, ihuriyemo abaririmbyi b’inkorokoro babarizwa mu madini n’amatorero atandukanye, nibo babanje kuririmbira abitabiriye iki gitaramo.
Abitabiriye iki gitaramo bari bafite inyota yo kuramya no guhimbaza Imana, bahise babifashwamo na Shalom Choir ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge, yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo Umwuka Wera, Nzirata Umusaraba n’izindi.
Uko amasaha yigiraga hejuru ni ko abantu bisukiranyaga muri BK Arena biganjemo abakozi b’Imana bo mu madini atandukanye n’abahanzi batandukanye baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Abitabiriye iki gitaramo bakomeje kuryoherwa n’umuziki ucuranzwe neza uherekejwe n’amajwi ayunguruye y’abaririmbyi ba Korali Christus Regnat yo muri Kiliziya Gatolika yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo Alleluia Shimirwa, Ni Kristu Muzima baririmbye kandi na Mana Idukunda byahebuje ikundwa muri Kiliziya.
Izi ndirimbo zihembura imitima zakomeje kunezeza abitabiriye iki gitaramo zakomejwe na Elie Bahati waririmbye indirimbo zirimo Niseme Nini Baba, Uko Ngusabira na Ushimwe.
Ewangelia Easter Celebration Concert ni igitaramo cyahuriyemo abahanzi n’amakolari atandukanye ariyo mpamvu buri wese wacyitabiriye yanyuzwe n’ibyo akunda.
Korali Jehovah Jireh ya CEP ULK Post Cepiens, yongeye kwerekana ko yashinze imizi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ubwo yaririmbaga indirimbo zayo zakunzwe cyane nka Ni Intwari, Ayo Mateka, Turakwemera na Gumamo.
Izi ndirimbo zose ni ko baziririmbanaga n’abitabiriye iki gitaramo ndetse bakomerezaho guhimbaza Imana bafatanyije n’Itsinda ryo kuramya James na Daniella baririmbye indirimbo zihembura imitima ya benshi zirimo Mutangabugingo, Narakijijwe, Umwami ni mwiza, Yongeye guca agakanzu, Yesu Agarutse n’izindi.
Muri iki gitaramo cyo kwizihiza Pasika kandi hatumiwemo umuhanzi wo muri Tanzania, Zoravo washimishije abacyitabiriyemo mu ndirimbo zitandukanye zirimo Wanakufananisha, Yeshua, Ameniona n’izindi.
Abitabiriye igitaramo Easter Celebration Concert batahanye ibyishimo bisendereye bahawe n’umuhanzi umaze kubaka izina mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, Israel Mbonyi.
Ubwo Mbonyi yajyaga kuririmbira abari muri BK Arena bose, bahagurikiye rimwe bamwakirana urugwiro n’urukundo maze baririmbana indirimbo ze zitandukanye zakunzwe zirimo Ndashima, Tugumane, umusirikare na Nina Siri.
Iki gitaramo cyasorejwemo ubukangurambaga bwo gushyigikira Bibiliya, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR), wasabye abacyitabiriye kuwushyigikira kugira ngo ikomeze iboneke mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Ubwo yagezaga Ijambo ku bitabiriye igitaramo, Nyiricyubahiro Arikiyepisikopi wa Kigali akaba n’Umuvugizi Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yabwiye abantu ko Bibiliya ari igitabo gikomeye kiri ku isi kandi ko nta kindi kizigera kiyisimbura.
Yagize ati ” Nta gitabo kiri ku isi gikomeye kuruta Bibiliya” yakomeje avuga ko kandi Bibiliya yuzuyemo umuti w’ibibazo byinshi haba ibyo mu buzima busanzwe ndetse n’ubuzima bw’Imitekerereze.
Igitaramo cyashoje abantu bakinyotewe no kumva ubutumwa bwiza.
Reba amwe mu mafoto yaranze Igitaramo cya EWANGELIA EASTER CELEBRATION: