Umuramyi, umuvugabutumwa akaba n’umunyamakuru Akilla Ubuntu yakoze mu nganzo anatangaza ko yifuza kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku Isi hose abinyujije mu muziki usingiza Imana.
Kimenyi Ubuntu Akilla Benjamin niyo mazina ye asanzwe, ariko akaba azwi nka Akilla Ubuntu ari aryo zina akoresha mu muziki.
Yavutse mu 1997, akaba atuye i Gikondo. Ni umugabo ufite umugore n’umwana umwe akaba umukristo ndetse n’umuvugabutumwa, umwanditsi ndetse n’umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana.
Mu buzima busanzwe akora umwaga w’itangazamakuru kuri Radio O (yahoze ari Authentic), akaba yarize ibijyanye n’itangazamakuru. Yatangiriye umuziki muri korali yitwa Intwari za Yesu, adirimba ndetse akanahimba indirimbo akazigisha korali.
Nk’umuhanzi ku giti cye yatangiye umuziki neza umwaka ushize ubwo yahuraga na Bright Karyango umuyobozi wa Gira Music mu Ugushyingo 2023. Ubu amaze gukora indirimbo ebyiri. Avuga ko afite intumbero yo “kuzamuka nkagera kure ndetse ubutumwa Imana yanshyizemo bukagera henshi hashoboka”.
Umuyobozi wa Gira Music, Karyango Bright, wabengutse impano ye, yavuze ko bakira abanyempano batandukanye “kandi buri wese utugannye tumuha icyo dushoboye ariko twitaye no ku ntego utugana afite”.
Yongeyeho ko nyuma yaho Akilla Ubuntu nawe abagannye nk’abandi, basanze yujuje indagagaciro z’umuririmbyi baakorana ibintu byinshi, bahitamo gutyo gushyira uruhare rwacu ku mpano ye. Mu mishinga bamaze gukorana harimo n’indirimbo nshya yitwa “Inyabihanga” yageze hanze ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu.
Umuramyi w’umunyamakuru, Akilla Ubuntu, yabwiye inyaRwanda ko indirimbo ye nshya “Inyabihanga” yaje muri we ubwo yari amaze gutekereza ku mbabazi z’Imana “ntekereza ku mubabaro Yesu yagize kuri uwo mugoroba ubwo yitangaga ngo abari bariho ndetse n’abandi bazabaho nyuma bose bababarirwe”.
Yahamije ko yinjiranye mu muziki intego zihambaye aho yifuza ko ubutumwa atanga bugera ku Isi hose. Aragira ati: “Imyaka itunu iri imbere, ni imyaka yo gukora cyane ndetse no guhozaho ku buryo ubutumwa ntanga buzaba bumaze kugera ku Isi hose”.
Akilla Ubuntu yahishuye abahanzi afatiraho icyitegererezo, ati “Ntabwo navuga ko hari umuntu runaka mbona nka ‘Role Model’ wanjye, ariko nkunda abahanzi batandukanye nka Alex Dusabe, Israel Mbonyi, Richard Nick Ngedahayo, mbakundira ko mu ndirimbo zabo harimo ubuzima”.
Akilla Ubuntu yakoze mu nganzo aririmba “Inyabihanga”
Akilla Ubuntu yahishuye ko yibona mu ndorerwamo ya Alex Dusabe na Israel Mbonyi
Ni umuhanzi wa Gospel akaba n’umunyamakuru kuri Radio O
Akilla Ubuntu yinjiye mu muziki nyuma yo kuganira n’Umuyobozi wa Gira Music