Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Bizihiza Imyaka 9 y’urushako rwabo Couple y’Umutoza wa Korali Jehovajileh ULK yashimye Imana yabahuje-Amafoto

Takiki ya 07 Gashyantare 2015 habaye ibiroli bikomeye by’ubukwe bwo gushyingiranwa hagati ya Mucyo Claude ubu utoza Korali Jehovah Jileh CEP ULK na Muberarugo Jeanne baririmbana ari nayo mpamvu uyu munsi bizihije isabukuru y’imyaka 9 bamaze bahanye isezerano ryo kubana nk’umugore n’Umugabo.

Aba bombi bizihije imyaka 9 bamaze murushaho bashimye Imana yabahuje ikaba ibubakiye urugo rwiza ruzira induru ahubwo rurangwa n’indirimbo,ni urugo ruzira jido ahubwo rutaburamo Nido akaba Kandi ari urugo rutarangwamo kwahukana ahubwo ruhoramo amasengesho.

Nkuko babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo,Bwana Mucyo Claude yagize ati:”Kuri wowe Mukesharugo Jeanne, Imyaka icyenda irashize twiyemeje kubana mu nzu, Nibyo Koko ubuzima ni bwiza ariko mpamya neza ko bwa ryoshye kurushaho igihe waziye mu buzima bwanjye.Uri imfura muri byose. Mu Isi ibintu birahinduka ariko ntacyasiba ko ku kugira byambereye Igitangaza. Warakoze kunkunda, Warakoze kuba igitangaza mu mico no mu myifatire, uri mugari Imana ijye ikurinda amanywa n’Ijoro, ndacyagukunda mugore mwiza.

Yakomeje agira ati:’Isabukuru nziza mukunzi ! Hashize imyaka 9 twiyemeje kurushinga kuri njye no kuri wowe Imana yagendanye natwe iyo myaka yose ihimbazwe.

Bwana Mucyo Claude yabonye ko ikinyarwanda gusa kid aha gihe kugaragaza imbamutima z’ibyishimo afite n’urukundo akunda umukunzi we bamaranye imyaka 9 barushinze maze abishyira no mucyongereza agira ati:”Congrats! We are on the move to make it big for our silver and the golden jubilee. So let’s keep the love and contentment alive in our hearts forever and cherish the vow we took when we started our new life together nine years ago.

Mucyo Claude atoza Korali Jehovah Jileh CEP ULK imwe mu zifite abakunzi benshi mu gihugu no hanze yacyo akaba ndetse agenda afasha n’andi makorali atandukanye mu kuyatoza ibijyanye n’imiririmbire.

Iyi Korali Jehovah Jileh CEP ULK itozwa na Mucyo Claude ubu ikomeje imyiteguro ikomeye y’urugendo rw’ivugabutumwa ifite kuri iki cyumweru Taliki ya 11 Gashyantare 2024 izakorera mw’itorero rya ADEPR Shyorongi nkuko Amakuru Agera kw’IYOBOKAMANA abivuga ko bazirirwayo kuva mu masaha ya mugitondo kugera kumugoroba.

Mucyo Claude Umutoza ari kumwe Na Bikorimana Aloys UMUYOBOZI wa Korali Jehovah Jileh CEP ULK
Mucyo Claude na Madame Muberarugo Jeanne mu mafoto y’ibihe bitandukanye bizihije isabukuru y’imyaka 9 bamaze bashakanye
Korali Jeahovah Jileh iritegura ivugabutumwa kuri iki cyumweru izakorera mu rurembo rwa Gicumbi muri Paruwasi ya ADEPR Shyorongi

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *