Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Narazikusanyije nzazimurikira rimwe zose- Prosper Nkomezi yateguje igitaramo azamurikiramo Album Ebyiri

Umuramyi Prosper Nkomezi uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ari mu myiteguro y’igitaramo cye azamurikiramo album ebyiri nshya amaze igihe akoraho.

Ibi Prosper Nkomezi yabyemereye itangazamakuru nyuma yo gutangaza igitaramo cye yise ‘Nzakingura’ giteganyijwe ku wa 12 Gicurasi 2024.

Ni igitaramo agiye gukora nyuma y’imyaka itanu cyane ko yaherukaga gutegura ikindi nk’iki mu 2019 ubwo yamurika album yise ‘Sinzahwema’. Prosper Nkomezi yahishuye ko atari we uzarota itariki igera akongera gutaramana n’abakunzi be.

Ati “Imyaka itanu ni myinshi udataramana n’abantu bawe, ngira ngo nawe urumva ko nkumbuye kwishimana nabo kuko ndabakunda kandi cyane. Indirimbo ubu zabaye nyinshi kuko nzaba murika album ebyiri icyarimwe rero ni byinshi nanjye ubwanjye mfitiye amatsiko.”

Muri iki gitaramo Prosper Nkomezi yavuze ko azaba akimurikamo album ebyiri zirimo iyo yise ‘Nzakingura’ ari nayo yicyitiriye ndetse n’iyo yise ‘Nyigisha’.

‘Nzakingura’ ni album ya kabiri Prosper Nkomezi yakoze mu 2021 icyakora ntiyagira amahirwe yo kuyimurika bitewe n’ibihe bya Covid-19 byari byarugarije Isi.

‘Nyigisha’ ni album nshya ya Prosper Nkomezi amaze iminsi akoraho iriho indirimbo nka ‘Nyigisha’ yitiriye yanamaze kujya hanze.

Iyi album nshya ya Prosper Nkomezi kandi iriho indirimbo zasohotse nka ‘Usiogope’ na ‘Sinzamuvaho’.

Izi album Prosper Nkomezi ateganya kumurika zizaba zisanze iyo yise ‘Sinzahwema’ yasohoye mu 2019 ari nabwo aheruka gukora igitaramo kinini.https://www.youtube.com/embed/COqVqc2UvR8https://www.youtube.com/embed/cNRnbAtYPyYhttps://www.youtube.com/embed/GTH8C1dWQeo

Prosper Nkomezi agiye kumurikira rimwe album ebyiri 

Prosper Nkomezi yateguje igitaramo cye cyo kumurika album ze abyiri nshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *