Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Musenyeri Laurent Mbanda yavuze ku musimbura we n’igihe azasoreza ikivi cye.

Umwepisikopi Mukuru w’Itorero Angilikani mu Rwanda akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Amatorero ya Angilikani ku Isi ‘GAFCON’, Musenyeri Laurent Mbanda, yavuze ko adatewe impungenge z’uzamusimbura mu gihe azaba asoje ikivi cye mu 2026.

Musenyeri Laurent Mbanda yagiye ku mwanya wo kuyobora Itorero rya Angilikani mu 2018, asimbuye Musenyeri Onesphore Rwaje wimitswe mu mwaka wa 2011.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’urugendo yagiriye muri Diyosezi ya Gahini mu mpera z’icyumweru gishize, Musenyeri Laurent Mbanda, yabajijwe igihe azasoreza ikivi cye cyo kuyobora Itorero Angilikani mu Rwanda, maze adategwa, asubiza ko ari mu 2026.

Yagize ati “Archbishop azagenda ku wa 25 Ukwakira 2026. Ndetse binashoboka ko tuzatora uzansimbura mbere y’amezi atandatu. Agatangira (uzimikwa) kureba uko ibintu bimeze, ndetse tunatekereza uburyo bwo kuzatora nawe umusimbura.”

Musenyeri Laurent Mbanda yavuze ko adatewe impungenge z’uzamusimbura mu gihe azaba asoje ikivi cye, yongeraho ko Itorero rifite Abepisikopi Imana yateguye b’abahanga, kandi bazi gukora n’ibindi.

Ati “Umuntu ntakwiye kugendera mu nkweto y’undi, umuntu akwiye kugendera mu nkweto ye. Inkweto y’undi, ishobora kugutera kuribwa amano, cyangwa se ikagutera amabavu. Ikiza rero nukugendera mu cyawe Ugakoresha impano yawe. Ntabwo ntewe impungenge n’uzansimbura dufite abepisikopi Imana yateguye, b’abahanga b’abakozi, ntabwo rero nshidikanya kuzansimbura.”

Musenyeri Laurent Mbanda uri kuyobora Angilikani mu Rwanda, yagiye kuri uyu mwanya atowe n’Abepisikopi b’iri Torero mu 2018. Uyu mugabo w’imyaka 70, aba yarasoje urugendo rwe bitewe n’uko yagombaga kujya mu kiruhuko cy’izabukuru mu 2019, aza gusabwa kuguma kuri uyu mwanya.

Musenyeri Laurent Mbanda, Umwepisikopi mukuru ‘Itorero Angilikani mu Rwanda, ntatewe impungenge z’uzamusimbura kuri uyu mwanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *