Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’Afurika Haguruka hazamurikwa igitabo kibumbiyemo ejo na none n’ahazaza h’Afurika

Umuryango Authentic Word Ministries ubarizwamo itorero rya Zion Temple Celebration Center bagiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 iri torero rimaze ndetse ari nayo igiterane cya ‘Afurika Haguruka’ kimaze kiba aho muri uyu mwaka hazamurikirwamo igitabo gikubiyemo ejo hashize(Past) ,uyu munsi(Present) n’ahazaza h’iki giterane

Iki giterane kizatangizwa ku wa 4 Kanama kugeza ku wa 11 Kanama 2024

Uyu mwaka iki giterane kizaba mu buryo budasanzwe aho hazatangirizwamo uburyo bwa Africa Haguruka Summit yitezweho guhuza abaturuka mu bihugu 54 bya Afurika n’abaturutse ahandi ku Isi.

Africa Haguruka Summit izaba igamije gutanga inyigisho mu ngeri bisata bitandukanye birimo izirebena n’idini, umuryango, iterambere,uburezi,Politique,Itangazamakuru ndetse n’imyidagaduro.

Biteganyijwe ko iki giterane kizitabirwa n’abantu barenga ibihumbi 15 buri munsi mu gihe biteganyijwe ko abagera ku bihumbi 20 bazajya bakurikira inyigisho binyuze kuri radio na televiziyo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Umunyamabanga Mukuru wa Zion Temple Celebration Center, Pastor Muhirwa Jerome, yavuze ko Zion Temple ari itorero ryavuye mu murimo w’ijambo ry’ukuri ryagizwemo iyerekwa n’intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza mu ntego yo gutegura umugeni wa Kirisitu kw’isi.

Yagize Ati:”Icyo gihe Apostle Dr.Paul Gitwaza ntiyari azi aho iryo yerekwa yagize rizabera ,maze aza guhishurirwa n’Imana ko rigomba gushyirwa mu bikorwa mu gihugu cy’u Rwanda atangiza igicaniro cy’amasengesho cyaberaga ku nkuru nziza basengera igihugu banagihanurira maze bigeze mu mwaka w’i 1999 itorero rya Zion Temple riratangira none kugeze ubu mu myaka 25,itorero rimaze kugera mu bihugu 135 byo ku migabane itandukanye.

Uyu mushumba yakomeje avuga ko mu myaka 25 itorero rya Zion Temple rimaze ryahinduye byinshi mu banyarwanda aho abantu bari bafite ibikomere byinshi bitewe na Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994 maze itorero ryubaka igicaniro abantu bava mu buzima bw’ubwihebe n’ubwigunjye ndetse bagarurirwa ikizere cyo kubaho.

Umuhuzabikorwa wa Africa Haguruka, Pasiteri Runazi Robert yagaragaje ko Africa Haguruka yatangiye ari ijwi ry’ibyiringiro n’ubuhanuzi bigendanye n’uko Umuryango Nyarwanda wari uhagaze.

Ati “Ubundi itangira bwari ubutumwa burangurura bumeze nk’ubuhanuzi, umuhanuzi avuga ibizaba, bakamubwira amagambo amusubizamo ibyiringiro kandi ni na ko Ijambo Africa Haguruka ryumvikanaga.

Ryari Ijambo rigoye kumva ukurikije uko u Rwanda rwari rumeze.”

Yagaragaje ko mu myaka itanu ya mbere habayeho inyigisho zo gukira ibikomere no kwiyunga biturutse ku mateka u Rwanda rwanyuzemo, hakurikiyeho igihe cyo kwigirira icyizere.

Yagaragaje ko kuri iyi nshuro icyo giterane gifite insanganyamatsiko igira iti “Haguruka wubake”.

Yavuze ko Umugabane wa Afurika ibyo wanyuzemo bijyanye n’ubukoroni n’ibindi bibazo, icyo giterane kizanye ubutumwa bw’ihumure kuri wo binyuze mu Ijambo ry’Imana ariko no gusaba Abanyafurika guhaguruka bagakora baharanira gutegura ahazaza heza.

Yakomeje avugako uyu mwaka amatorero menshi yinjiye mw’iyerekwa ry’Afurika Haguruka bazanayizamo barimo abo muri Gabon,Cote d’ivoire,Afurika yepfo,Tanzaniya,Etiyopiya n’ahandi hatandukanye kw’isi mu gihe hano mu Rwanda hari Itorero Anglicani ry’u Rwanda ahazigishirizwa inyigisho zijyanye n’umuryango,Forsquare Gospel Church ahazigishirizwa inyigisho zijyanye na Businesi,Calvary Temple ahazaba hari igicaniro gisengera Afurika Haguruka ndetse na Kaminuza ya ULK Gisozi ahazigishirizwa inyigisho ku musozi w’uburezi

Pasiteri Umuhoza Barbara usanzwe ari n’Umwanditsi w’ibitabo yagaragaje ko kuri iyi nshuro hari igitabo cyanditswe gikubiyemo incamake ku rugendo rw’imyaka 25 ya Africa Haguruka ndetse n’ubuhanuzi bw’ahazaza.

Ni igitabo gifite umutwe ugira uti “Afurika Haguka urabagirane; Urugendo rw’imyaka 25 yo guhagurutsa Umugabane wa Afurika.”

Kivuga urugendo n’amateka by’igiterane cya Africa Haguruka, aho igiterane kigeze uyu munsi ndetse n’urugendo rwifuzwa ku hazaza ha Afurika.

Muri icyo gitabo kandi Pasiteri Umuhoza Barbara yagaragaje ko gikubiyemo ibikorwa bifatika byagiye bitangizwa biturutse kuri icyo giterane birimo gutangiza amashuri, gutangiza amatorero, kwagura ibikorwa by’ishoramari n’ibindi.

Pst Umuhoza Barbara, yagaragaje ko mu myaka 25 icyo giterane gikorwa nibura hafi abantu ibihumbi 10 bakijijwe, abarenga 4800 barabatijwe, abarenga ibihumbi 279 baracyitabira mu gihe ubutumwa bwakivugiwemo bwarebwe nibura inshuro miliyoni 40 ku Isi hose.

Ati “Twahisemo ko kuri iyi myaka 25 hasohoka igitabo kivuga mu ncamake kuri urwo rugendo twakoze Kikareba ku gice cy’ahazaza.”

Ni igitabo cyanditswe mu rurimi rw’Icyongereza, ariko biteganyijwe ko gishobora kuzashyirwa mu Kinyarwanda n’Igifaransa. Biteganyijwe ko kandi icyo gitabo kizashyirwa no kuri Amazon.

Pastor Barbra yavuzeko Authantic World Ministries yateguye igitabo kirimo ibice 3 harimo amateka ya’ Afurika Haguruka,kikabamo kandi aho igiterane kigeze uyu munsi(Present) hakanabamo ejo hazaza h’Afurika(Future).

Pastor Barbra yavuzeko mu myaka 25 iki giterane kiba habaye ibintu byinshi bitandukanye birimo Businesi zatangijwe ,amashuri yubatswe,Amavuriro yubatswe,amatorero na Minisiteri z’ivugabutumwa byaratangijwe ndetse hanabonetse abizera bashya bakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza.

IYOBOKAMANA twabajije Pastor Barbra ibijyanye n’ubuhanuzi cyangwa indoto kuri Afurika niba bifite aho bihuriye n’ubuhanuzi Intumwa y’Imana Dr. Paul Gitwaza yagiye ahanurira uyu mugabane w’Afurika.

Mu gusubiza yagize ati:” Ubuhanuzi bwagiye buhanurirwa muri Afurika Haguruka hafi ya Bwose burimo harimo nko gusubizwa agaciro k’uyu mugabane,guhaguruka kw’Abanyafurika n’ibindi.

Pastor Flori Nzabakira niwe wayoboye ikiganiro n'itangazamakuru
Pastor Flori Nzabakira niwe wayoboye ikiganiro n’itangazamakuru
Itangazamakuru ryagiranye ikiganiro kiza n’abategura Afurika Haguruka basobanurirwa byinshi by’umwihariko bizayiranga uyu mwaka wa 2024
Umunyamabanga Mukuru wa Zion Temple Celebration Center, Muhirwa Jerome, yavuze ko Africa Haguruka yatangijwe hagamijwe gufasha Umugabane wa Afurika guhaguruka.
Umuhuzabikorwa wa Africa Haguruka, Pasiteri Runazi Robert yagaragaje ko Africa Haguruka yatangiye ari ijwi ry’ibyiringiro n’ubuhanuzi bigendanye n’uko Umuryango Nyarwanda wari uhagaze
Pasiteri Umuhoza Barbara usanzwe ari n’Umwanditsi w’ibitabo akaba umusemuzi ukunda gusemurira Apostle Dr.Paul Gitwaza yagaragaje ko kuri iyi nshuro hari igitabo cyanditswe gikubiyemo incamake ku rugendo rw’imyaka 25 ya Africa Haguruka ndetse n’ubuhanuzi bw’ahazaza h’uyu mugabane

Umuryango Authentic Word Ministries ubarizwamo Itorero Zion Temple Celebration Center wongeye gutegura igiterane cya ‘Afurika Haguruka’ kigiye kuba ku nshuro ya 25, hanizihizwa isabukuru y’imyaka 25 ‘Zion Temple Celebration Center’ imaze ishinzwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *