Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Impamvu 4 zatumye abakirisitu bijundika ibirori by’Imikino Olempike y’i Paris

Abakirisitu bari hirya no hino ku Isi ntibishimiye ibikorwa byaranze Imikino Olempike iri kubera i Paris mu Bufaransa, nyuma yo kubona ibirori bitangiza iyi mikino birimo ibibangamiye imyemerere yabo.

Bimwe mu byo abakirisitu banenga bavuga ko basuzuguwe cyane kuko abateguye imyiyereko itangiza iyi mikino bubahutse Yesu Kirisitu , hakorwa n’imigenzo bavuga ko ari isingiza ibigirwamana no kwamamaza ubutinganyi.

Bamwe mu bagarutse kuri aya mashusho bavuga ko ari ukwibasira ubukirisito abandi bakavuga ko ari ubugeni busanzwe bugaruka ku mateka y’ibihugu bitandukandukanye byo ku Mugabane w’u Burayi.

Kwigana ifoto ya Yesu Krisito asangira n’intumwa ze

Ubwo ibirori byo gutangiza iyi mikino byabaga abakirisitu baguye mu kantu nyuma yo kubona uburyo ibikorwa byakozwe harimo ibyigana ifoto ya Yesu Krisito atanga igaburo ryera ku ntumwa ze (The Last Supper).

Abateguye uyu mukino bafashe abagore benshi hagati yabo bashyiramo umwe ubyibushye bamwambika ikamba asangira nabo nk’uko Yesu yari ameze mu ifoto yashushanyijwe na Leonardo da Vinci.

Ibi byafashwe nko kuvuguruza no gutesha agaciro iyi foto y’igaburo rya nyuma ryera ubwo Yesu yasangiraga ni ntumwa ze bwa nyuma.

Elon Musk wari witabiriye ibi birori yanyarukiye kuri X yandika avuga ko ibi bikorwa byakozwe ari ugutesha agaciro ubukirisitu.

Kwigana ifoto ya Yesu Krisito asangira n’intumwa ze ni kimwe mu byo abakirisitu bagaye cyane mu itangizwa ry’Imikino Olempike

Gusingiza ikigirwamana Dionysus

Ikindi kintu cyongewe ku meza yari iriho abo bagore bigana ifoto ya Leonardo da Vinci, hajeho umugabo wambaye imbuto mu mutwe n’ubwanwa busa umuhondo n’izindi mbuto mugatuza wisize amabara asa ivu n’ubururu umubiri wose.

Abateguye iyi myiyereko bavuga ko uyu mugabo yari ahagarariye ikigirwamana cyitwa Dionysus.

Iki kigirwamana cy’Abagiriki bivugwa ko ari icy’uburumbuke , umunsi wo kucyizihiza habaga ubusambanyi , igihe cyo kucyizihiza wari umunsi wo kunywa inzoga nyinshi bizeraga ko kibaryohereza inzoga kigatanga uburumbuke ku bagore no mu mirima , kuburyo habaga ubusambanyi bukabije muri icyo gihe.

Ubwo basingizaga ikigirwamana Dionysus

Igihimba cy’umugore ufashe umutwe we mu ntoki

Abakirisitu bari mu ngo zabo ubwo bari bakurikiye itangizwa ry’iyi mikino nanone batunguwe no kubona amashusho y’igihimba cy’umugore wambaye ikanzu itukura udafite umutwe awufashe mu biganza.

Aya mashusho yakuye umutima bamwe , ku buryo ababyeyi babyutse bamagana iyi migenzo bavuga ko abana babo baraye bayirota.

Iyi shusho nayo abateguye iyi myiyereko bavuga ko bari barikwizihiza umwamikazi wanyuma w’Ubufaransa Marie Antoinette.

Igihimba cy’umugore ufashe umutwe we mu ntoki ni kimwe mu cyavugishije benshi

Ishusho y’ifarasi y’ibara ry’’igitare

Abakurikiye ibi birori nanone batunguwe no kubona ifarasi isa n’iyijimye ariko isize amabara y’urumuri Abakirisitu bavuga ko ari ishusho y’urupfu rutwaye ifarasi iri mu gitabo cy’Ibyahishuwe 6:8.

Uwitwa Jack Seeds yanyarukiye ku rubuga rwa X abaza abateguye ibi birori igisobanuro cy’ifarasi ya “pale horse”.

If you have any doubt what is going on at the Olympics opening ceremony

A single rider on a pale horse is straight out of the book of Revelation

“And I looked, and behold a pale horse: and his name that sat on him was Death, and Hell followed with him. And power was given unto… pic.twitter.com/r4sIcAIwAG

— Vision4theBlind (@Vision4theBlind) July 26, 2024

Nyuma y’ibi bikorwa byose Anne Descamps na Thomas Jolly bahagarariye abateguye iyi myireko basabye imbabazi ku bo byabangamiye gusa bagaragaza ko ibirori byagenze neza ndetse ibyo bakoze nta we bashatse kwibasira ahubwo bakoze ibikorwa bituma bamwe badahezwa ku buryo abantu bose bibonanamo ntawe uhejwe.

Anne Descamps, yagize ati “Mu byukuri nta mugambi n’umwe wigeze ugaragaza ko tutubaha itsinda iryo ari ryo ryose ry’amadini. Ahubwo, ndatekereza ko njye na Thomas Jolly, twagerageje kwishimira uburenganzira bwa buri muntu.”

“Twizera ko iki cyifuzo cyacu cyagezweho. Niba harakozwe amakosa, birumvikana rwose ,Mutubabarire.”

Visi Perezida w’Inama y’Abaminisitiri y’u Butaliyani Matteo Salvini yatangaje ko yatengushywe bikomeye nibyo yabonye muri iyi mikino bari bizeye bakanashyigikira igaragaramo ibikorwa bisebya ubukirisitu.

“Gufungura imikino Olempike utuka abakristu babarirwa muri za miliyari ku isi byari intangiriro mbi rwose, bakundwa b’Abafaransa. mwigaye.”

Ishusho y’ifarasi y’ibara ry’igitare abakirisitu bavuga ko ari urupfu rutwaye ifarasi nk’uko byanditse mu byahishuwe ibice bitandatu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *