Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Miss Uwihirwe Yasipi Casimir na Miss Umwiza Phiona n’abandi baratanga ubuhamya bw’ibyo Imana yabakoreye muri True Salvation Church

Mu itorero ryitwa Agakiza k’ukuri( True Salvation Church) riyobowe n’intumwa y’Imana Charles Muhizi ukoreshwa nayo imirimo n’ibitangaza bikomeye,hakomeje kubera imirimo n’ibitangaza bikomeye, nkuko bitangwamo ubuhamya n’abantu batandukanye, bagiye babona kugirirwa neza n’Imana binyuze muri iri torero.

Mu buhamya bukomeye butangwa n’abantu batandukanye bose baba bashimangira ineza y’Imana babonye aho bamwe bari barwaye indwara zikomeye bagakira,abandi bagahindurirwa ubuzima mu buryo bumwe cyangwa ubundi nyuma yo gusengerwa n’imukozi w’Imana ukoreshwa nayo ibikomeye ariwe Apostle Charles Muhizi.

Muri Video yafashwe n’iri torero rya True Salvation Church igaragaramo ubuhamya bw’abantu batandukanye baboneye ineza y’Imana mu mavuta y’uyu mushumba Apotre Charles Muhizi aho bamwe bakize indwara zikomeye zari zarananiranye,abandi bakurwaho inyatsi na Karande ,abandi bahindurirwa ubuzima mu buryo bufatika nkuko mu giye gukurikirana ubuhamya bwabo.

Uwa mbere ugaragara atanga ubuhamya ni Miss Uwihirwe Yasipi Casimir:

Mu mwaka wa 2021 nibwo namenye itorero”True Salvation Church”, ariko narimenye ubuzima bwanjye mbona bwageze ku iherezo, natakaje ibyiringiro mbona ko n’urupfu ruri hafi.

Nagize uburwayi bwamfashe mfite ibimenyetso byo kwikubita hasi, ndetse nkagira nikibazo cyo kwibagirwa ku buryo twabaga turi nko kuganira mu gitondo wambaza ngo byari bimeze gute, najya kubitekerezaho ngahita nikubita hasi.

Naje guhura n’umukozi w’Imana Apostle Charles, aransengera ankorera(Delivrance), kuva icyo gihe narakize, Kandi ubuzima bwanjye bwarahindutse no mu bifatika.

Undi ni Mukakibibi Zerda:

Nari nkijijwe ariko ndwaye. Abantu b’abakristo bibwira ko bashobora kubaho barwaye Kandi banakijiwe, kubera ko ngo Ari indwara zo mu za Bukuru, nanjye rero ni uko nari meze.

Nari naragiye ahantu hatandukanye mfata imiti myinshi sinakira, ariko ngeze muri True Salvation Church, Apostle Charles yaransengeye ubu ndi muzima.

Undi ni Nshimiyimana Moses:

Mbere yo kugera muri iri torero amafaranga yose nakoreraga nayajyanaga mu nzoga, ariko nyuma yo kugera muri True Salvation Church, Umushumba yaransengeye ndakizwa, ndetse Imana yanampaye akazi keza k’umugisha.

Undi ni Nibonshuti Brigitte:

Nabonye Apostle Charles arimo yigisha kuri Television, mfata icyemezo cyo kujya kuri True Salvation Church, kuko nari mfite umwana urwaye cyane nshaka ko amusengera, Kandi nanjye iwanjye nta mahoro nagiraga iwanjye mu rugo nahoraga ntongana n’umugabo.

Umushumba naragiye aransengera asengera na WA mwana wanjye arakira, Kandi ni iwanjye ubu n’amahoro wagira ngo nibwo tugitangira gukundana. Icyo nzabwira abantu nuko Yesu Kristo agikora imirimo n’ibitangaza, rero nibaze muri True Salvation babone ineza y’Imana.

Undi ni Mugabo Philipe:

Namenye iri torero mu mwaka wa 2017 ndirangiwe n’umukristo wanjye, ariko icyo gihe nabaga mu buzima bw’ibyaha ku buryo byari byaranatumye mva mu ishuri kubera kunywa itabi n’ibindi.

Naje guhura na Apostle Charles aransengera ndakizwa, nsubira mu ishuri ndiga ndarangiza, ndetse aza no kunsengera Imana impa akazi keza.

Ndashishikariza Inshuti zanjye abanzi n’abatanzi kugira ngo namwe muze musangire ku migisha nabonye muri True Salvation Church.

Undi ni Miss Umwiza Phiona:

Ndi hano kubahamiririza ibyo Imana yankoreye, aho muri 2020 nagiye mu Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, arambwira ngo genda biragenda neza, nkuko yabimpanuriye niko byagenze.

Naragiye mpabonera Imana, aho negukanye ikamba ry’igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda muri uwo mwaka.

Undi ni Bizimungu Tresphore:

Nari mfite uburwayi bukomeye aho nari narinsigaye nitumira mu rubavu, nyuma nibwo numvise Umukozi w’Imana Apostle Charles, ndagenda aransengera ampa amezi atatu, yamezi ashize narakize ubu ndi muzima.

Undi ni Kiiza Benon:

Ku bwanjye natangiye kubaho aho menyeye True Salvation Church, kuko mbere ibintu byo gusenga ntago nabyemeraga ndetse n’ubuhanuzi numvaga ari ubutekamutwe.

Naje guhura na Apostle Charles aransengera, ndetse anampanurira ko nzikorera, Kandi byarasohoye ubu mfite (Clinic) yanjye, ndetse kuri ubu ndi umugabo wo guhamya ko Yesu agira neza.

Itorero rya True Salvation Church, ni itorero riherereye mu murenge wa Kimironko, hirya gato y’akagari ka Nyagatovu, bakaba baterana ku w kane ndetse no ku cyumweru.

Wifuza kujya ukurikira imirimo n’ibitangaza Imana ikoresha umukozi wayo Apostle Charles Muhizi wanyura hano:https://www.youtube.com/@truesalvation6136

REBA VIDEO IKUBIYEMO UBUHAMYA:

Miss Fiona na Miss Casmir n’abandi batandukanye baratanga ubuhamya bw’ibikomeye Imana yabakoreye ikoresheje Apostle Charles Muhizi Umushumba mukuru wa True Salvation Church

4 Responses

  1. This is very interesting, You’re a very skilled blogger.
    I’ve joined your feed and look forward to seeking more of your magnificent post.
    Also, I’ve shared your website in my social networks!

  2. Hi there i am kavin, its my first time to commenting anywhere, when i read this article i thought i could also create
    comment due to this sensible piece of writing.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *