Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Menya byinshi kuri Sheikh Musa Sindayigaya watorewe kuyobora Abayisilamu

Ku Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024, Abahagarariye Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) batoye abayobozi bashya, Sheikh Musa Sindayigaya aba ari we ugirirwa icyizere cyo kuba Mufti mushya w’u Rwanda mu matora yabaye ari we mukandida wenyine.

Sheikh Sindayigaya mbere yari ageretse na Mufti ucyuye igihe, Sheikh Salim Hitimana wari ku buyobozi guhera mu 2016, ariko yaje gukuramo ake karenge ku munota wa nyuma asaba ko amajwi ye bayaha Sindayigaya.

Sindayigaya ukomoka mu Karere ka Kamonyi, azungirizwa na Sheikh Yunusu Mushumba. Amatora ya Mufti w’u Rwanda na komite bagiye gukorana, yagombaga kuba yarabaye mu 2020 ariko yaje kurogowa n’icyorezo cya Covid-19.

Mufti Mussa Sindayigaya w’imyaka 43 arubatse afite abana batatu. Yari asanzwe ari muri komite icyuye igihe ya RMC ashinzwe imari n’igenamigambi, akaba yaranakoze imirimo ku rwego rw’ubuyobozi muri Islam kuva mu 2003.

Mufti Sindayigaya yize Tewologiya muri Arabia Saudite ahavana impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s degree) mu masomo ya Islam, akaba afite n’impamyabushobozi yisumbuyeho (Diploma) mu masomo y’ubuyobozi bwa leta (Public Administration), akagira n’iy’icyiciro cya gatatu (Master’s degree) mu micungire y’ubuyobozi bwa leta (Public Administration Management)

Kuri ubu Sheikh Mussa Sindayigaya aritegura kurangiza amasomo yo ku rwego rw’ikirenga (PhD) mu buyobozi n’imiyoborere.

Mu ijambo yavuze akimara gutorwa, Mufti Sindayigaya yavuze ko azashyira imbaraga mu mishinga yo kuzamura imibereho y’Abayisilamu abinyujije mu bikorwa bitatu by’ibanze: Ubumwe bw’Abayisilamu, imishinga y’iterambere no kwigira k’Umuryango wa Islam, ndetse n’imiyoborere myiza iherekejwe no gusohoza inshingano.

Sheikh SIndayigaya, nka Mufti mushya w’u Rwanda, yijeje igihugu ko azakora ibishoboka byose akarandura ubuhezanguni mu muryango wa Islam, kuko nabo bafite inshingano zo kubaka igihugu, ndetse aboneraho no gusaba bagenzi be bahuje ukwemera, kuzitabira amatora yo muri Nyakanga 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *