Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Menya Amateka ya Korali Beula ya ADEPR Rwintare ikataje mu guhindurira benshi ku gukiranuka

Korali Beula ni imwe muri korali zibarizwa mu Itorero rya ADEPR Paruwase Kimihurura umudugudu wa Rwintare. Iyi Korali ikorwa ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo no mu bindi bikorwa bitandukanye bigamije   kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo hirya no hino ku isi.

Korali Beula  Amateka agaragaza ko yari Korali y’ icyumba cyakoreraga muri  zone ya Rwintare, gusa  hashingiwe kucyoamabwiriza y’itorero rya ADEPR avuga bigaragara ko iyi Koraliyatangiye mu mwaka wa 1999, kuko aribwo yabaye Korali yashyizweho n’ubuyobozi bw’Itorero  igatangira kugengwan’amabwiriza ya ADEPR.

Amateka avuga ko Umudugudu wa Kimicanga (nubwo utakiriho)Ari wo wabyaye iyi Korali. Icyo gihe abantu basengeraga  mu  kimicanga  gihe  hari n’abandi batasengeraga  kimicanga  ariko bose bakagira ahantu bahurira bagasenga Imana. Icyo gihe aho bahuriraga niho hitwaga icyumba cyabaga muri zone ya Rwintare, mu 1996  nibwo Korali Beula yatangiye kuririmba muri icyo cyumba (icyo gihe ntazina yari ifite).

Mu 1999 ububyutse  bwakomeje  kwiyongera mu itorero, nibwo ubuyobozi  bwabonye ko ari ngobwa ko itorero rya Kimicanga ryakwaguka  rikabyara umudugudu, basanga uwo mudugudu  mushya ukwiye gushyirwa muri zone Rwintare. Ubuyobozi  bw’Itorero bwasabye abantu batuye mu Rwintare n’abandi basengeraga  Kimicanga ariko baturutse mu Rwintare bose ko bajya gusengera mu Rwintare.

Ndimubanzi Philbert umuririmbyi muri korali Beula yagize ati “Amateka atubwira ko abo bantu bakigera hano mu Rwintare baremye amatsinda abiri (Korali ebyiri), Imwe yabarizwaga mu cyumba cya hano mu  Rwintare (ariyo Beula ubu) Iza isa naho iturutse mu Kimicanga, ariko umuntu yavuga ko  ari  korali z’impanga kuko zatangiriye umurimo rimwe zitangije umudugudu wa Rwintare.

Mukakamari Solange nawe yagize ati “Icyo  gihe ntabwo byari byoroshye  kubera ko byasabwaga ko habaho korali  yitwa  nkuru ku mudugudu. Ibyo byatumye ubuyobozi bw’umudugudu bukoresha tombora maze twisanga tubaye korali ya 2 gutyo. Hanyuma dusenga Imana ngo iduhishurire izina nibwo yaje kuduha izina twitwa  Korali Beula, twari tumaze kuba abaririmbyi 20, dukomerezaho no kwakira abandi baririmbyi benshi bashaka gufatanya natwe umurimo  nibwo twahise dutangira gutora komite  ya Korali”.

Murebwayire Mariyana avuga ko yaje  muri Korali Beula ari umuntu urushye  cyane   ayigezemo  yumva araruhutse, yagize ati “kuko nayiruhukiyemo niyo mpamvu na bugingo n’ubunkiyirimo, twakoraga ibiraka by’ubuyede tukazana amafaranga tukubaka iterambere rya korali”.

Ibi birashimangirwa kandi na Nyinawabasindi Cecile nawe wagize ati “Korali nayigezemo mfite imyaka 17 none ubu ngize 42 ndibuka ko na President twari dufite icyo gihe  yafataga bamwe mu baririmbyi akajya kubaha akazi kugira ngo tubone umusanzu, ibyo byose twabikoraga kubera  ishyaka n’urukundo twakundaga umurimo w’Imana.”

Mukantabana Dativa umubyeyi ubona  ko ageze mu zabukuru nawe  yagize ati “Iyi korali twayitangiye dufite intege none  urabona ko tuyisaziyemo, ntakindi cyabidushoboje uretse urukundo twasanzemo kandi na n’ubu ubona ko rugihari  bityo kuba dushaje turi muri iyi Korali ni uko tuzi neza aho Imana yadukuye, ibyo rero biduha imbaraga zo kurushaho kuyisengera”.

“Umurage abakuze twasigira abakiri batoya nuko kuguma mu murimo neza ntako bisa kuko iyo uwukora utareba hirya no hino ubona umugisha ukomeye”

Ibihe abakuze bo muri Korali Beula bavuga ko batazibagirwa

Korali Beula yaranzwe n’ibihe byiza byo  kwishima dusurana, uwarwaye agasurwa,  uwabyaye agahembwa, hari n’ibibazo bimwe na bimwe  twikemuriraga  hagati yacu kubera urukundo rwagiye  ruturanga, ariko nubwo bimeze bityo ntitwabura kuvuga ko  hari na bamwe mubahoze ari  abaririmbyi bacu batuvuyemo aribo: Uwera (yazize impanuka) Celestin (uburwayi), Eric uburwayi) , MUKARUGWIRO Jeanne (uburwayi), aba bose ntabwo tuzabibagirwa kuko  twakoranye umurimo w’Imana neza.:”

Umuyobozi wa Korali Beula Bwana Byukusenge Emmanuel mu ijambo  rye yashimiye  cyane umuntu wese wanyuze muri Korali Beula ndetse n’uwabaye umuririmbyi wayo,  avuga ko Korali Beula aha igeze  ari ukubera  abababanjirije bahagaze neza mu murimo,  avuga kandi ko ibikorwa bya Korali bikomeje.

Ati “Muri uyu mwaka rero Korali  Beula  turakomeje ntabwo ivugabutumwa  rihagaze kuko ibyo dufite  tutazabiherana  ahubwo duhora twifuza kubisangiza abandi  hirya  no hino ku isi”.

Yasoje atanga ubutumwa ku bantu bifuza Korali Beula mu ivugabutumwa ritandukanye ati: “umuntu wadukenera yatubona kuri YouTube Channel yacu, wanditsemo KORALI  BEULA ADEPR RWINTARE , n’uwakenera  kudutera inkunga cyangwa kuba umufatanyabikorwa  wacu mu bikorwa bitandukanye tugira,  waduhamagara  kuri  0783855586.

Abayobozi bayoboye Korali Beula Kuva  mu mwaka 1999-2024: Kampundu Donature, Mutezimana Mariane, Murinzi Elyze,  Ntivuguruzwa Moise, Mujyambere Evaliste, Eliase Bakudukize na Emmanuel Byukusenge.

Kuri ubu Korali Beula ni imwe muri korali  zibarizwa  mu itorerorya ADEPR, ikaba imaze kwiyubaka mu ngeri zitandukanye aho bamaze gukora Album y’indirimbo 12. Mu gihe biteguraga kuzikorera amashusho bagakomwa mu nkokora n’ Icyorezo cya COVID-19, ubu bakaba  bafite gahunda yo  gukora indirimbo zikozwe mu buryo bugezweho buzwi nka (LIVE RECORDING).

Kanda Hano Urebe Indirimbo za Korali Beula  ADEPR Rwintare:

Korali Beura ya ADEPR Rwintare irakataje mw’ivugabutumwa rijyendanye n’ikorabutumwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress