Abanyamadini basabwe kurushaho kwigisha abayoboke babo no gushyiraho uburyo bwo gufasha abishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kwirega no gusaba imbabazi kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bukomeze busagambe.
Ubu butumwa bwatanzwe ku wa 26 Mata 2024 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abari abayobozi, abakozi n’abandi banyamuryango b’Umuryango w’Abasoma Bibiliya mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye ku cyicaro cyawo mu Murenge wa Kacyiru ho mu Karere ka Gasabo.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye cyatangiwemo ubutumwa bujyanye no guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bwanyuze mu buhamya n’ijambo ry’Imana ryigishijwe na Musenyeri Dr. Louis Muvunyi no mu ndirimbo z’amakorali atandukanye nka Fraternite, Integuza ya ADEPR Kacyiru n’iya EAR Kacyiru.
Perezida akaba n’Umuvugizi w’Umuryango w’Abasoma Bibiliya mu Rwanda, Musenyeri Mvunabandi Augustin, yavuze ko iyo nk’abasomyi ba Bibiliya mu Rwanda bibuka biba ari ukwifatanya n’imiryango y’abari abakozi n’abanyamuryango bayo.
Ati “Kwibuka byonyine ntibiba bihagije ahubwo igikomeye ni ingamba bituma umuntu wese akwiriye gufata kuko bituma turushaho nk’abanyamadini kumenya ingamba dufata yaba mu nyigisho, mu mahugurwa duha abanyamuryango ari na bo bayoboke b’amadini n’amatorero ku buryo habaho gukumira no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside n’ubumwe n’ubwiyunge bigahabwa intebe ya mbere hose ari na byo byahiniwe mu magambo make ngo “Twibuke Twiyubaka”.
Musenyeri Mvunabandi Augustin yavuze ko kwibuka Abatutsi bishwe ari ukubaha agaciro.
Yagize ati “Tugomba kwibuka turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, duharanira kandi kongera kubaka umuryango Nyarwanda uzira amacakubiri yatumye Abanyarwanda baryana.”
Yakomeje avuga ko abishe bakwiye gusaba imbabazi abo biciye, abiciwe na bo bakagira ubutwari bwo gutanga imbabazi “kugira ngo abana bacu tuzabasigire igihugu cy’amahoro n’ubuvandimwe.”
Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Kacyiru, Bazogere Prudencienne, yavuze ko abakirisitu bakwiye guhuza agakiza bavuga ku munwa n’ako mu mutima kuko abo mu gihe cya Jenoside bari bagafite ku munwa gusa mu mutima nta karimo ari na yo mpamvu Isi yatunguwe no kumva ko mu Rwanda habaye Jenoside mu gihe abaturage barwo barenga 90% bivugwa ko bari abakristo.
Ati “Dukwiye kugira agakiza ko mu mutima ntitukagire ako ku munwa gusa cyangwa mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana bisigara aho kuko ibyo ni byo bizatuma turushaho kubaka Ubunyarwanda n’ubumwe n’ubwiyunge bikatugeza ku iterambere twifuza.’’
Yakomeje abwira abanyamadini bitabiriye iki gikorwa kwigira kuri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Ati “Paul Kagame yatubwiye ubutumwa bukomeye kandi abuvana mu magambo ashyira no mu bikorwa ahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi ndetse yubaka u Rwanda binyuze muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda none arugejeje ku iterambere rirambye. Ubutumwa yavuze bwaramamaye no mu mahanga ya kure.’’
Rwamucyo Louis de Gonzague wari uhagarariye Akarere ka Gasabo yabwiye abanyamadini ko uwateguye Jenoside yakoze nabi cyane kuko yatumye imyemerere ihinyurwa.
Ati “Abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakanayishyira mu bikorwa barahemutse cyane kuko batumye ubumwe bw’Abanyarwanda busenyuka, batuma icyizere abantu bari bafitiye abandi gisenyuka ariko kandi dusubizwamo imbaraga n’uko Imana yafashije Abanyarwanda kwiyubaka ndetse ubumwe n’ubwiyunge bikaba bigenda bigerwaho.’’
Yakomeje abasaba kurushaho kwigisha abayoboke babo kugira ngo n’abatarihana babikore.
Yatanze urugero kuri gahunda y’Itorero ADEPR yiswe “Mvura nkuvure’’ kuko ituma abantu babasha kuruhuka mu mitima aba abakorewe Jenoside “batanga imbabazi ariko bikanahindukira bikanaruhura wa muntu wakoze Jenoside ugendana igifungo aterwa n’uko amahano yakoze nta wamumenye kuko abo yishe bose bashize ugasanga aragenda yarabaye nk’igisenzegeri kubera amahano yakoze ataramenyekanye ngo ayahanirwe.
Umuryango w’Abasoma Bibiliya mu Rwanda (Ligue pour la Lecture de la Bible) wavutse ugamije kwita ku bana, urubyiruko n’imiryango mu ntego yo gufasha abantu gusoma Bibiliya no guhindurwa nayo. Ugizwe n’abantu ku giti cyabo babarizwa mu madini n’amatorero yemera Bibiliya, ukanakorana bya hafi n’amadini n’amatorero atandukanye.
Hashyizwe indabo kurukuta ruriho amazina y’abishwe muri Jenocide bari bafite aho bahuriye n’umuryango w’abasomyi ba Bibiliya mu Rwanda