Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Korali Umucyo yo muri ADEPR Nyarutarama yunamiye Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Ntarama

Korali Umucyo yo muri ADEPR Itorero rya Nyarutarama yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, ihavana umukoro wo gutegura urubyiruko ruzavamo imbaraga z’igihugu zizacyubaka binyuze mu butumwa bwiza bw’indirimbo.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu, tariki 18 Gicurasi 2024, cyitabiriwe n’abagize Korali Umucyo bari mu cyiciro bitandukanye.

Perezida wa Korali Umucyo, Hitimana Jean Baptiste, yavuze ko ibikorwa byo gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi no kugoboka abayirokotse basanzwe babikora.

Yagize ati “Twasuye Urwibutso rwa Ntarama, twebwe dusanzwe dukora ibi bikorwa, ni umuco wacu. Twahakuye isomo rikomeye twasobanuriwe amateka kandi tugiye kwigisha urubyiruko mu buryo burushijeho kugira ngo amateka yagwiriye u Rwanda atazasubira ukundi.”

Yongeyeho ko batahanye umukoro wo gutegura urubyiruko iyi Korali Umucyo irera n’urundi, kuzaharanira ko igihugu gikomeza kubona amahoro.

Usibye gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, Korali Umucyo yanaremeye abarokotse Jenoside, babaha ibiribwa n’ibindi bikoresho bitandukanye.

Umuyobozi wa Korali Umucyo, Hitimana Jean Baptiste, avuga ko batekereje iki gikorwa mu rwego rwo kubafata mu mugongo no kubereka ko batari bonyine.
By’umwihariko Korali Umucyo yo muri ADEPR iri mu matsinda y’abaririmbyi amaze kubaka ibigwi mu Rwanda, binyuze mu ivugabutumwa ry’indirimbo ndetse n’ibikorwa by’urukundo ikora.

Iyi korali ifite indirimbo zikundwa na benshi kubera ubutumwa buzirimo, iherutse gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Turakomeje.’

Urwibutso rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera, rushyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barenga 5000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *