Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

AEE Rwanda yatangiye ibiterane bizazenguruka ibigo by’amashuri i Kigali (Amafoto)

Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa (AEE) watangiye ibiterane by’ivugabutumwa bizazenguruka mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Mujyi wa Kigali hagamijwe kuganisha abizera bashya kuri Kristo.

Ibi biterane byatangiriye muri Groupe Scolaire Camp Kanombe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Gicurasi 2024, aho abanyeshuri basaga 40 bihannye bagahindukirira Yesu.

Ibi biterane biteganyijwe ko bizasozwa ku Cyumweru, tariki ya 26 Gicurasi 2024, bifite intego igira iti “Ongera usobanure ejo hazaza hawe muri Yesu (Umubwiriza 11: 9-10)”.

AEE yateguye igiterane ifite intego yo kuzageza ubutumwa bwiza ku banyeshuri ibihumbi 45.

Atangiza ibi biterane, Nkurunziza George, Umuyobozi ushinzwe Ivugabutumwa muri AEE, yabwiye abanyeshuri ba GS Camp Kanombe ko nk’uko imwe mu ntego nyamukuru za AEE ari ukuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kugira ngo ababwumva bahindukirire Yesu, ari na yo mpamvu bateguye ibi biterane mu banyeshuri.

Musoni Frank wigishije ijambo ry’Imana yifashishije ijambo ry’Imana riri mu Gitabo cy’Umubwiriza 11: 9 hagira hati “Wa musore we, ishimire ubusore bwawe n’umutima wawe ukunezeze mu minsi y’ubuto bwawe, kandi ujye ugenda mu nzira umutima wawe ushaka no mu mucyo wo mu maso yawe, ariko menya yuko ibyo byose bizatuma Imana igushyira mu rubanza.”.

Yabwiye aba banyeshuri ko kwizera no gukurikira Yesu ari umwanzuro w’umumaro mu buzima kuko bifasha umuntu akiri mu Isi bikamufasha no kuzabona ubugingo buhoraho.

Abanyeshuri bo muri GS Camp Kanombe bagaragaje ko bakozwe ku mutima n’ivugabutumwa rya AEE, aho uwitwa Ishimwe Delphine na Ituze Philemon bagaragaje umumaro w’inyigisho bumvise, bavuga ko bagiye guhinduka bakajya mu nzira nziza yo Kwizera Yesu.

Nkurunziza George ushinzwe Ivugabutumwa muri AEE yashishikarije abanyeshuri gushyira ubuzima bwabo muri Yesu
Musoni Frank yabwiye aba banyeshuri ko imyaka bagezemo bagomba gukorera Imana n’umutima wabo wose
Abanyeshuri bari benshi bakurikiye ijambo ry’Imana
Ubuyobozi bw’Ishuri bwishimiye AEE ku bw’umuhate mwiza wo kwamamaza inkuru nziza ya Yesu kuri bose, bunasaba abanyeshuri gushyira mu bikorwa ibyo bumvise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *