Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Korali Shiloh igiye gufatanya na Pastor Uwambaje mu kwenyegeza Umuriro w’Ububyutse.

Korali Shiloh yo mu karere ka Musanze muri ADEPR Muhoza yateguye igitaramo ngarukamwaka yise “SPIRIT OF REVIVAL” kizaba ku Cyumweru taliki ya 17 Ukuboza 2023 kuri ADEPR Muhoza gifite intego yo muri Yesaya 40:31.

Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya gatanu, Korali Shiloh izafatanya na Korali Isoko y’Amahoro ya ADEPR Kamashahi i Kigali hamwe na Pastor Uwambaje Emmanuel wo muri ADEPR Gisenyi.

Korali shiloh ni imwe mu makorali y’urubyiruko atanga icyizere cyo kuzakoreshwa n’Imana ibihambaye dore ko imaze kugira abakunzi benshi haba mu karere ka Musanze no mu Rwanda muri rusange kubera ubuhanga budasanzwe n’ubutumwa bugaragara mu ndirimbo zabo.

Mu kiganiro IYOBOKAMANA twagiranye na MUGISHA Joshua Umuyobozi w’iyi Korali twatangiye tumubaza ibanga bakoresha kugira ngo baririmbe neza atubwira ko byose biva mu gikundiro cy’Imana no mu bihe byiza byo gusenga. Uyu muyobozi kandi yavuze ku Gitaramo bafite ku cyumweru, avuga ko ari igitaramo cyiza Abantu bajya bahembukiramo mu buryo bw’umwuka.

Yagize ati “Spirit of Revival ni igitaramo cyiza kandi abantu bahembukiramo cyane, rero turasaba abantu kuzaza gufatanya natwe ibyo Imana izaba yaduteguriye”.

Yashoje avuga ko nyuma y’iki gitaramo imishinga ya Korali Shiloh ikomeje harimo no gukomeza gushyira hanze indirimbo zabo ziri kuri album ya mbere, zizaza zikurikira iyitwa ‘Ntukazime‘ baherutse gushyira hanze.

Korali Shiloh imaze imyaka 6 ibayeho kuko yavutse mu mwaka wa 2017 ikaba igizwe n’abiganjemo Urubyiruko rw’abanyeshuri hamwe n’abarangije Kaminuza n’amashuri yisumbuye.

Menya Byinshi kuri iki gitaramo cya Spirit of Revival Edition 5.
Korali Shiloh iherutse mu rugendo rw’Ivugabutumwa yakoreye i Kigali muri ADEPR Kicukiro Shell.
Reba indirimbo”NTUKAZIME” Korali Shiloh iherutse gushyira hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress