Korali Integuza ya ADEPR Kacyiru yafashije abakristo gukomeza kwitegura neza umunsi mukuru wa Pentecote binyuze mu giterane cy’ivugabutumwa yari yateguye cyatangiye kuwagatanu wo kuwa 10 na 12 Gicuransi 2024 cyari cyahawe intego yo gushima Imana kikaba cyasojwe abakitabiriye basobanukiwe ibintu 5 bikomeye bakwiriye guhora bashima Imana.
Iki giterane kiswe “Tuje Gushima “cyatangiye kuwa gatanu aho Korali Integuza nyiri kugitergura yafatanije n’amakorali yaha kuri ADEPR kacyiru arimo El Bether na Ijwi ry’umwami Yesu mu gihe umwigisha w’ijambo ry’Imana ku munsi wacyo wa mbere yari Pastor Rubazinda Callixste bose banyuze imitima y’abitabiriye uyu mugoroba w’amashimwe.
Iki giterane cyakomeje umunsi w’ejo ku cyumweru taliki ya 12 Gicuransi 2024 aho Korali Integuza yafatanije na Korali Elayono ya ADEPR Remera kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo zuje amashimwe kuva mu gitondo kugera kumugoroba. A
bantu bafashijwe cyane n’indirimbo zaya makorali by’akarusho umumaro wo gushima Imana ushimangirwa n’iniyigisho za Pastor Uwambaje Emmanuel umushumba wa ADEPR ururembo rwa Rubavu wari umwigisha mukuru uyu munsi wasobanuriye abo ku Kacyiru impamvu 5 abantu bakwiriye guhora bashima Imana.
Korali Integuza yaserutse neza cyane mu giterane cy’amashimwe yari yateguye
Mu myambaro myiza n’umuziki mwiza n’amajwi meza ndetse n’indirimbo zihimbitse neza,Korali Integuza ya ADEPR Kacyiru yaserutse gitore inyura imitima y’uruvunganzoka rw’abakristo bitabiriye igiterane cyabo dore ko muricyo bari bafitemo gahunda yo gufata amajwi n’amashusho y’indirimbo zabo mucyo bita “Live Recoding”.
Korali Elayono ya ADEPR Remera imwe muzigezweho muri iyi minsi bitewe n’ubuhanga baririmbana tutibagiwe imyandikire y’indirimbo zabo nayo yanyuze bikomeye imitima y’abakristo ba ADEPR Kacyiru kuva mu gitondo kugera nimugoroba bituma basabwa n’ubuyobozi bw’iri torero kuzagaruka kubataramira kuko amasaha yo gusoza yageze abantu bakinyotewe no kumva indirimbo ziyi Korali.
Umwigisha w’ijambo ry’Imana,Pastor Uwambaje Emmanuel yasobanuriye abakristo ba Kacyiru ko bakwiriye gukomera ku muco wo gukunda kwakira abashyitsi nkuko babakiriye kuko burya Abakozi b’Imana bavugira Yesu bakanamurira.
Ati:” Ni ukuvugako ubwo yavuzeko aho tuzajya bakatwakira tuzajya dusiga tubasabiye umugisha naanjye ndava hano mbasengeye isengesho ry’umugisha ukomeye kandi mbasabye kwizera ko ibyo mbasabira bibaye rwose mubihawe”.
Yifashishije ijambo ry’Imana ryanditse muri Zaburi 104:30 ahavuga ngo “Wohereza umwuka wawe bikaremwa,ubutaka ubusubizamo ubugingo bushya” aha uyu mushumba yasobanuriye abakristo amashimwe 5 akomeye bakwiriye gushimamo Imana arimo kuyishimira uko iri ,kuyishima icyo yatugize,kuyishimira ibyo yadukoreye tutarasenga,Kuyishimira bimwe mubyo yakoze twabisabye no kuyishimira ibyo igiye gukora.
Pastor Uwambaje Emanuel yabwiye abakristo ko Imana ikwiye gushimirwa uko iri:Yababwiye ko Imana ikwiye gushimirwa uko iri kuko idapfa,idasaza ,itagira amazinda,idahinduka,itajya mu kiruhuko k’izabukuru,ikaba idahinduka kandi ikarangwa n’urukundo n’imbabazi.
Pastor Uwambaje Emanuel yabwiye abakristo ko Imana ikwiye gushimirwa icyo yatugize:Imana yatugize abana bayo ubu dufite umunani mw’ijuru ,itugira abaragwa mu bwami bwayo,ikindi yatubikiye amazina mashya tuzahabwa tugeze mw’ijuru kuko aya mazina yo mw’isi hari igihe aba anarimo ibitutsi bityo umuntu wese akwiriye gushima Imana ko yamugize umwana wayo akatugira bene se na Yesu Kristo.
Pastor Uwambaje Emanuel yabwiye abakristo ko Imana ikwiye gushimirwa ibyo yadukoreye tutarasenga:Yasobanuriye abakristo ko ibintu byinshi bafite Imana yabikoze batabisengeye ,batanabivunikiye ngo wenda babihabwe nk’igihembo kuko byonyine yaduhaye agakiza k’ubuntu bwayo.
Pastor Uwambaje Emanuel yabwiye abakristo ko Imana ikwiye gushimirwa ibyo yakoze twabisengeye:Yavuze ko buri wese umubajije yasanga hari ibintu Imana yamukoreye yarabisengeye akaba abifite nk’ishimwe ry’Imana ko yumvishe kandi igasubiza amasengesho ye.
Pastor Uwambaje Emanuel yabwiye abakristo ko Imana ikwiye gushimirwa ibyo iba igiye gukora:Yaririmbye igitero k’indirimbo y’umuhanzi Israel Mbonyi yise Nzibyo nibwira kubagirira si ibibi ahubwo ni ibyiza …………. bityo Imana ifite ibintu igambiriye gukorera abantu kuburyo uko byagenda kose igomba kubikora ntakabuza.
Aganira na IYOBOKAMANA ubwo igiterane cyari kirangiye.Bwana Sebitunga Alexandre umuyobozi wa Korali Integuza ADEPR Kacyiru yavuzeko buzuye amashimwe ko igiterane bateguye gisize kigeze ku ntego yacyo 100% .
Ni ukuri Imana yabanye natwe rwose kuko abantu bahembuwe n’inyigisho n’ijambo ry’Imana,Imana irashimwa ndetse banafata amashusho n’amajwi y’indirimbo zabo (Live Recoding) kandi ibi byose nibyo twari twateganije muri iki giterane bityo twuzuye amashimwe yadushoboje kandi Imana ihe umugisha buri wese wabigizemo uruhare .
Korali Integuza ya ADEPR Kacyiru yatangiye umurimo w’Imana kuva mu mwaka w’i 1990 ni ukuvuga ko imaze imyaka 34 ibonye izuba.Iyi korali yatangijwe n’abana 5 bari bafite imyaka 5 itangira ari iy’ishuri ryo kucyumweru maze nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994 yagiye izamo abana bisumbuyeho mu myaka iza kuba iy’urubyiruko maze igenda yaguka iza kwita Korali Integuza none ubu igizwe n’abaririmbyi basaga 106 barimo ingeri zose ni ukuvuga abagore n’abagabo ndetse n’urubyiruko rw’abasore n’abakobwa.
Iyi Korali mu myaka imaze yakoze ivugabutumwa mu gihugu hose ndetse inashyira hanze indirimbo zitandukanye zibumbiye mu mizingo igera kuri 2 yo mu buryo bw’amajwi n’undi muzingo umwe w’amashusho ndetse nuwo barimo bategura kuko no muri iki giterane barimo bafata amajwi n’amashusho y’indirimbo zizaba zigize Album yabo nshya.
KURIKIRA INYIGISHO YA PASTOR UWAMBAJE EMMANUEL N’AMAKORALI .NTUGENDE UDAKOZE SUBSCRIBE KURI CHANEL YA KORALI INTEGUZA YA ADEPR KACYIRU:
Korali Integuza ya ADEPR Paruwasi ya Kimihurura ,itorero rya Kacyiru yanyuze bikomeye imitima y’abitabiriye igiterane bateguye mu ntego yo gushima Imana banafata amajwi n’amashusho y’indirimbo zabo
Korali Elayono ya ADEPR Paruwasi ya Remera yataramiye abakristo ba ADEPR Kacyiru bataha bagira bati “Ni mugende mutwinjije neza muri Pentecote” kandi ntimuzatinde kugaruka
Abakristo bitabiriye iki giterane barafashijwe cyane bataha batabishaka kubera ibihe byiza bahuye nabyo