Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

AMAFOTO: Igiterane ‘Fresh Fire’ cyafunguwe ku mugaragaro

Umushumba w’Itorero Healing Center, Bishop Ntayomba Emmanuel, yafunguye ku mugaragaro igiterane Fresh Fire Conference cyateguwe n’Itorero Christ Kingdom Embassy Church, riyoborwa n’abashumba Pastor Tom na Anitha Gakumba.

Igiterane Fresh Fire Conference 2024 gitegurwa nItorero Christ Kingdom Embassy, cyatangiye kuri iki cyumweru tariki 12 Gicurasi, aho iri Torero rikorera umurimo w’Imana.

Umuhango wo gutangiza iki giterane ku mugaragaro, wayobowe na Bishop Ntayomba Emmanuel uyobora Itorero Heaing Center Remera, aho yifashishije icyanditswe kiri mu Ibyakozwe n’Intumwa ibice 2:3 ndetse n’igice cya 1:5-6 havuga ngo “kuko Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwebweho mu minsi mike muzabatirishwa Umwuka Wera. Nuko bamaze guterana baramubaza bati “Mbese Mwami, iki ni cyo gihe wenda kugaruriramo ubwami mu Bisirayeli?

Bishop Ntayomba yahise avuga ko atangije ku mugaragaro igiterane agira ati: “Fresh Fire Conference, nyikinguye ku mugaragaro mu izina rya Yesu, uhereye uyu munsi kugeza ku cyumweru, ku manwa na nimugoroba, umuriro w’umwuka wera uzagaragare muri iri Teraniro.” Abaramya, abahimbaza imbaraga z’Imana z’umwukawera zizagaragare na hano hantu.”

“Mpagaze mu bubasha mpabwa n’Imana n’ubwo mpawe n’iri Torero, ndavuze ngo ijuru rifunguke mu izina rya Yesu, abataruzura umwuka wera bawuzure. Mbivuze mu izina rya Yesu Kristo.”

Igiterane Fresh Fire Conference kiri kuba ku nshuro ya kabiri, gihurirana no kwizihiza umunsi Itorero Christ Kingdom Embassy ryavukiyeho, kuko ryashinzwe muri Gicurasi 2022.

Iki giterane, kizabwirizwamo n’abashumba batandukanye barimo Bishop Ntayomba Emmanel, Bishop Lamech Natukwatsa, Dr. Shingange wo muri Afurika Y’Epfo ndetse na Pastor Tom na Anitha Gakumba basanzwe bayobora iri Torero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *