Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Korali ijwi ry’impundu yafatanyije na Korali Amahoro kuzamura ibendera ry’Imana mu majyepfo.

Korali Ijwi ry’impundu ikorera umurimo w’Imana mu karere ka Huye ururembo rwa Huye, Paruwasi ya Cyegera mu itorero rya Rwabuye, yasoje igiterane yari imazemo icyumweru, aho mu kugisoza hakusanijwe inkunga yo kugura ibyuma by’umuziki bizaba bifite agaciro ka miliyoni 20.

Ibi byabaye kuri uyu wa 18 Werurwe 2024, aho iyi Korali yifatanije nabandi bakozi b’Imana batandukanye harimo ama Korali atandukanye arimo Urukundo; Abadacogora; Korali Amahoro ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Paruwasi ya Remera ururembo rwa Kigali, hamwe na Korali Iriba yo mu rurembo rwa Huye Paruwasi ya Taba n’izindi.

Iki giterane kandi cyarimo abavugabutumwa batandukanye barimo Ev.Jean Claude, hamwe na Pasiteri Rudasingwa Jean Claude.

Iki giterane cyari kiswe (Ijwi ry’Impundu Week), aho cyari gifite intego igaragara mu gitabo cya (Abaroma 12:1-2), cyakozwemo ibikorwa by’ivugabutumwa bitandukanye, aho ndetse hari abakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza.

Mu bindi byakozwe harimo gukusanya inkuga yo kugura ibikoresho by’umuziki bifite agaciro ka miliyoni 20, gusa iyi Korali ikaba ishyitse ku cyiciro cya gatatu cy’uyu mushinga.

Korali Amahoro yahembuye abitabiriye iki giterane.

Mu kiganiro iyobokamana twagiranye na Perezida wa Korali Ijwi ry’impundu Niyibizi Emmanuel, yadutangarije ko intego nyamukuru bari bafite muri iki giterane ari ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo nkuko biri mu ntego zabo nyamukuru.

Uyu muyobozi yakomeje agira ati”Intego nyamukuru twari dufite yari ivugabutumwa, ndetse no gukusanya inkunga yo kugura ibikoresho by’umuziki bya Korali”.

Yasoje atubwira ko icyerekezo bafite cy’imyaka 5 ari uko baba bafite ibikoresho bya miliyoni 20, gusa ko bageze ku kiciro cya gatatu cyuwo mushinga. Ikindi yadutangarije ko bari mu myiteguro yo kujya muri studio gukora indirimbo zabo yaba mu buryo bwamjwi ndetse n’amashusho.

Perezida wa Korali ijwi ry’impundu ubwo yaganiraga n’itangazamakuru.

Korali Ijwi ry’impanda ni Korali imaze imyaka Imaze 13 ivutse, aho mu ntego ifite harimo kwamamaza ubutumwa bwa Yesu Kristo, ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere. Ni Korali igizwe n’abaririmbyi 68, gusa ikaba ifite n’abandi 54 bari hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.

Korali ijwi ry’impundu yishimiwe muri iki giterane.
Iki giterane cyitabiriwe nabato n’abakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress