Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Korali Horebu ya ADEPR Kimihurura yashimangiye ibigwi bya Yesu mu ndirimbo nshya

Korali Horebu ya ADEPR Paroisse ya Kimihurura itorero rya Kimihurura yashyize hanze indirimbo bise ‘Uwavuga Yesu’, ivuga ubwiza n’ibigwi bya Yesu ikoze mu buryo bwa Live Recording.

Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo menshi yo gusingiza izina rya Yesu, imaze iminsi ibiri ku muyoboro wa YouTube w’iyi Korali (HOREBU CHOIR – ADEPR KIMIHURURA) imaze kurebwa inshuro zisaga ibihumbi bitandatu. Aho abasaga 174 bamaze kugaragaza ko bakozwe ku mutima n’ubutumwa buyirimo.

Yumvikanamo amagambo asingiza Yesu aho baririmba bagira bati “Uwavuga Yesu ntiyamurangiza kuko ahebuje byose. Mu bakomeye n’aboroheje Yesu ahebuje byose kandi yitwa Rukundo kuko ari we wabanje kudukunda.”

Bakomeza baririmba mu majwi n’umuziki byuje ubuhanga bati “Yesu agira imbabazi nyinshi ni umugwaneza kandi wuzuye ubuntu n’ibambe kandi ni we riba rimara inyota. Ni umugwaneza wakira uje amusanga wese.”

Umuyobozi wa Korali Horebu, Batamuliza Consolée, aganira na Iyobokamana yavuze ko iyi ndirimbo n’izindi zose bakora, intego nyamukuru baba bafite ari ukuvuga ubutumwa bwiza ngo ababwumva bave mu byaha bakizwe.

Yagize ati “Intumbero ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kugirango abantu bave mu byaha.”

Yakomeje avuga ko usibye iyi bashyize hanze hari n’izindi zigiye kuyikurikira kandi bizeye ko zizakora ivugabutumwa ryuzuye ryo guhindurira abantu kuri Kristo Yesu, guhumuriza abababaye no gukumbuza abantu Ijuru.

Korali Horebu yabayeho kuva mu mwaka 1988 aho imaze gukora indirimbo 26 z’amajwi muri zo izisaga 10 zikaba ziri gutunganywa ngo hasohoke amashusho yazo. Iyi Korali ubu igizwe n’abaririmbyi 106 bose bakorera Imana babyiyumvamo nta we ubahase.

Uretse umuyoboro wa YouTube wa Korali Horebu, ibikorwa byayo binanyuzwa ku zindi mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram, X yahoze ari Twitter na Facebook.

Reba indirimbo “Uwavuga Yesu” ya Horebu Choir ADEPR Kimihurura

Korali Horebu ya ADEPR Kimihurura yateguje izindi ndirimbo zikoze mu buryo bwa Live Recording nyuma ya “Uwavuga Yesu” yagiye hanze

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *