Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Korali Alliance ya ADEPR Mayange yarase ubutwari bwa Yesu mu ndirimbo bise Wibire-Video

Korari Alliance ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR Mayange ho
mu urerembo rwa Ngoma
Paroisse ya Nyabagendwa yakoze mu nganzo ishyira hanze indirimbo y’amajwi n’amashusho bise ngo “Wibire” yuje amagambo arata ubutwari bwa Yesu.

Yesu we urahambaye mu b’ubu Mana bwawe urihariye kandi amaboko yawe ni magari abasha kuturamira twese nturobanura ku butoni urahambaye,Mana urarenze kandi urihariye kuko wakijije Namani ibibembe umukirishije amazi umusabye kwibiramo karindwi.

Ntawagereranywa nawe Uwiteka kuko uri hejuru y’abanyabwenge n’abakomeye.

Aya magambo n’andi menshi avuga ubuhambare bwa Yesu nibyo bigize iyi ndirimbo iyi Korali yashyize hanze.Iririmbye neza,icuranze neza ndetse ifite n’amashusho meza ikaba kugeza ubu mu minsi ibiri imaze ku urubuga rwabo rwa YouTube imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi bine magana ane na mirongo ine na batanu (4445) n’ibitekerezo ijana na cumi(110) .

Aganira na iyobokamana.rw Bwana Niyibizi theogene,umuyobozi wa Korali Alliance yavuzeko buzuye amashimwe ku Mana yabonye ko ari abo kwizerwa maze ikabahamagarira umurimo wayo mwiza wo kuyikorera ikaba imaze imyaka isaga 25 ishikamye mumurimo wayo.

Yagize ati:”Iyi ndirimbo Wibire niyo yambere y’amashusho dushyize hanze ariko ibimburiye izindi nyinshi kuko mu minsi iri imbere harasoka indi ndirimbo ya kabiri y’amashusho yitwa Urukundo kandi turi no gutegura live recording uyu mwaka ndetse n’ingendo z’ivugabutumwa tuzanakora igiterane gisoza umwaka aho muricyo duhuriza hamwe inshuti za Korali n’abafatanyabikorwa bayo tugashima Imana ko dusoje umwaka.

Korali Alliance ya ADEPR mayange yabonye izuba mu mwaka w’i 1998 ,ubu igizwe n’abaririmbyi 100 bari mu byiciro bitandukanye ni ukuvuga Abasore ,abakobwa,Ababyeyi ndetse n’abagabo.

Iyi Korali mu myaka igera kuri 26 imaze yagiye ikora ibikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa birimo gufasha imiryango itishoboye bayishyurira ubwisungane mu kwivuza(Mituelle de Sante).Yanasuye Abagororwa ibashyira ibikoresho by’isuku n’imyambaro.

Reba indirimbo WIBIRE ya Korali Alliance ya ADEPR MAYANGE:

https://youtu.be/HNI1sPpJL3U?si=dMTXFZR0HDy19pUy

Korali Alliance ya ADEPR Mayange yashyize hanze amashusho y’indirimbo Wibire ishimangira ubutwari bwa Yesu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *