Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Ibyishimo ni byinshi kuri Dady de Maximo wahuye na Papa Francis(Amafoto)

Amashimwe ni yose kuri Dady de Maximo Mwicira-Mitali wahuye n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis ndetse akamumurikira igitabo yise ‘Rwanda, un deuil impossible-Effacement et traces’ kivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dady de Maximo yahuriye na Papa Francis ku rusengero rwitiriwe Mutagatifu Petero (Saint Pierre) ku wa 26 Kamena 2024.

Mu butumwa yageneye abamukurikira nyuma yo guhura na Papa Francis, Dady de Maximo yagize ati “Inzozi zabaye impamo, wemere inzozi zawe kandi wizere ko bishoboka ko umunsi umwe zizasohora, zaba nini cyangwa nto, inzozi zacu nizo zitanga ibisobanuro ku buzima bwacu.”

Uretse iki gitabo cye cyasohotse mu 2021, Dady de Maximo yanaboneyeho kumushyikiriza ibitabo bibiri byo mu mashyirahamwe abiri ashyigikira abimukira, impunzi n’abantu batishoboye, abarizwamo nk’umwe mu bagize Inama Njyanama y’Ubuyobozi.

Mu minsi ishize nibwo Dady de Maximo Mwicira-Mitali yafunguye inzu y’ubwanditsi bw’ibitabo “Editions Dady de Maximo-Akagozi ka bugingo kabuza u Rwanda gucika”, izajya ifasha abafite impano yo kwandika ibitabo ndetse bakanabafasha kubimurika.

Dady de Maximo ubwo yafunguraga iyi nzu, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko yatangije iyi nzu y’ubwanditsi nyuma yo kubona ko abanditsi b’ibitabo bafite imbogamizi zitandukanye zirimo kubura inzu zibafasha mu kwandika ibitabo byabo no kubimurikira abasomyi.

Dady de Maximo aramukanya na Papa Francis

Dady de Maximo yanashyikirije Papa Francis ibitabo bibiri byo mu mashyirahamwe abiri ashyigikira abimukira, impunzi n’abantu batishoboye, abarizwamo nk’umwe mu bagize Inama Njyanama y’ubuyobozi

Dady de Maximo yashyikirije Papa Francis igitabo “Rwanda: un deuil impossible – effacement et traces” yasohoye mu 2021

Dady de Maximo yari yahawe ubutumire bw’umwihariko muri iki gikorwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *