Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Korali Ababibyi ya ADEPR Remera yateguye igiterane cyo gushima Imana.

Korali Ababibyi ya ADEPR ururembo rwa Kigali Paruwasi ya Remera, yateguye igiterane bise ”Yaratuzahuye Live Concert”, gifite intego iri mu gitabo cya Samweli 7:12.

Muri iki giterane korali Ababibyi izafatanya n’andi makorali atandukanye arimo korali Amahoro, korali Abahetsi, korali Elayono zose zibarizwa muri ADEPR Remera, hamwe na korali Holy nation ikorera umurimo w’Imana muri Paruwasi ya Gatenga.

Iki giterane giteganijwe ko kizaba mu mpera z’iki cyumweru turi gusoza taliki 2 kugeza kuri 3, aho biteganijwe ko kizajya gitangira ku isaha ya saa munani.

Muri iki giterane Korali Ababibyi izanakoreramo umuzingo w’indirimbo Icyenda (Live recording), izaba iri kumwe n’abavugabutumwa batandukanye barimo Pastor Rene Muremangingo hamwe na Ev. Jean Paul Nzaramba.

Mu kiganiro Iyobokamana twagiranye na Felix Shyirambere umwe mu bayobozi ba korali Ababibyi yatubwiye ko iyi concert intego yayo nyamukuru ari iyo gushima Imana yabanye nabo mu myaka 23 iyi korali imaze ibayeho, ndetse no kwamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo aho bazakora live recording y’indirimbo 9.

Uyu muyobozi yasoje asaba abantu kuzitabira iki giterane aho yagize ati “Icyo dusaba abakunzi bacu ni ukutuba hafi badusengera, badutera inkunga mu buryo bwose, tukabasaba no kuzitabira igiterane aribenshi”.

Yasoje kandi atubwira ko Korali iri mu mushinga wo gukora album yayo ya mbere ijyizwe namajwi n’amashusho, ndetse ko hari n’ibikorwa irimo gutegura byo kwiteza imbere muri rusanjye.

Korali Ababibyi ni korali yavutse muri 2000 ishingwa n’itorero rya Remera aho icyo gihe bari mu mavuna yo gushinga undi mudugudu ahitwa mu migina ari naho korali yavukiye. Iyi korali yatangijwe n’abaririmbyi barenga 20 ariko kuri ubu ubu ifite abaririmbyi barenga 100!.

Menya Byinshi kuri iki gitaramo.

Reba imwe mu ndirimbo za korali Ababibyi baherutse gusohora bise”Yesu aragushaka”:





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress