Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Kigali:Abashumba b’amatorero abarizwa muri Peace Plan bateraniye hamwe bategura Rwanda Shima Imana 2024(Amafoto)

Abavugizi b’amatorero ya Gikristo mu Rwanda yibumbiye mu ihuriro rya (The Peace plan), bateraniye hamwe mu nama itegura Rwanda Shima Imana 2024, iteganyijwe kuzaba kuwa 15 Nzeri 2024.

Iyi nama yabereye i Kigali mu karere ka Gasabo kuri Dove Hotel kuri uyu wa mbere taliki 10 Kamena 2024, aho intego nyamukuru kwari ugutegurira hamwe Rwanda Shima Imana 2024, ndetse no gukusanya amafaranga miliyoni 200 azifashishwa muri icyo gikorwa kugira ngo kibashe kugenda neza.

Umuyobozi wungirije w’umuryango wa the Peace plan, Rev.Dr.Charles Mugisha yavuze ko ashimishijwe cyane no kubona amatorero atandukanye, ahuriza ku mugambi umwe wo gukurira Imana ubwatsi.

Uyu mushumba yakomeje avuga ko niba hari abantu bafite umutima wo gushima Imana, ari abanyarwanda, cyane cyane muri iyi myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 igaharitswe.

Rev.Dr.Charles Mugisha Vice Chair Man wa Peace Plan yavuzeko Abanyarwanda babereyemo Imana umwenda wo guhora bayishima

Rev. Dr.Charles Mugisha yasoje asaba abavugizi b’amatorero yitabiriye iyi nama, gufata gahunda ya Rwanda Shima Imana bakayigira iyabo, ndetse no kuzakangurira abayoboke b’amatorero yabo kuzitabira Rwanda Shima Imana 2024.

Umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana, Amb. Dr. Charles Murigande, yabwiye abari bitabiriye iyi nama ko, nubwo Rwanda Shima Imana yigeze kumera nkihagaze kubera ibibazo bitandukanye birimo na (COVID-19), ariko ko bidakwiye guhagarara kubera ko Abanyarwanda bafite impamvu nyinshi zo gushima Imana.

ati” Iyo usubije amaso inyuma ukareba aho Imana yavanye u Rwanda, dufite impamvu nyinshi zo gushima Imana”.

Dr.Charles Murigande yakomeje avuga ko indi mpamvu bahisemo ko uyu mwaka Rwanda Shima Imana igomba kuba, ari uko bazaba bashima Imana aho yakuye u Rwanda mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ihagaritswe, kuko habayeho impinduka nziza zigaragarira buri wese.

Yasoje asaba abakuru b’amatorero gukomeza kurarikira Abakristo kuzitabira aya masengesho yo gushima Imana.

Ikindi yasoje avuga ko Rwanda Shima Imana ya 2024 ihuriranye n’amatora, bityo bikazaba undi umwanya wo gushima Imana ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, amatora yagiye agenda neza, Kandi ko bizeye ko nayo muri uyu mwaka azagenda neza.

Iyi nama yitabiriwe ku bwinshi

Iyi nama yasoje yemeje ko Abavugizi b’amatorero ya Gikristo mu Rwanda yibumbiye mu ihuriro rya (The Peace plan) , bagiye gukusanya amafaranga miliyoni (198, 330, 960 Rwf), mu rwego rwo kugira ngo igikorwa cya Rwanda Shima Imana kizagende neza.

Ikindi abavugizi b’amatorero bemeranijwe ko, Rwanda Shima Imana bagiye kuyigira iyabo, harimo kuzatanga abanyetorero mu mirimo itandukanye ya Rwanda Shima Imana 2024.

Abakozi b’Imana bari bahagarariye amatorero yabo barimo nka Apostle Sebagabo Christophe,Rev.Eugene Rutagarama wa ADEPR ,Rev.Jolie Kandema wa EPR na Bwana Dr.Charles Murigande umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana 2024 bose mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru nyuma y’iyi nama bagiye bagaragaza ko Abanyarwanda bakwiriye gushima Imana.

Bahurije kukugira bati:”Nyuma y’imyaka 30 Jenocide yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda ,Imana yabanye n’igihugu mu buryo bugaragarira amahanga ndetse ituma tugera k’ubumwe n’ubwiyunge burambye, iterambere mu ngeri zose kuburyo nta munyarwanda utabona ko Imana ikwiye ishimwe muri byose”.

Abashumba bateraniye hamwe biga kumigendekere myiza ya Rwanda Shima Imana 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *