Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Kigali: Rick Warren yabwiye abashumba ko ushaka kuroba ifi ayisanga mu mazi anabihanangiriza kutigisha bakanga intama-Video

Pastor Rick Warren Umunyamerika wihebeye u Rwanda yicaje abashumba basaga ibihumbi bitatu maze abahugura kubyo kurangiza neza umurimo bahamagariwe aho mubyo yibanzeho yabigishije ku miyoborere, uburyo bwiza bwo kuzana abantu kuri Kristo, anabihanangiriza kutazongera kubwiriza bakanga intama.

Ibi ni bindi byinshi aba bashumba babikurikiranye kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2023 i Kigali muri Dove Hotel ya ADEPR imaze kwamamara mu kwakira inama zikomeye ziri kurwego mpuzamahanga kandi zihuje abantu benshi aho abapastori n’abashumba baturutse mu bihugu 40 aho bahuriye mu mahugurwa yiswe ‘HEALTHY CHURH conference’ yateguwe n’amatorero y’aba Batista muri Africa ‘ALL AFRICA BAPTIST FELLOWSHIP(AABF)’ hamwe na Pastor Rick Warren abinyujije mucyo yise ‘Finishing the Task global coalition’

Aya mahugurwa akaba yitezweho kurema imyumvire mishya n’ububyutse bwo gusohoza inshingano nkuru Yesu yasigiye Abanyetorero.

Atangiza aya mahugurwa Pastor Rick Warren yagize ati “Africa yujuje ibisabwa kugira ngo iyobore isi mu bihe bishya by’ububyutse no gusohoza inshingano Yesu yasigiye abantu.” Yakomeje avuga ko yishimiye gusangiza Abapastori bo muri Africa intambwe 12 zo kuzana impinduka no kuvugurura Itorero.

Pastor Rick Warren yahuguye abashumba baturutse mu bihugu bitandukanye muri Afrila biganjemo abo mu Rwanda.

Aya mahugurwa yibanze cyane kukwereka Abapastori uburyo bufatika n’inzira zo kuzana ibihe bishya mu Itorero no gukora Ivugabutumwa ritanga Umusaruro. Abitabiriye kandi bagize amahirwe yo kwinjira mu muryango wiswe ‘Finishing the task coalition’ umuryango w’amatorero ya Gikristu yiyemeje kuzaba yaragejeje Ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku Isi yose mu mwaka wa 2033.

Avuga kuri ibi Pastor Rick Warren yavuze ko Isi ikeneye ibyiringiro kandi Itorero rifite inshingano zo kubigarura. Mu magambo ye yagize ati “Isi inyotewe ibyiringiro kandi Itorero niryo ryonyine rigomba kugarura ibyo byiringiro. Tunyuze muri Finishing the task coalition twashyira hamwe imbaraga zacu tukazana Impinduka ku isi.”

Tuganira na bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuze ko hari impinnduka bagiye gushyira mu ivugabutumwa bagendeye kuri izi mpuguro za Pastor Rick Warren. Pastor Mugwaneza Alexis ,umushumba wa Paruwasi ya Zion Temple mu karere ka Nyanza yavuzeko ari iby’agaciro gakomeye kwigishwa cyangwa guhugurwa na Pastor Rick Warren kuko yabigishije kw’itorero rifite ubuzima anasobanura inzira eshanu zo gutangira no kubaka itorero kandi rikagira ubuzima bwiza.

Yagize ati “Icyankozeho cyane ni uburyo yatwigishije kuroba ifi nkuko Yesu yasanze abarobyi byabayoboye ariko akabigisha uko bagomba kuyaroba bigakunda. Ibi Rick Warren yabihuje no kubwira abashumba ko ushaka kuroba ifi ayisanga mu mazi kandi ko amafi yose atarobwa kimwe yaba ifi nini n’ifi ntoya. Aboneraho gusaba abashumba ko bakwiriye gusanga abanyabyaha aho bari kuko aribwo buryo bwiza bwo kubahindurira kuri Yesu Kristo kuruta uko twategereza ko bo bazadusanga mu nsengero”.

Pastor Alexis yavuze ko ihame rya Rick Warren ryo kuba umushumba agomba kuba afite umutoza arihuriyeho cyane n’intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza kandi ko yishimira cyane kuba uyu mushumba amubereye umutoza n’ikitegererezo muri uyu murimo.

Ati “Nanjye mbere yo kwinjira mu muhamagaro wa gishumba namaze imyaka 18 ntorezwa kubirenjye by’intumwa y’Imana Dr.Paul Gitwaza kandi biramfasha cyane mu miyoborere y’itorero kuko riganjemo amahoro, urukundo ndetse n’imiyoborere ihamye kandi byose nta wundi tubikesha ni umutoza”.

Ku ruhande rwa Pastor Florie NZABAKIRA umushumba mw’itorerero rya Zion Temple Celebration Center yavuze ko aya mahugurwa agiye gufasha itorero ryo muri Afrika no mu Rwanda by’umwihariko yavuze kandi ko Itorero ryamenye ko rifite ubushobozi bw’uko mu myaka 10 abantu bose bo mw’isi baba bamaze kubwirizwa ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Ati: “Rick Warren yasabye abashumba gusohoka mu nsengero bagasanga abantu aho bari bakabaroba bakabazana mu nzu y’Imana kandi turizera ko ibi uyu mukozi w’Imana yatwigishije tugiye kurushaho kubishyira mu bikorwa kuko no kuba ibi abivugiye mu Rwanda ni iby’agaciro dore ko dufite n’ubuhanuzi buvugako ubutumwa bwiza bw’ububyutse bugiye kuzakwira isi buzahera mu Rwanda.”

Pastor Flori Nzabakira yakomeje avugako Rick Warren yamwigishije uburyo umuntu ayobora itorero ndetse n’intego y’ubukristo bwe, Ati “Icyampa uburyo na Downlodinga ubwenge bwa Rick Warren nkabushyira muri njye byamfasha cyane kuyobora Itorero muri generation nk’iyi ngiyi turimo”.

Ibikorwa bya Pastor Rick Warren mu Rwanda birakomeje aho biteganijwe ko kuri uyu wa gatanu akomeza gahunda z’ibiganiro kuri Dove Hotel maze kuwa gatandatu Taliki ya 02 Ukuboza 2023 akazaganira n’urubyiruko rwa Gikristo muri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama kuva kw’isaha ya saatatu za mu gitondo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress