Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Jado Sinza yatumiye Zolavo muri”Redemption Concert”.

Harun Laston wamamaye nka Zoravo uri mu baramyi bakomeye muri Tanzania, yatumiwe i Kigali mu gitaramo cyateguwe na mugenzi we Jado Sinza umaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Igitaramo ‘Redemption concert’ Jado Sinza yatumiyemo Zoravo, giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 17 Werurwe 2024.

Zoravo watumiwe na Jado Sinza ni umwe mu baramyi bazwi muri Tanzania. Azwi mu ndirimbo nka ‘Majeshi ya Malaika’, Anarejesha yakoranye na Rehema Simfukwe na Ameniona yakoranye na Bella Kombo.

Jado Sinza watumiye uyu muhanzi mu gitaramo cye, amenyerewe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda by’umwihariko akaba azwi mu ndirimbo nka Ndategereje, Golgotha n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi uretse kuba yaratangiye urugendo rwo gukora umuziki ku giti cye, hari n’abamuzi muri Siloam Choir ADEPR Kumukenke.

Sinza yaherukaga gutaramira abakunzi be mu Ugushyingo 2019 aho yari yateguye icyiswe ‘True light live concert’ cyabereye muri Dove Hotel. Ni nabwo yamurikaga album ye ya mbere y’indirimbo zose zifite amashusho yise ‘Ndategereje’.

Muri iki gitaramo yari yifashishije James na Daniella, Papi Clever, New Melody na True Promises.

Ni igitaramo cyari kibaye icya kabiri cye nyuma y’icyo yari yakoze mu Ugushyingo 2017 ubwo yamurikaga album ye ya mbere yise ‘Nabaho’ nacyo kikaba cyarabereye muri Dove Hotel.

Zoravo wo mu gihugu cya Tanzania azataramira Abanyarwanda.

Reba indirimbo Yesu warakoze ya Jado sinza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress