Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Israel Mbonyi yatwaye ibihembo bibiri muri Isango na Muzika Awards 2023 abitura abahanzi bose ba Gospel

Israel Mbonyi yatwaye ibihembo bibiri avugako muri Gospel badahangana ariyo mpamvu ibihembo yatwaye yabituye abahanzi bose bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu bihembo uyu muhanzi yatwaye birimo icy’Umuhanzi w’Umwaka naho Bwiza aba Umuhanzikazi w’Umwaka mu bihembo bya Isango na Muzika byatanzwe ku nshuro ya kane ku Cyumweru, tariki ya 17 Ukuboza 2023.

Muri rusange, ibihembo 11 ni byo byatanzwe mu birori byabereye muri Park Inn i Kigali, byitabiriwe n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye.

Abanyeshuri bo ku Nyundo basusurukije abitabiriye ibi birori bakoresheje indirimbo zirimo iza Hip hop n’iziri mu Njyana Gakondo, mu gihe byayobowe na Mc Brian na Tessy.

Umuyobozi Wungirije wa Isango Star, Agatesi Marie Laetitia, yavuze ko impamvu ibi bihembo byashyizweho ari uguha agaciro imvune abahanzi bahura na zo.

Ati “Abahawe ibihembo ni abigaragaje cyane kurusha abandi. Turabashimira kuba mwemeye kwitabira.”

Israel Mbonyi wabaye Umuhanzi w’Umwaka mu Bagabo, yanatwaye igihembo cy’Umuhanzi mwiza wa Gospel. Mu bagore, Umuhanzi w’Umwaka yabaye Bwiza.

Israel Mbonyi yavuze ko muri Gospel badahangana ahubwo buzuzanya, akaba ari yo mpamvu ibihembo yatwaye byose ari iby’abahanzi bose bakora Gospel muri rusange.

Bwiza yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko gutwara iki gihembo ari iby’agaciro. Ati “Ndashimira umuryango kuko bamba hafi, abafana banjye bitwa Abeza ndetse n’itangazamakuru rimba hafi.”

Indirimbo y’umwaka yabaye ’Fou De Toi’ ya Producer Element, Ross Kana na Bruce Melodie.

Umuhanga mu gutunganya amashusho y’indirimbo yabaye Gad mu gihe icy’uwatunganyije indirimbo mu buryo bw’amajwi cyatwawe na Prince Kiiz wo muri Country Record ya Noopja wanitabiriye ibi birori.

Drama T yatsinze abahanzi b’i Burundi atwara igihembo cy’Umuhanzi Mwiza w’Umwaka i Burundi.

Indirimbo nziza yahuriweho ni “Say Less” ya Alyn Sano, Fik Fameica na Sat-B naho Umuzingo w’Umwaka ni “Essence” ya Tom Close.

Tom Close watwaye igihembo cya Album y’Umwaka yagize ati “Ndashimira abantu bose banyereka urukundo kuva mu 2006 kugeza na n’ubu. Ndashimira Imana, ndashimira kuba dufite igihugu cyaduhaye amahirwe tukabona aho duhangira. Ndashimira umuryango wanjye kandi ndashimira Isango Star kuba yarateguye ibi bihembo.”

Umuyobozi Mukuru w’Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera, ni we washyikirije Itorero Inyamibwa igihembo nk’Umuhanzi mwiza wahize abandi mu bijyanye n’umuco.

Igihembo cy’Umuhanzi mushya witwaye neza cyahawe Yago Pon Dat nka ‘Best New Artist’. Ni igihembo cyafashwe na Ndimbati bitewe n’uko Yago atabonetse muri ibi birori.

Igihembo cy’umunyabigwi cyatwawe na Mariya Yohani wamenyekanye mu ndirimbo zo kubohora igihugu by’umwihariko “Intsinzi”. Ku myaka 80 y’amavuko, aracyafite imbaraga dore ko iyo muganira uba umeze nk’usoma igitabo cy’ubuzima.

Mariya Yohani yashimiye ababazirikanye nk’abahanzi, asaba abanyempano kutazajya bazihisha. Yagize ati “Reka nshimire abato. Ufite impano ntagaheranwe, ajye ayisohora ayigaragaze. Mujye mwibuka Imana.”

Igihembo cy’umunyabigwi [Life Time Achievement Award] cya kabiri cyatwawe na Muyango Jean Marie wamamaye mu ndirimbo nka “Sabizeze”.

Muyango amaze imyaka 27 atoza Itorero ry’Igihugu “Urukerereza”. Yashyikirijwe igihembo na Mike Karangwa ndetse n’Umuyobozi wa Ishusho TV, Karangwa Martin.

Yagize ati “Ntabwo mwakumva ukuntu nishimye. Isango bakoze ibintu byiza. Njyewe ni ubwa mbere mbonye igihembo cy’abantu bangana gutya. Abantu bashima ibyo nakoze ndabashimiye. Aho ngeze sinatezuka, aho ngeze nzakora ibishoboka. Ku itariki 24 Ukuboza 2023 nzakora igitaramo kandi ndabatumiye.”

Igihembo cya gatatu cy’umunyabigwi cyahawe Aimé Uwimana umaze imyaka 30 akora uhimbaza Imana. Yakiriye agakiza mu 1994.

Igihembo cya Aimé Uwimana cyashyikirijwe Tonzi wagize ati “Aimé aca bugufi, akunda Imana. Kuvuga Aimé bingana no kuririmba. Ni iby’agaciro kuba mwarazirikanye abakora Gospel.”

Ibi bihembo bitegurwa na Isango Star binyuze mu kiganiro kimaze imyaka irenga 10 giteza imbere abahanzi n’umuco.

Ibi birori bya IMAwards 2023 byabaga ku nshuro ya kane byabereye muri Park Inn Hotel

Intebe y’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Robert Masozera, yari mu bitabiriye ibi birori

DJ Kavori ni umwe mu basusurukije abitabiriye ibi birori

Mutoni Raissa (Mushiki wa Yvan Buravan) uri hagati, aganira n’Umuyobozi Wungirije wa Isango Star, Laetitia Mugabo.

Umuhanzi Muyango Jean Marie ubwo yari ageze ahabereye ibi birori

Umunyamakuru wa Siporo, Fuadi Uwihanganye, ubwo yari ageze kuri Park Inn Hotel yakiriye ibi birori

Abanyeshuri bo mu Ishuri rya Muzika basusurukije abitabiriye ibi birori bakoresheje indirimbo zirimo iza Hip Hop na gakondo

MC Brian na Tessy bari bayoboye ibi birori byabaga ku nshuro ya kane

Bad Rama na Aristide Gahunzire bitabiriye ibi birori

Nduwima Jean Paul [Noopja] aganira n’abanyamakuru ba Isango Star

Shema Natete Brian [MC Brian] ni umwe mu bayoboye ibi birori

Umunyamakuru wa Isango Star, Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy, yafatanyaga na MC Brian

Umuyobozi Wungirije wa Isango Star, Agatesi Marie Laetitia, yavuze ko abahanzi bavunika cyane ku buryo bakwiriye gushimirwa

Abitabiriye ibi birori babanzaga kunyura ku itapi utukura bakakirwa n’abanyamakuru ba Isango Star

Ubwo Amb Masozera yari agiye gutangaza uwahize abandi mu cyiciro cy’abakora umuziki gakondo

Umuhanzikazi Tonzi ni umwe mu bitabiriye ibi birori

Inyamibwa ni yo yegukanye igihembo cya Best Cultural Act

Amb. Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool ni umwe mu bitabiriye ibi birori

Ndimbati ni umwe mu batanze ibihembo muri ibi birori

Ubwo Uncle Austin yari agiye gutangaza umwe mu bahanzi begukanye igihembo cya Isango na Muzika Awards 2023

Abanyeshuri biga umuziki mu Ishuri rya Muzika ry’u Rwanda bahawe umwanya muri iki gitaramo

Israel Mbonyi yegukanye ibihembo bibiri muri ibi birori

Umusizi Junior Rumaga ubwo yari ageze ahabereye ibi birori

Yago uri kumwe na Ndimbati yishimiye kwegukana igihembo cye cya mbere nyuma y’umwaka umwe atangiye urugendo rwa muzika

Yago yegukanye igihembo cy’umuhanzi mushya wahize abandi (Best New Artist)

Munyakazi Sadate ashyikiriza Director Gad igihembo yegukanye

Director Gad yegukanye igihembo cy’uwahize abandi mu gutunganya amashusho y’indirimbo (Best Video Director)

Israel Mbonyi yegukanye igihembo cy’umuhanzi wahize abandi mu bagabo

Bad Rama ni umwe mu batanze ibihembo muri ibi birori

Ubwo Kigali Boss Babes bari bagiye gutangaza uwegukanye igihembo cya Album y’umwaka

Album y’umwaka yabaye Essence ya Tom Close

Umuhanzi Mariya Yohana yahawe igihembo cy’ishimwe cya ‘Lifetime Achievement Award’

Muyango Jean Marie yahawe igihembo cya ‘Lifetime Achievement Award’

Djihad umenyerewe mu biganiro byo kuri YouTube, yari mu bitabiriye ibi birori

Mike Karangwa ni umwe mu bitabiriye ibi birori

Indirimbo ‘Fou de Toi’, Element Eleee yahuriyemo na Bruce Melodie ndetse Ross Kana yegukanye igihembo cy’indirimbo yahize izindi uyu mwaka

Ross Kana yaririmbye muri ibi birori

Bwiza yegukanye igihembo cy’umuhanzikazi wahize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *