Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Israel Mbonyi abaye umuhanzi wa Gospel mu Rwanda wujuje Milioni y’Abamukurikira kuri YouTube

Umuhanzi w’indirimbo ziha ikuzo Imana, Israel Mbonyi ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko abaye umuhanzi wa Kabiri mu Rwanda ubashije kuzuza Miliyoni 1 y’abakurikira ibikorwa bye [Subscribers] ku muyoboro wa Youtube, ni mu gihe ari kwitegura gukorera ibitaramo bikomeye mu bihugu birindwi muri Afurika.

Israel Mbonyi wamamaye mu ndirimbo zirimo Nina Siri’, ‘Umukunzi’ n’izindi, yageze kuri aka gahigo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Werurwe 2024, mu gihe amaze igihe ashyize imbaraga mu gukora ibihangano by’ivugabutumwa ryubakiye mu ndimi z’amahanga cyane cyane Igiswahili.

Abaye uwa gatatu mu baririmbyi bo mu Rwanda bujuje Miliyoni y’aba ‘Subscribers’ kuri Youtube nyuma ya Ambassadors of Christ choir ifite Miliyoni 1.16 na Meddy ufite Miliyoni 1.3. Mu bahanzi ku giti cyabo, Mbonyi araza ku mwanya wa kabiri mu bafite ka gahigo.

Meddy uyoboye uru rutonde yatangiye gushyira ibihangano kuri Youtube, kuva ku wa 17 Gicurasi 2013, kandi bimaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 256, mu myaka 11 ishize.

Ararusha ibihangano bitatu Israel Mbonyi, kuko we afiteho ibihangano 60. Kuri we Israel Mbonyi, ni umusaruro agezeho acyesha abakunzi b’inganzo ye. 

Yabwiye InyaRwanda ati “Hamwe no gusenga, gushyigikirwa n’Imana n’abakunzi biri mu bituma ibi byose bishoboka. Kugeza kuri Miliyoni 1 biratanga icyizere cy’iyaguka ry’imbuga nkoranyambaga zanjye n’umurimo w’Imana.”

Yatangiye gushyiraho ibihangano kuri shene ye ya Youtube, ku wa 16 Gashyantare 2012, bivuze ko imyaka 12 irashize, kandi shene ye ibaruye/yanditse mu gihugu cya Canada. Imibare igaragaza ko ibihangano yashyizeho mu bihe bitandukanye bigeze kuri 66, kandi bimaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 173.

Bivuze ko Meddy aramurusha Miliyoni 83 z’abarebye ibihangano byabo. Nk’umuvugabutumwa, Israel Mbonyi kuri Youtube ye yashyizeho amagambo aboneka muri Yesaya 6:8 hagira hati “Numva ijwi ry’Umwami Imana riti “Ndatuma nde, ni nde watugendera?” Maze ndavuga nti “Ni jye. Ba ari jye utuma.”

Israel Mbonyi avuga ko amaze iminsi ategura uruhererekane rw’ibitaramo “Africa Tour” bizabera mu bihugu birindwi muri Afurika mu rwego rwo kwamamaza ingoma y’Imana, no kubasha kugera ku bakunzi b’umuziki we bari hirya no hino mu bihugu.

Avuga ko ibiganiro bigeze kuri 70% hategurwa ibi bitaramo, kandi biratanga icyizere. Yamaze kwemeza ko azakorera ibitaramo bibiri muri Uganda, ndetse azataramira muri Kenya, Tanzania, Malawi, Zambia, Zimbabwe ndetse na Afurika y’Epfo.

Arakomeza ati “Dufite icyo twise ‘Africa Tour’ ubu ni byo duhugiyemo. Kandi bigeze kuri 70% tubitegura birashoboka cyane.”

Israel Mbonyi yatangaje ko yujuje Miliyoni 1 y’abakurikira umuyoboro we wa Youtube ‘Subscribers’

Israel Mbonyi yavuze ko ari gutegura uruhererekane rw’ibitaramo ‘Africa Tour’ bizagera mu bihugu birindwi

Israel Mbonyi amaze imyaka 12 atangiye gushyira ibihangano ku muyoboro wa Youtube

Gutangira kuririmba mu rurimi rw’igiswahili byatumye ibihangano bicengera mu hirya no hino ku Isi

KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SIKILIZA’ YA ISRAEL MBONYI

“>https://www.youtube.com/embed/qI1yCpa4UFE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *