Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Ishuri rya Authentic International Academy kicukiro ni urugero rwivugira rw’umusaruro wa Africa Haguruka

Ishuri rya Authentic International Academy kicukiro basoje umwaka w’amashuri wa 2023-2024 kuwa gatanu tariki ya 06 Nyakanga 2024, aho batanze indangamanota ku banyeshuri, banakora graduation y’abashoje ikiciro cy’amashuri y’incuke n’icy’amashuri abanza.

Mu birori bibereye ijisho, mu myiyereko yakozwe igaragaza ibyo abanyeshuri bungutse mu mwaka w’amashuri wa 2023-2024, hagaragayemo ubuhanga buhambaye kandi bushingiye ku ndangagaciro za Gikristo.

Bimwe mubyazamuye amarangamutima y’ababyeyi bitabiriye ibi birori ni umuvugo witwa:” I am child of Africa”/ ndi “umwana wa Afrika” aho abana bagaragaje urukundo bafitiye Africa, banasaba ababyeyi kubitaho kugira ngo nabo bazabone uko bita kuri ejo hazaza h’Afrika.

Undi muvugo witwa “Twirinde SIDA”. aho abanyeshuri bagaragaje ko SIDA ikiri ikibazo gikomeye mu rubyiriko, inzira yanduriramo n’uburyo ikwiye kwirindwa.

Abanyeshuri ba Authentic International Academy kicukiro, bagaragaje ubuhanga mu kuvuga indimi zirimo igifaransa, igiswahiri, icyongereza n’ikinyarwanda kandi byose byubakiye ku kumenya ibyanditswe byera n’indangagaciro za Gikristo.

Pastor TUYIZERE Jean Baptiste,Umuyobozi w’ishuri rya AIA yabwiye Ababyeyi ko kurerera muri iri shuri bitagira uko bisa

Mu ijambo ry’umuyobozi w’ishuri Pastor TUYIZERE Jean Baptiste, yavuze ko ishingwa rya AIA rituruka mu iyerekwa ry’umurimo w’ijambo ry’ukuri (Authentic Word Ministries) watangijwe n’Intumwa Dr Paul Gitwaza ryo gutunganya umugeni wa Kristo mu buryo bwuzuye.

Ni muri urwo rwego uburezi butangirwa muri AIA bwibanda mu mwuka, ubugingo n’umubiri kuko umumaro w’uburezi bw’ukuri ari uguhuza urerwa n’umuremyi we.

Agaruka ku musaruro w’ishuri AIA muri 2023-2024, yagize ati:” Mu bumenyi mwabyiboneye, mwiyumviye uburyo aba bana bavuga igifaransa, icyongereza, igiswahiri n’ikinyarwanda neza cyane, indangamanota zabo zigaragaza ko amasomo bayatsinze cyane.

Mu buzima bw’umwuka, hakijijwe abana 40, muri bo 15 barabatijwe, mu bugingo abana batojwe gusabana hagati yabo, hatejwe imbere imyidagaduro ndetse bakoze ingendo zitandukanye zibafasha kuruhuka aho abanyeshuri basuye ikibuga cy’indege, inteko ishinga amategeko, inzu ndangamuraye y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi, bugesera summer palace, n’ahandi.”

Umuyobozi w’ishuri, yasabye ababyeyi guha umwanya abana, bakabarinda kuko hari byinshi bibashaka, abibutsa ko inshingano iruta izindi umubyeyi afite ari ukurera neza abo yabyaye kuko niwo murage wonyine azasiga ku isi akaba ari nawo isi izajya imwibukiraho.

Ati:” zaburi 123 itubwira ko abana ari umwandu uturuka k’Uwiteka, ni imyambi izahangana n’abanzi b’ubuzima bwacu muri ejo hazaza, kutabitaho ni ukurema ejo hazaza hacu huzuye icuraburindi. Intebe twicayemo zari zicayemo abandi, kandi nituzivamo zizicaramo abandi ariko nituzivamo tuzajya mu muryango, tuzasangayo abana.

Isi ntizigera itubonera ku mirimo twakoze ahubwo izatubonera mu bana twabyaye n’uburere twabahaye kuko ku byara ni kimwe, n’uburere ni ikindi kandi uburere buruta ubuvuke. Inshingano yambere iruta izindi umubyeyi afite ni ukurera uwo yabyaye.”

Uwavuze mu izina ry’uhagarariye ababyeyi barerera muri AIA, pastor NDUNGUTSE Jean Pierre yashimye ko uburezi butangirwa burera umwana w’uzuye, ufite ubuhanga isi ikeneye, akagira uburere bushingiye ku ndangagaciro za Gikristo ndetse bunashingiye ku kugushyira mu bikorwa ibyo umwana yigishijwe.

Ati:” Mu mashuri yose wahasanga abavuga indimi nk’izo twumvise aba bana bavuga neza, ariko si mu mashuri yose, tuzasangamo ibyanditswe nk’ibyo twumvise aba bana bavuga, si yose tuzasangamo ikinyabupfura nk’icyo aba bana ba AIA bafite. turashimira ubuyobozi bw’ishuri, abarezi ndetse n’ababyeyi bagenzi banjye ku bufatanye bwa mpande eshatu mu burezi bw’ukuri.”

AIA ni ishuri ritanga uburezi bw’ukuri bwimakaza indangagaciro za Gikristo, riherereye mu mujyi wa Kigali, akarere ka Kicukiro, umurenge wa Niboyi, Akagali ka Niboyi, ryatangijwe muri 2012 n’Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza washinze kandi akaba umuyobozi w’Umurimo w’ijambo ry’ukuri (Authentic Word Ministries) ku isi.

Uburezi ni umwe mu misozi irindwi y’impinduka ariyo: umuryango, idini, uburezi, politike, ubushabitsi, itangazamakuru, siporo n’imyidagaduro yubakiyeho iyerekwa rya Afrika Haguruka, ifite intego yo guhindura imyumvire y’abanyafurika no kubakangurira guhaguruka bakubaka umugabane ufite ijambo mu ruhando mpuzamahanga bashingiye ku mugisha Imana yahaye umugabane.

AIA itanga uburezi mu byiciro by’amashuri y’incuke, abanza ndetse n’ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, umwana wiga muri AIA arangiza azi kuvuga neza, igifaransa icyongereza n’ikinyarwanda.

AIA yatangiye kwandika abana baziga mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025. kwiyandikisha bikorwa buri munsi mu bunyamabanga bw’ishuri.

Reba mu mashusho uko byari bimeze:

Abana biga muri AIA ni abahanga cyane.Aha ababyeyi babo bari bishimiye uburere bahabwa bushingiye ku ndangagaciro za Gikirisitu

Abana babatijwe muri uyu mwaka bahawe ibyemezo by’umubatizo byatanzwe n’ishuri kubufatanye n’itorero rya Zion Temple Paruwasi ya Gatenga

Uwafashe ijambo wese yashimye intumwa y’Imana Dr.Paul Gitwaza waahinze iri shuri ryubakiye kundangagaciro za Gikirisitu

Imbere muri iki kigo uhasanga amagambo ashimangirako indangagaciro za Gikirisitu zihafite umwanya ukomeye.Nko kuri uru rukuta aya magambo agira ati:”We Trust in God,We believe in his Word &What we Believe is What we Teach (Twizerera mu Mana ,Tukiringira ijambo ryayo kandi ibyo twizera nibyo twigisha“.

Amafoto:Israel IYOBOKAMANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *