Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Indirimbo “Inzira” ya Danny Mutabazi yagiye hanze nyuma y’igihe kinini itegerejwe_Videwo.

Danny Mutabazi yamaze amatsiko abakunzi be bari bamaranye iminsi, ashyira hanze indirimbo ‘Inzira’ yari imaze iminsi itegerejwe na benshi kubera uko yabanje kuyimenyekanisha yifashishije imbuga zikoreshwa mu gucuruza umuziki.

Danny Mutabazi yamamaye mu ndirimbo nka “Binkoze ku mutima” “Amarira y’Ibyishimo”, “Umutangabuhamya” n’izindi ndetse azwiho ubuhanga buhambaye mu kwandika indirimbo zinyuranye zirimo n’iz’itsinda rya Vestine na Dorcas rikunzwe na benshi.

Mu kiganiro na IyobokaMana, Danny Mutabazi yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya “Inzira” ari iy’abantu babonye ineza y’Imana. Ati “Inzira ni indirimbo yaje mu buryo bwo kuvuga gukomera kw’Imana bitewe na byinshi igenda ikora muri twe, ni indirimbo ya buri wese wabonye Ineza y’Imana”.

Mu ndirimbo “Inzira”, uyu muramyi aterura agira ati “Ndashima ko ya misozi yahoraga inzitira ikanyima inzira yumvise imirindi y’Uwiteka ikandeka ngatambuka erega n’ubundi Imana yacu ni inyangamugayo ntiyari kunsanga mu Isayo maze ngo insigeyo. Nturobanura ku butoni Mana niko wambwiye nubwo nagenze urugendo runini wantunze inkoni. Mana warakoze ni wowe wabikoze wanciriye Inzira ku munota wa nyuma. Mwami wanjye nyemerera ndirimbe ko wankoreye ibikomeye”.

Hari hashize umwaka umwe Danny Mutabazi adashyira hanze indirimbo nshya kuko yaherukaga kumvikana muri “Turirimbe” yasohoye kuwa 13 Nyakanga 2023. Yavuze ko ubu ahari kuko afite imishinga inyuranye, ati “Yego maze igihe ntasohora indirimbo zanjye, ariko ubu ndahari kandi mfite nyinshi ngiye kubagezaho”.

Iyi ndirimbo ikozwe mu buryo bugezweho kandi bw’ubuhanga, mu buryo bw’amajwi yatunganijwe na Producer Bolis naho amashusho atunganywa na Director Vyper.

Danny Mutabazi avuga ko afite imishinga myinshi ategurira abakunzi be.

Reba Indirimbo “INZIRA” ya Danny Mutabazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress