Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Gukunda Igihugu ni Ukwikunda:Theo Bosebabireba yashyize hanze indirimbo ya Police yise “Gerayo Amahoro”.

Theo Bose Babireba yunze mu rya Police y’u Rwanda ashishikariza abantu gutwara ibinyabiziga bigengesereye, mu rwego rwo kug
abanya impanuka zihitana ubuzima bwa benshi.

Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene uzwi nka “Bosebabireba”yashize hanze indirimbo yibutsa abantu kubahiriza ibyo Police ibasaba.

Iyi ndirimbo uyu muhanzi yise”Gerayo Amahoro” yumvikanamo amagambo yibutsa abantu ko kumvira bizana umugisha, bityo ko abantu bakwiriye kubaha Polisi y’u Rwanda.

Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo agira ati”Gabanya umuvuduko kuko aho ugiye ntago ugiye kuzura umuntu wapfuye”.

Muri iyi ndirimbo Kandi uyu muhanzi ashimira Police y’u Rwanda, ndetse avuga ko tutakubaka igihugu ngo tukigeze aho tugeze abo tucyibakira barimo bahitanwa n’impanuka.

Mu kiganiro iyobokamana.rw, twagiranye n’uyu muhanzi yadutangarije ko intego yarafite muri iyi ndirimbo ari ugukangurira abantu kumvira Police y’u Rwanda kuko Ibintu ibasababa aribo bifitiye umumaro

Uyu muhanzi yakomeje agira ati”Ubundi unarebye Police hamwe n’Imana bimeze nkibifitanye gahunda, kuko akenshi ibintu Police yanga ni nabyo Imana yanga”.

Yasoje yibutsa abantu Ibintu byose Police ibabuza gukora, baramutse babyumviye n’ijuru baritaha.

Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Bosebabireba, yamamaye mu indirimbo zitandukanye zirimo Ikiza urubwa, Bosebabireba, ingoma, Ibigeragezo si karande n’izindi zitandukanye.

Umva indirimbo Gerayo Amahoro Theo Bosebabireba yahimbiye Police y’u Rwanda:

Theo Bosebabireba yashyize hanze indirimbo ya Police y’u Rwanda yise ngo Gerayo Amahoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *